Ushinzwe ubutabera bwa USA yasuye u Rwanda aganira na Min Busingye
Mme Loretta Lynch umuyobozi ushinzwe ubutabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu mugoroba yageze i Kigali ahita agirana ibiganiro na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye ku kicaro cy’iyi Minisiteri ku Kimihurura. Mu byo baganiriyeho harimo kubaka ubufatanye no gukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakihishe hirya no hino ku isi.
United States Attorney General Loretta Lynch yageze ku Kimihurura ahagana saa kumi z’umugoroba ahita yinjira mu biganiro na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda nyuma yo gusura amashami amwe y’iki kigo aha ku Kimihurura.
Bagiye mu biganiro byabereye mu muhezo, basohotse Loretta Lynch avuga ko ashimishijwe cyane no guhura na Minisitiri Busingye hamwe n’ikipe ye.
Mme Loretta ati “Nishimiye cyane kubona ibintu bikomeye ubutabera mu Rwanda bwagezeho cyane cyane mu kugeza ubutabera ku banyarwanda. Ibiganiro byacu byagarutse ku bufatanye bw’inzego zacu zombi, nizeye ko buzagera ku kintu gifatika”
Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko uruzinduko rw’uyu muyobozi w’ubutabera bwa USA ari ikintu gikomeye cyane, avuga ko baganiriye ku bufatanye bugamije kugeza ubutabera bw’u Rwanda ku rundi rwego. Kandi ko yishimiye kubona intambwe yatewe agereranyije n’igihe aheruka mu Rwanda mu 2005.
Ati “Twamweretse aho tuvuye, aho tugeze n’aho tugana. Twaganiriye no ku basize bakoze Jenoside mu Rwanda bagishakishwa bahunze u Rwanda, yumise ko ari inshingano ya buri gihugu cy’isi ko aba bantu bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ibi twabiganiriyeho cyane tunabyumvikanaho.”
Loretta Lynch niwe mugore wa mbere w’umwirabura, n’uwa kabiri mu bagore, wahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’ubutabera bwa Amerika, umwanya yahawe na Perezida Obama akarahirira gutangira imirimo ye tariki 27/04/2015 asimbuye Eric Holder wari kuri uwo mwanya kuva mu 2009.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Businjye bashobora kuba baje kumukurura amatwi.Kubona atafashe numwanya wo kunyura mu rugwiro koko? ibi ni danje.
Kaboko arandangije kabisa
Heheheheh cyakoza abacommentinga k’Umuseke murandyohereza! Ati Busingye baje kumukurura amatwi! Urabona se ahubwo ari uyakurura yanayageraho n’uburyo areshya!!
Gusa uru ruzinduko ruvuze byinshi nk’uko Minister yabivuze, uyu mugore iki ni igihugu cya kabiri ngirango cya Africa asuye kuva yatangira imirimo muri Avril.
Rwanda means a lot in this region, if you didn’t know!
Comments are closed.