Digiqole ad

Nyanza: Umunya-Arabia Saoudite yahaye abatishoboye inzu 180

 Nyanza: Umunya-Arabia Saoudite  yahaye abatishoboye inzu 180

Saad Zaid Ahmahmoud avuga ku bikorwa ateganyiriza gukorera abatishoboye

*Azatangira mutuel de sante abaturage 10 000 batishoboye b’i Nyanza na Huye
*Ngo abikorera umutekano n’amahoro biri mu Rwanda byatumye aza no kuhashora imari
*Avuga ko azanubakira ku buntu urubyiruko rugiye kurushinga rudafite amikoro

Iki gikorwa cyo kubakira ku buntu amazu 180 y’abatishoboye cyabereye mu mudugudu wa Mugandamure akagari ka Kavumu umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, uyu mugabo wo muri Arabia Saoudite avuga ko ari gahunda izakomeza afasha abatishoboye.

Saad Zaid Ahmahmoud avuga ku bikorwa ateganyiriza gukorera abatishoboye
Saadi Ibuni Zaidi Ahmahmoud avuga ku bikorwa ateganyiriza gukorera abatishoboye

Saadi Ibuni Zaidi avuga ko intego nyamukuru afite mu Rwanda no mu mudugudu wa Mugandamure by’umwihariko ari ugufasha abaturage batishoboye yunganira gahunga za leta ziteza imbere imibereho y’abaturage.

Saadi Ibuni Zaidi avuga ko abanza gushimira abanyarwanda uruhare bagize mu nguhindura Itegeko Nshinga kugirango bashyigikire uwabahaye umutekano kuko ngo ari cyo kintu cya mbere iterambere rishingiraho.

Akavuga ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye yizera gushora imari ye mu Rwanda kandi akanafasha abaturage batishoboye abubakira amazu ku buntu.

Uyu mudugudu wa Mugandamure utuwe ahanini n’abari mu idini ya islam akaba amaze kubaka amazu 180 y’abatishoboye kandi ko ari igikorwa kizakomeza mu gihe cyose ngo azaba yafashije nk’uko akomeza abivuga.

Yagize ati “Ndifuza ko iyi nkunga mbahaye mwayibyaza umusaruro muharanira kwivana mu bukene kugira ngo namwe ejo muzafashe abandi baturage batishoboye

Sheikh Kabiriti Assoumani avuga ko benshi mu batuye uyu mudugudu bari bafite inzu zishaje cyane kandi bafite ubushobozi buke bwo kwiyubakira izindi cyangwa kuzivugurura.

Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’amajyepfo we avuga ko bagiye gushyigikira ibi bikorwa kubera ko gufasha abatishoboye ari gahunda Leta isanzwe ikora buri gihe.

Munyantwari  yasabye inzego zitandukanye kuba hafi y’uyu muterankunga bamufasha kwinjiza mu mihigo iyi gahunda kugirango izagere ku baturage batari bake hagamijwe kubateza imbere.

Usibye kubakira abatishoboye ku buntu, uyu muterankunga ateganya kwishyurira abaturage bagera ku bihumbi 10 ubwisungane mu kwivuza bo mu karere ka Nyanza na Huye.

Iyi gahunda yo kubakira abatishoboye ku buntu ngo akaba azayigeza kandi no k’urubyiruko ruteganya gushinga ingo zabo.

Zimwe mu nzu uyu muterankunga amaze kubaka ahatandukanye muri aka kagali
Zimwe mu nzu uyu muterankunga amaze kubaka ahatandukanye muri aka kagali
Inzu ari kubakira abatishoboye i Mugandamure, abandi bamwe abafasha gusana izo basanzwe barimo
Inzu ari kubakira abatishoboye i Mugandamure, abandi bamwe abafasha gusana izo basanzwe barimo
Uhereye ibumoso Mufti w'u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare, Guverineri A.Munyantwali, Mayor Abdallah Murenzi na Saad Zaid
Uhereye ibumoso Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare, Guverineri A.Munyantwali, Mayor Abdallah Murenzi na Saadi Ibuni Zaidi
Bamwe muri aba basaza ni abatishoboye yubakiye izi nzu bagaragaje ko bishimiye cyane igikorwa yabakoreye
Bamwe muri aba basaza ni abatishoboye yubakiye izi nzu bagaragaje ko bishimiye cyane igikorwa yabakoreye
SaadZaid avuga ko mu gihe cyose akishoboye azakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda guteza imbere abatishoboye
SaadZaid avuga ko mu gihe cyose akishoboye azakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda guteza imbere abatishoboye

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Nyanza

24 Comments

  • Great!

