Tags : Rwanda

Rusagara ngo kuki Ubushinjacyaha bugendera ku mabwire kandi ibyo yivugiye

*Brig Gen (Rtd)Rusagara ntiyemera icyaha cyo gusebya Leta ari umuyobozi; *”Igihugu kiyobowe nka p’olice state (igitugu)’ & Leta ni Banana Republic”, Rusagara avuga ko ari amagambo atwerererwa; *Rusagara ngo yibaza impamvu yatangiye gukurikiranwa kera agakomeza kugirirwa icyizere na Leta; *Uburenganzira bw’Abunganira abaregwa ngo bwahutajwe ubwo bageraga ku Rukiko. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Col […]Irambuye

Hagiye kujyaho Sitati yihariye y’abarimu izatuma imishahara yabo izamurwa

*Guverinoma yiteguye gushyigikira amaduka yihariye azagurisha abarimu ku giciro gito; *Ababyeyi n’umuryango nyarwanda nabo bakwiye kujya bashimira abarimu; *Umwaka w’amashuri wa 2016 uratangirana ingamba zigamije kurandura ibibazo by’abarimu. Minisiteri y’uburezi iratangaza ko uyu mwaka wa 2016 udasanzwe ku barezi, kuko Leta igiye gutangira gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije gukemura ibibazo by’imishahara n’imibereho y’abarimu, hakazashyirwaho […]Irambuye

Abanyarwanda bagira uruhare mu bibakorerwa baracyari bacye – Transparency

Mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International-Rwanda” wakoreye mu Turere tune (4) tw’u Rwanda mu rwego rwo kureba uko Abanyarwanda bahabwa Serivise mu nzego zitandukanye, bwagaragaje ko hakiri ibikeneye kunozwa ngo abaturage bahabwe Serivise zinoze mu nzego z’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo no mu kugira uruhare muri za […]Irambuye

Muhanga: Ikibanza RSSB imaranye imyaka 5 cyamezemo ikigunda

*Hashize imyaka itanu Akarere ka Muhanga gahaye RSSB ikibanza cyagombaga kubakwamo inyubako igezweho; *Iki kibanza ubu cyamezemo ikigunda, ibihuru, n’ibitovu; *Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko imirimo yo kubaka igiye gutangira. Iki kibanza ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahaye Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (Rwanda Social Security Board) mu mwaka w’2010 giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, ngo […]Irambuye

Kigali: Abamotari bigaragambije bashinja umupolisi gukubita umwe muri bo

Ahagana saa sita kuri uyu  wa gatatu rwagati mu mujyi wa Kigali abamotari hafi 100 (bagendaga bahasimburana) bagaragaje akababaro kabo nk’abigaragambya ubwo umwe muri bo basangaga akubiswe n’umupolisi ubwo yari ari kuri moto ye, ndetse ngo Police igahita itwara moto ye. Police y’u Rwanda yahise itegura ikiganiro n’abanyamakuru hazamo uyu mumotari bivugwa ko yakubiswe arabihakana, […]Irambuye

Umunyeshuri wa TTC Zaza yatsindiye ibihumbi 838,500 FRW muri Ni

Uyu munyeshuri witwa Pascal Iradukunda yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’imibare n’ubumenyi, akaba yatsindiye ibihumbi 838, 500 Frw atangwa na Airtel Rwanda muri gahunda yiswe Ni Ikirengaaa. Uyu musore yiga mu kigo kigisha uburezi kitwa Teachers Training Center giherereye i Zaza mu Ntara y’Uburasirazuba Uyu munyeshuri yashimiye Airtel kubera buriya buryo yashyizeho bwo […]Irambuye

Police FC yarekuye Jacques Tuyisenge ngo ajye muri Gor Mahia

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ubuyobozi bwa Police FC bwemeranyijwe n’ikipe ya Gor Mahia kubaha umukinnyi Jacques Tuyisenge ngo ajye gukina muri shampionat yo muri Kenya. Iyi kipe yari imaze igihe kigera ku kwezi ishakisha uyu rutahizamu wamenyekaniye cyane muri Kiyovu. Umuseke wabashije kumenya ko uyu mukinnyi amasezerano ye yaguzwe 40 000$ kuko yari agifite […]Irambuye

Nyanza: Umunya-Arabia Saoudite yahaye abatishoboye inzu 180

*Azatangira mutuel de sante abaturage 10 000 batishoboye b’i Nyanza na Huye *Ngo abikorera umutekano n’amahoro biri mu Rwanda byatumye aza no kuhashora imari *Avuga ko azanubakira ku buntu urubyiruko rugiye kurushinga rudafite amikoro Iki gikorwa cyo kubakira ku buntu amazu 180 y’abatishoboye cyabereye mu mudugudu wa Mugandamure akagari ka Kavumu umurenge wa Busasamana mu […]Irambuye

Umwanda w’ikimoteri kiri mu isoko rya Nyagasambu ubangamiye abarirema

*Icyo kimoteri ni cyo cyonyine gishyirwaho imyanda, yarenze ubushobozi bwayo haba hanuka, *Bamwe mu bacuruzi bakirambikaho ibicuruzwa nk’imyenda, *Mayor wa Rwamagana avuga ko hari umugambi wo gukemura icyo kibazo burundu, ariko nta gihe ntarengwa, *Isoko rya Nyagasambu ngo hari gahunda yo kuryagura ahubakiye hakaba hagari. Mu cyumweru gishize Umuseke wasuye isoko rya Nyagasambu, abaturage baricururizamo […]Irambuye

en_USEnglish