Umunyeshuri wa TTC Zaza yatsindiye ibihumbi 838,500 FRW muri Ni Ikirengaaa
Uyu munyeshuri witwa Pascal Iradukunda yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’imibare n’ubumenyi, akaba yatsindiye ibihumbi 838, 500 Frw atangwa na Airtel Rwanda muri gahunda yiswe Ni Ikirengaaa.
Uyu musore yiga mu kigo kigisha uburezi kitwa Teachers Training Center giherereye i Zaza mu Ntara y’Uburasirazuba
Uyu munyeshuri yashimiye Airtel kubera buriya buryo yashyizeho bwo gutuma abakiliya bayo batunga amafaranga binyuze muri Ni Ikirengaaa Promotion.
Iradukunda yagize ati: “ Kuba ntomboye ariya mafaranga binyeretse ko ndi umunyamahirwe kandi biranshimishije birenze. Ubu mbonye amafaranga azamfasha kwishyura ibyo nkeneye mu myigire yanjye kandi nzasaguraho make yo gushora mu mushinga uciriritse.”
Uyu musore abaye uwa 31 utsindiye kiriya gihembo kuva gahunda ya Ni Ikirengaaa yatangira kandi abanyamahirwe bashobora gutsindira amafaaranga agera kuri miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda( 1, 500, 000Rwf) ku munsi.
Gahunda y’uko Ni Ikirengaaa ihatanirwa yerekanwa kuri TV One guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu sa moya z’umugoroba ikongera gucaho sa moya za mu gitondo.
Uko Airtel ni Ikirengaaaa ikora:
• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nomero: 0731000000 nizo zonyine zohererezwaho ubutumwa bubwira abakiliya uko ibintu byifashe.
*************