Digiqole ad

Umwanda w’ikimoteri kiri mu isoko rya Nyagasambu ubangamiye abarirema

 Umwanda w’ikimoteri kiri mu isoko rya Nyagasambu ubangamiye abarirema

Aha hantu iyo uhakandagiye wumva hanepa nka matelas bitewe n’ubwinshi bw’imyanda yaharunzwe

*Icyo kimoteri ni cyo cyonyine gishyirwaho imyanda, yarenze ubushobozi bwayo haba hanuka,

*Bamwe mu bacuruzi bakirambikaho ibicuruzwa nk’imyenda,

*Mayor wa Rwamagana avuga ko hari umugambi wo gukemura icyo kibazo burundu, ariko nta gihe ntarengwa,

*Isoko rya Nyagasambu ngo hari gahunda yo kuryagura ahubakiye hakaba hagari.

Mu cyumweru gishize Umuseke wasuye isoko rya Nyagasambu, abaturage baricururizamo na bamwe mu barirema binubira umwanda ukabije uterwa n’ikimoteri kiri mu isoko, bagasaba ko Leta yabafasha kuwubakiza. Mayor w’akarere ka Rwamagana avuga ko icyo kibazo kizwi ariko kigishakirwa umuti urambye.

Aha hantu iyo uhakandagiye wumva hanepa nka matelas bitewe n'ubwinshi bw'imyanda yaharunzwe
Aha hantu iyo uhakandagiye wumva hanepa nka matelas bitewe n’ubwinshi bw’imyanda yaharunzwe

Isoko rya Nyagasambu ni rimwe mu yamamaye kuva kera, abarirema bavuga ko ryaba ryaratangiye mu myaka ya 1970, icyo gihe ngo habaga amarestaurant ubundi abaturage bakahacururiza imyaka beza n’imbuto ku bakozi ba Leta babaga bahagiye mu muganda w’igihugu wo ku wa gatandatu.

Abaturage binubira ko igice cyubakiye cy’iri soko ari gito ugereranyije n’umubare w’abacuruzi, bamwe bakinubira ko bacuruziza ku zuba ndetse imvura yagwa ntibacuruze iyo ari ku munsi w’isoko.

Bamwe mu baganiriye n’Umuseke bavuga ko babangamiwe n’umwanda by’umwihariko ugaragara ku kimoteri kiri aho mu isoko, kandi ngo basoreshwa buri munsi w’isoko cyangwa ku kwezi ndetse bakanatanga amafaranga y’isuku (Frw 100) buri uko isoko ryaremye.

Kanyabugande Augustin, umugabo ukuze twasanze acuruza itabi, ku zuba rikomeye, yagize ati “Batwaka amafaranga 4 000, ni menshi n’uyu mwanda tubamo.” Yongeraho ati “Iyo imvura iguye ntiducuruza ariko ku kwezi tugatanga amafaranga.”

Iki kibazo cy’umwanda uterwa n’ikimoteri, kinemezwa na Kalisa Christian ukuriye abikorera mu Murenge wa Fumbwe aho isoko rya Nyagasambu riherereye.

Agira ati “Kiriya kimoteri cyateje n’impagaragara no mu rwego rw’akarere, kirazwi, ariko bijyanye na ririya soko bashaka kubaka rya kijyambere numvise bavuga ko bazakora ikimoteri kizajya kimenwamo biriya bishingwe bikabasha kuba byabyazwa umusaruro, ariko kugeza ubu kiracyahangayikishije kuko kiri mu isoko kandi haba hagenda abantu bahakorera.”

 

Mayor wa Rwamagana avuga ikibazo cy’ikimoteri kigiye guhabwa umurongo

Mu kiganiro n’Umuseke, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Abdul Karim Uwizeyimana na we avuga ko icyo kibazo kizwi, ariko bashaka kugikemura mu buryo burambye.

Ati “Ikibazo turakizi, turashaka gushyiraho abantu bakora isuku hariya mu buryo bw’umwihariko, ni isoko riremwa n’abantu benshi, ejo bundi twoherejeyo umukozi ushinzwe isuku ngo adukorere isesengura kugira ngo tumenye icyo dukora, ndumva mu minsi mike tuba twagihaye umurongo.”

Avuga ko nibura ukwezi kwa mbere kurangira hashyizweho uburyo bwo gukemura ikibazo burundu, ngo kuko imyanda izajya ivanwaho uko isoko ryaremye.

Uwizeyimana avuga ko isoko rya Nyagasambu mu bufatanye n’abikorera hari gahunda yo kuryubaka, hamwe n’irya Kigabiro. Isoko rya Kigabiro ngo inyigo yararangiye ariko ngo n’irya Nyagasambu biri mu nzira yo kuryubaka n’ubwo ngo nta gihe ntarengwa gihari.

Ati “Nta gihe ntarengwa twihaye kuko biri mu nzira, iyo hari igihe ntarengwa bishyirwa mu mihigo, ariko bitewe n’uko bizaba byagenze kugeza mu kwa gatandatu, kuryubaka byashyirwa mu mihigo y’umwaka utaha.”

Icyo kimoteri ngo mu gihe cy'imvura giteza umunuko kandi cyegereye cyane isoko
Icyo kimoteri ngo mu gihe cy’imvura giteza umunuko kandi cyegereye cyane isoko
Bamwe mu bacuruza imyanda bayikirambikaho bagacuruza
Bamwe mu bacuruza imyanda bayikirambikaho bagacuruza
Isoko rya Nyagasambu ahubakiye ni hatoya gusa ngo hari gahunda yo kuryagura
Isoko rya Nyagasambu ahubakiye ni hatoya gusa ngo hari gahunda yo kuryagura
Ku zuba rikaze Mzee Kanyabugande aracuruza itabi yitwikiriye umutaka, iyo imvura iguye arazinga
Ku zuba rikaze Mzee Kanyabugande aracuruza itabi yitwikiriye umutaka, iyo imvura iguye arazinga

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish