Digiqole ad

Police FC yarekuye Jacques Tuyisenge ngo ajye muri Gor Mahia

 Police FC yarekuye Jacques Tuyisenge ngo ajye muri Gor Mahia

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ubuyobozi bwa Police FC bwemeranyijwe n’ikipe ya Gor Mahia kubaha umukinnyi Jacques Tuyisenge ngo ajye gukina muri shampionat yo muri Kenya. Iyi kipe yari imaze igihe kigera ku kwezi ishakisha uyu rutahizamu wamenyekaniye cyane muri Kiyovu.

Rutahizamu w'Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bairimba indirimbo y'igihugu mbere y'umukino.
Rutahizamu w’Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi baririmba indirimbo y’igihugu

Umuseke wabashije kumenya ko uyu mukinnyi amasezerano ye yaguzwe 40 000$ kuko yari agifite undi mwaka ku masezerano ya Police FC. Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Police FC ariko ntibirashoboka.

Jacques Tuyisenge w’imyaka 25, ni rutahizamu umaze iminsi yigaragaza mu ikipe ye hamwe no mu ikipe y’igihugu Amavubi, mu mikino itandatu aheruka kuyakinira yatsinzemo ibitego bitanu harimo n’icyo aheruka gutsinda Congo Kinshasa mu mukino wa gicuti.

Amakuru y’ikinyamakuru Soka cyo muri Kenya yemezaga ko uyu musore azahita asinyishwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Tuyisenge kandi iyi kipe yatwaye shampionat muri Kenya idatsinzwe umukino n’umwe, iramushaka ngo azayikinire imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa ya CAF.

Muri Gor Mahia hasanzwe hakinayo abanyarwanda Abouba Sibomana na Kagere Meddie ndetse na Karim Nizigiyimana bita Makenzi umurundi wamenyekanye cyane muri Rayon Sports na APR FC.

Biteganyijwe ko uyu musore azajya muri iyi kipe nyuma y’amarushanwa ya CHAN azatangira muri week end mu Rwanda.

 

 

Ese Jacques Tuyisenge ni muntu ki?

Uyu, ntazibagirana mu mateka Police, kuko niwe kapiteni wa mbere wayihesheje igikombe, ubwo yatwaraga igikombe cyo kurwanya ruswa muri 2014, nyuma y’amezi make anaterura igikombe cy’Amahoro cya 2015.

Jacques Tuyisenge yavutse tariki ya 22 Nzeri 1991, avukira mu muryango utari cyane mu buzima bwa ruhago wa Musirikare Simon na Djamila Francoise, mu cyahoze ari Gisenyi ubu ni mu karere ka Rubavu.

Ubuzima bwa ruhago akiri muto:

Afite imyaka icyenda gusa, nibwo yageze mu maboko y’umutoza wagiye uzamura abana benshi mu karere ka Rubavu, Jutiyada Mugo bita Vigoureux.

Yakoranye n’uyu mutoza imyaka itandatu kuko ku myaka 15 gusa yari yamaze kwinjira mu ikipe y’abato ya Etincelles FC.

Ntibyatinze kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa, iyi kipe yamuzamuye mu bakuru nubwo yari afite imyaka 17 gusa, hari mu mwaka wa 2007. Muri uyu mwaka ni nabwo bwa mbere yakandagiye mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17.

Tuyisenge muri 2005
Tuyisenge muri 2005

Ubuzima bwe mu makipe (Clubs):

Umwaka wa 2009 wabaye umwaka wo gufungura inzira iza mu Mujyi wa Kigali kuri uyu rutahizamu wari ufite imyaka 19 gusa.

Uyu akaba yaravuye muri Etincelles FC yerekeza muri Kiyovu Sports yatozwaga na nyakwigedera Ntagwabira Jean Marrie. Iyi kipe yayikiniye imyaka itatu gusa.

Mu mwaka we wa nyuma muri Kiyovu nibwo Jacques Tuyuisenge yigaragaje cyane maze afasha iyi kipe kurangiriza ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC maze ibona itike yo gukina imikino nyafurika (CAF Confederation’s Cup 2012).

Tuyisenge yavuye muri Kiyovu muri 2012 ubwo yerekezaga muri Police FC, yaje no kubera kapiteni. Mu myaka ine yari ahamaze, yayifashije gukina igikombe mpuzamahanga cya CAF Confederations Cup 2013, Ayifasha kwegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA 2014, ndetse anayihesha igikombe cya mbere gikomeye mu mateka yayo, muri 2015 ubwo batwaraga igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru yemeza ko uyu yerekeje muri Gor Mahia FC y’i Nairobi ho muri Kenya, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Jacques tuyisenge mu mavubi:

Yakandagiye mu ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17 muri 2007. Uko yagiye yitwara neza, yagiye azamurwa mu myaka yagiye ikurikiraho. Mu mwaka wa 2011 yahamagawe mu Mavubi makuru yiteguraga imikino ya CHAN yabereye mu gihigu cya Sudan.

Kuri ubu niwe ugiye kuyobora bagenzi be nka kapiteni mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iri rushanwa rizabera mu Rwanda, rikazatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Mutarama 2016, kugeza 7 Gashyantare 2016. Nyuma yaho, Tuyisenge azafata iyerekeza i Nairobi, mu ikipe ye nshya Gor Mahia.

Jacques yabanje muri Kiyovu
Jacques yabanje muri Kiyovu

Ibindi wakwifuza kumenya kuri Jacques Tuyisenge:

Umuseke: “Ni uwuhe mukino wagushimishije mu buzima bwawe?”

Jacques: “Umukino wanshimishije kurusha indi ni uwo Police FC yatsinzemo Vital’o y’i Burundi 3-1 muri CECAFA 2014 kuko wari watugoye cyane”

Umuseke: “Ni uwuhe mukino utajya wibagirwa muri ruhago yawe kuko wagenze uko utifuzaga, mbese uwakubabaje kurusha indi yose?”

Jacques: “umukino ntazibagirwa ni umukino twatsinzwemo na Marine FC 1-0, itubuza igikombe cya shampiyona n’ubu Police FC itaratwara. Warambabaje peee!”

Umuseke: “Ninde mukinnyi mwakinanye ukunda kurusha abandi, uwakoroherezaga akazi, kandi munabana neza. Mbese inshuti wabonye mu bo mwakinanye?”

Jacques: “Yeweeee ko ari benshi raaa…? Urebye umukinnyi w’umuhanga twakinanye nanjye wandyoherezaga, ni umunya Kenya witwa Onyango Junior twakinanye muri Police FC, ariko inshuti imba hafi mu bo twakinanye bose ni Habyarimana Innocent (bita Di Maria)”

Umuseke: “None se ubwo ninde myugariro wakugoye mu myaka icumi umaze muri ruhago?”

Jacques: “Hahahah! myugariro unzirika se? sha Ngabo Albert ni hatari, arangora peee!”

Umuseke: usibye umupira wo mu Rwanda se ariko ubundi, ujya ureba iyo mu mahanga? Ufana iyihe kipe? Kandi ninde mukinnyi ubona nk’ikitegererezo muri ruhago mpuzamahanga?”

Jacques: “Aaaah! Nkunda Barcelona yo muri Espagne. Ndayikurikirana cyane. Ubu sinakubeshya ngo nkunda uyu mukinnyi cyane, ariko nkiri muto, numvaga nzaba nka Samuel Eto’o Fils, ariko nanakundaga cyane ukuntu Ronaldinho yategekaga umupira pe!”

Umuseke: “Ni uwuhe mwanya ukunda cyane mu kibuga, kandi ni iyihe numero ukunda kwambara ku mugongo?”

Jacques: “Ubundi njye nkina ku ruhande rw’iburyo nsatira, hamwe kera twitaga kuri 7, ariko nimero nkunda kwambara kuri jersey (imyenda) ni numero 9.

Umuseke: “Amafaranga ya mbere wakoreye muri ruhago yari angahe? Wayakoresheje ute niba atari ibanga?”

Jacques: “Hahahaha! Ni ibihumbi 50 nahawe bwa mbere ahari! Nayahawe nkiba iwacu i Gisenyi, nahise nyaha mu rugo.”

Umuseke: “Mu buzima bwawe bw’urukundo uhagaze gute Jacques? ufite ukwitayeho se? Ndabaza niba ufite umukunzi!”

Jacques: “Hahahaha! Wapi. Ubu nta n’umwe pe! Ubu ndi aho nditurije nta mukunzi.”

Niwe Kapiteni wa mbere wa Police FC wayihesheje igikombe kizwi mu bikinirwa mu Rwanda
Niwe Kapiteni wa mbere wa Police FC wayihesheje igikombe kizwi mu bikinirwa mu Rwanda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Police FC ibuze rutahizamu kabsa wari kuzayifasha mu marushanwa mpuzamahanga, ayo mafaranga bayihaye jye numva bashaka undi mukinnyi usimbura uyu captain, Jak yari umwe mu nkingi za mwamba za Police FC gusa ku giti cyanjye ndashima ubuyobozi bwa Police FC burekuye uyu musore burya ngo akanyoni katagurutse tago kamenya iyo bweze, nagende yishakire amahirtwe wenda wabona nawe yitwaye neza nka mugenzi we Kagere, Amahirwe masa k’umusore w’i Rubavu.

  • JACQWE YARI UMUKINNYI MWIZA CYANE, ARKO NTAKUNDI 2 NIYIGENDERE AJYE NAHANDI AMENYEREYO BYINSHI .KUBWANJYE NDUMVA BASHAKISHA UNDI MUKINNYI URI PHYSICAL FIT MURI AYO MACASHI BABONYE,NAWE YAZATANGA UMUSARURO MWIZA.NUBUNDI JACQWE NTIBARI KUZAMUGUMANA,AMAHEREZO YARI KUZAGENDA.SO BASHAKE UNDI UMUSIMBURA.MURAKOZE KUBIGANIRO MUTUGEZAZO BIRATUNYURA.

  • congs kbsa jack uzagire amahirwe masa wangu

Comments are closed.

en_USEnglish