Dr Kaberuka yashyizwe mu bagenzuzi 14 bakuru ba Rockefeller Foundation
Kuwa mbere, The Rockefeller Foundation yatoranyije Dr Donald Kaberuka ngo ajye mu nama y’abagenzuzi (board of trustees) bakuru b’iki kigo. The Rockefeller Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta uri mu ya mbere ikomeye cyane ku isi kandi ifite imari nini cyane.
Inama y’abagenzuzi bakuru ba The Rockefeller Foundation iba igizwe n’abantu 14 bagenzura; gutera inkunga, ingengo y’imari na gahunda z’ishoramari by’iyi foundation imaze imyaka 102.
David Rockefeller Jr umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu bagize ririya tsinda ryashyizwemo Dr Kaberuka ubwo yatangazaga ko Dr Kaberuka yahawe iyi mirimo, yavuze ko Kaberuka ari inzobere mu by’ubukungu ku isi, ko afite inararibonye mu bya za guverinoma no mu bikorera bityo ko ari inyungu kuri bo kumugira umwe muri bo nk’uko bitangazwa na NewsDay yo muri Amerika.
Dr Kaberuka yabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 2005, anaba umuyobozi wa banki Nyafrica Itsura amajyambere kuva ubwo kugera muri uyu mwaka.
Azwi cyane kuba yarabashije guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ryugarije isi mu 2008 ntirihungabanye cyane Banki yari ayoboye n’ubukungu bwa Africa ku bigendanye n’iyi banki. Azwi kandi ku kuba yarateje imbere imishinga minini y’ibikorwa remezo no guteza imbere iriya banki.
Dr Judith Rodin umuyobozi wa The Rockefeller Foundation yavuze ko Dr Kaberuka ari umuhanga mu bijyanye n’iterambere kandi azabafasha cyane muri gahunda zabo zerekeranye no kuzamura ubukungu aho bikenewe ku isi mu mishinga yabo.
Dr Kaberuka uvuka mu karere ka Nyagatare mu gace kahoze ari Byumba, yize mu Rwanda na Kaminuza muri Tanzania na Ecosse. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu yo muri Kaminuza ya Glasgow.
Amaze guhabwa iyi mirimo Dr Kaberuka yagize ati “Ni icyubahiro gikomeye kuri njye kuba mu itsinda ry’ubugenzuzi bukuru bw’iyi Founation. Ni umurage ukize cyane kandi wageze kuri byinshi ku isi hose, wakoze itandukaniro mu guhindura ubuzima bwa benshi ku isi.”
The Rockefeller Foundation ni umuryango nterankunga utegamiye kuri Leta washinzwe i New York mu 1913 na John D Rockefeller Sr hamwe n’umuhungu we John D Rockefeller Jr bari abanyemari bakomeye mu by’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrol muri Amerika.
Mu myaka irenga 100 imaze The Rockefeller Foundation ivuga ko intego yayo ari “uguteza imbere imibereho myiza y’ikiremwamuntu mu isi.”
Umutungo uzwi w’iyi Foundation ubarirwa muri miliyari eshanu z’amaolari ya Amerika. Iyi ni Foundation yagiye iyoborwa n’abo mu muryango wa Rockefeller.
Muri 14 bagize inama nkuru y’ubugenzuzi Dr Kaberuka yashyizwemo, harimo David Rockefeller Jr akaba umwuzukuruza wa John D. Rockefeller washinze uyu muryango munini kandi ukomeye cyane ku isi.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Congulaculations once again Dr Kaberuka. Abanyarwanda tukur’inyuma kbsa.
Felicitations Mr. Kaberuka
C’est un honneur pour ton pays le Rwanda
Ibi nagaciro kugihugu cyacu ! bravo Mr KABERUKA
Ibi nagaciro kugihugu cyacu ! bravo Dr KABERUKA
Abatazi ibyo Rockerfeller ikora mubeshywa byinshi rwose ahahah it’s like rotarry club, club of Rome, the bilderbegers etc izo zose zikubwira ko icyo zikora ari uguteza imbere imibereho ya muntu ku isi but it’s wrong. There is an agenda behind that abantu baba batazi. USHAKA DETAILA AZASOME ” EN ROUTE TO GLOBAL OCCUPATION” AZAMENYAAGAKINO UKO GATEYE aakyamvugo yubu, anyway imirimo myiza ariko wirinde izo nkozi za sekibi
urakaza neza muri illuminati Dr Kaberuka
Yoooo bamwinjije ikuzimu Kaberuka wacu..
Uko agenda azamuka niko bagenda bamucukurira umwobo…nagukundaga Kaberuka uri numuhanga ariko urangije nabi ukorera Shitani…Umwami Imana nzima igutahure…urakabaho Rwanda
Comments are closed.