  • Leta ni muhe LAITERIE YA NYANZA NK’UMUFATANYABIKORWA AYAGURE ayishyire kuri stand yemewe maze anabifatanye no gukwirakwiza inka zitanga umukamo mwinshi maze abo baturage bakennye afasha abe aribo aheraho.

    Ndabona afite ubushake kandi ibyo akora ntawundi wigeze abitekereza mu bashoramari banyuranye bagiye baza mu RWANDA. SO, ubuyobozi bw’INTARA Y’amajyepfo burebe neza aho yashora imari kandi hagirira akamaro abaturage benshi.

  • Niba nawe rata ureke ba bandi baza kwirirwa bigisha gukuramo inda n ubutinganyi gusa.

  • Mugandamure, uyikurikiranye wazasanga mu myaka 5, abazaba abayituye bose bazaba ari abayislamu, mu myaka nka 2 hazashyirwa imisigiti nibura 3, ishuli rya corowani,…!

    Ubukoloni ntaho bwagiye, ni uko bufata indi sura gusa, abantu tukabiha amashyi !

    • sha urinyanga birama pee ,ukukoroni ubonyemo aho ubwo nubuhe please mbere yuko wagira icyowandika wajya ureba nimba haricyo byafasha societe,thx

      • Uri injiji yize kwandika ! Aba barabu nibo bababanje kuza gutwara abirabura bo kujya gukoresha imirimo y’agahato iwabo mbere y’uko n’abazungu baza; abagiyeyo bose nta n’umwe tujya tubona wororotse ngo abe atuyeyo….Iyo rero ureba turiya dusaza twishwe n’inzara turimo gupfira ifiyeri mu makanzu n’ingofereo, ndo ni abanyedini (ry’ababahinduye abacakara mu myaka 700 ishize), barimo babayinira uwabishyuriye 3,000 ya mituel wibaza impamvu twiyanga bikagushobera !! Nta gaciro usabiriza !

      • Ntukite abandi inyangabirama ngo nuko bavuze ukuri ahubwo jya ubanza ushishoze ntukarebe hafi sha kuki c atagiye kubakira abatari Islam? inkuru ivuga ko hari hatuye cyane aba islam!! none wowe urumva ko ibintuari cava ahubwo barimo gukangurira abantu idini yabo nawe wahiye ngo ibintu ni ok!!! nta bwihebe dukeneye mu rwanda muramenye kwa Jina la Yesu twimitse

    • umuntu azajya akora neza mubinenge, nakora nabi mubinenge ubwo se wifuza iki nkawe, wowe umaze gufasha bangahe? ubinjize mw idini ryawe ariko unabafashije, critics zubugoryi gusa ngo ubu koloni, iyo ntacyo ushoboye ureka abashoboye bagakora. abakire bo mu rwanda ntibafasha abakene baba bashaka ahubwo no guhekenya imisoro aho kugirango bafashe leta ifashe abakene, none umuntu yitangiye inoti ze nawe ngo nu bukoloni

  • Leta ishake umuntu wizewe azajya anyuzaho iyi nkunga kuko bamwe bashobora kuyanyereza bikazatuma yivumbura atarangije iyi mirimo myiza yiyemeje gukorera abanyarwanda.

  • Imana ijye iha umugisha abantu nkaba rwose , turakwishimiye wa mugabo we, n’Imana izagufashe mu mari yawe maze utere imbere

  • Iyo niho porotic dukeneye bitari amagambo gusa turagushyigikiye said

  • Mwene aba bashoramari nibo dukeneye mu Rwanda peeh ureke babandi baza bakanyereza n’imisoro mike u Rwanda rwabakuramo. Niba ushaka kubamenya ababi biba naduke twacu uzajye kuri shop iri imbere ya isoko rya Nyarugenge hafi ya Enjoy Restaurant urebe uburyo bica imisoro ya VAT receipt. Urugero: SOstomate Salsa bayigurisha 17,500 Rwf bakaguha receipt yanditseho 11,000 Rwf. Urumva amafaranga baba bibye RRA? Kdi ngo ni abahinde ra!!! yewe nemeye uyu mugabo we asangira n’abanyarwanda akorera.

