Team Rwanda: Bamwe bari mu mukino y’Isi, abandi muri Côte d’Ivoire
Ikipe y’igihugu y’amagare ikubutse mu mukino nyafurika aho yegukanye imidari ibiri, ikomeje kwitabira amarushanwa menshi hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwitegura Tour Du Rwanda, ubu abasore b’u Rwanda bagiye kwitabira isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire ‘Tour de Côte d’Ivoire 2015’.
Ikipe igizwe n’abakinnyi batandatu niyo irerekeza muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeli 2015.Irahaguruka ku kibuga cy’indege I Kanombe saa munani z’amanywa yerekeze muri Ghana aho izava yerekeza muri Côte d’Ivoire
Abakinnyi Hadi Janvier (Benediction Club), Joseph Biziyaremye (Cine Elmay), Patrick Byukusenge (Benediction Club), Camera Hakuzimana (Benediction Club), Joseph Aleluya (Amis Sportifs) na Jeremie Karegeya (Cine Almay), ni bo bazajyana n’umutoza Sempoma Felix n’umukanishi Issa.
Bagenzi babo bari mu marushanwa y’Isi ari kubera Richmond muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure na Nsengimana Bosco bazasiganwa ejo tariki ya 25 mu muhanda usanzwe mu batarengeje imyaka 23 (U23 Road Race).
Girubuntu Jeanne d’Arc azongera gusiganwa tariki ya 26 mu muhanda usanzwe (Women’s Road Race).
Ibi byose biri mu myiteguro ya Tour du Rwanda izaba hagati ya tariki 15-22 Ugushyingo 2015, ikazitabirwa n’amakipe 17, menshi kurusha indi myaka yabanje.
Amakipe azitabira ni:
- Team Rwanda Kalisimbi
- Team Rwanda Muhabura
- Team Rwanda Akagera
- Ikipe y’igihugu ya Afurika y’epfo
- Ikipe y’igihugu ya Marooc
- Ikipe y’igihugu ya Kenya
- Ikipe y’igihugu ya Ethiopie
- Ikipe y’igihugu ya Erithrea
- Ikipe y’igihugu ya Misiri
- Ikipe y’igihugu ya Gabon
- Ikipe y’igihugu ya Algeria
- Team Novo Nordisk Development (USA)
- Team Scoddy Downunder (Australia)
- Team Haute-Savoie Rhones Alpes (France)
- Team Bike Aid (U Budage)
- Global Cycling Team (U Buholandi)
- Team Loup-Sport (Suisse).
NGABO Roben
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abasiganwa ku magare muri iyi minsi bari kwerekana ko bari maso dore ko bamaze gutsinda haba mu mahanga cg se hano iwacu, reka tubifurize ishya n;ihirwe aho bagiye maze baduhagarararire neza begukane ibihembo
Kabisa noneho rizaba arishiraniro
TEAM RWANDA BAYITEHO
AMAVUBI YO AHORA ADUKOZA ISONI KANDI NIYO ATWARA AMAFRANGA MENSHI
BABAHE AHO KUBA
ABIGA BABARIHIRE AMASHULI
Comments are closed.