  • Iyi ni propagande ya Islam. Ntaho itaniye n’ubkoloni bw’ababiligi cyangwa abafaransa cyangwa abongereza. Buriya ubwiye uriya mugabo wo muri Arabia Saoudite uti jya kubakira ariya mazu muri quartier yuzuyemo abakristu gusa ntabwo yabikora. Buriya rero ntabwo ari urukundo rwo gufasha abakene b’abanyarwanda, ahubwo abikora mu mayeri ahanitse ashaka gukurura cyane abayoboke b’idini ya Islam. “Ce ce qu’on appelle de la colonisation d’un nouveau visage”

    Ibi biranyibutsa igihe Khadafi yasabaga ba Habyarimana Juvenal n’abandi bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika ngo bahinduke babe abayisiramu, hanyuma u Rwanda n’ibyo bindi bihugu abarabu baze bamenemo amafaranga menshi atagira ingano.

    Ni muri urwo rwego Perezida wa Gabon witwaga “Albert-Bernard Bongo” yaje guhindura idini n’amazina ye hanyuma akitwa “El Hadj Omar Bongo Ondimba”.

    • Ntimukavange ibintu,ubuse gatolika ikora bike ko abantu bose batabaye abacristu??!kandi ibikorwa byumugabo ntavangura ifdini,bose barabakorera.

    • ufite ubugali mu mutwe wowe, wigize umunyabwenge usesengura ubugoryi, ikiza nuko ibyo bigambo byawe nta effect bifite naho ubundi abanzi b iterambere ni nkawe, kuba umusilamu ubayeho neza kibazo arihe? hari uwo bari gutegeka kuba umusilamu ku ngufu. urarwaye

  • gufasha abatishoboye rwose ni byiza cyane , kubakirwa inzu nziza ingana kuriya nta muntu numwe wakwitesha ariya mahirwe , ndetse no kwishyurirwa mutuel ku buntu , mbega amahirwe abo bakene bagize , gusa uriya muterankunga abifitemo inyungu ntabwo ayobewe icyo akora , igihugu cyose namara kucyubakira amazu , namwe murumva aho muzaba muri kugana , abantu bose bagiye guhinduka abakene kugira ngo babone uburyo uriya muterankunga abifatira , mwese muzi neza ko nta muntu numwe wanga ibyitwa ko ari ubuntu niyo waba utunze ibya mirenge , mbwire abategetsi ngo mube maso , kuva kera urwanda bashatse kuruhindura islam , amategeko ya sharia ntabwo twayakira

  • MWIRIWE njye nshimiye byimazeyo uyu munya alabia saudit kubwumutima ufasha yagize imana izabimwibukireho IMUHE IJURU,
    abantu nkaba nibo dikeneye kurusha abazana amamiliyoni yamadollar aho kuyafashisha abatishoboye bakayashora mumishinga yogukangurira abantu ubusambanyi, ubutinganyi, gukuramo inda…………… ariko uyuwe yayashoye munzira nziza

  • Yooooo nukuri uyumuntu Imana imuhe umugisha imirimo yabera kumana izibukwa musabiye ijuru kuko ubutunzi bwomwisi arabufite kumunsi wamakuba azibukirwe kuruyumurimo akoze

  • Akomerezaho

  • Nzabyemera neza ko biriya akora ari urukundo aruko muri ariya mazu atuwemo nabakristo naho se mubo bagaragaje bayahawe hari umukristu wabonyemo.

    • Wari wumva aho caritas yafashije umuislam?

  • Erega umuntu aba mudini bitewe akenshi n aho yavukiye unuryango. Hari nabahindura amadini kubera urushako. Hakaba n abahindura kubera inyungu runaka..nanjye nibaza ko abikoze biriya kubera gukangurira abantu kuba abaislam ntacyaha kirimo kuko buri muntu wese arihitiramo. Muzabwire abakristu bakize bajye gusanira abantu amazu mubiryogo turebe ko muzababona. Abarabu bamwe bagira umutungo mubyarano babura icyo bawukoresha bagahitamo gushaka ijuru

  • Uwo mu silamu wa Saudi arabia arashaka gukurura ibyihebe mu Rwanda, hazagire ikihebe kubesya Peresida Kagame azabavuna
    Mushoboye mwese mwabinduka aba Christo mukemera yesu kuko murabona abemera Muhammad ukuntu barimo Kwicana ubwabo

  • Yaba araba islam or Christians, igikuru nuko abo yafashije ari Abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish