Niyonshuti ashobora kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye Tde France
Isiganwa ry’amagare rikomeye kurusha andi ku isi ‘Tour de France’ rirabura ukwezi ngo ritangire. Abakinnyi baryitegura bari mu Bufaransa mu isiganwa ry’imyitozo rica mu mihanda izanyuramo Tour de France. Harimo Christopher Froome watwaye iy’umwaka ushize, n’umunyarwanda Adrien Niyonshuti ugeze kuri uru rwego ku nshuro ya mbere.
Kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2017 mu mujyi wa Saint-Étienne mu Bufaransa hatangirijwe isiganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’iki gihugu, riri ku rwego rwa ‘UCI World Tour’.
Iri rushanwa ryitwa ‘Critérium du Dauphiné’ riri gukinwa ku nshuro ya 67, rizwi nka murumuna wa Tour de France kuko imara iminsi umunani inyura muri zimwe mu nzira zizakoreshwa, kandi hakitabira amakipe azakina Tour de France isiganwa rya mbere ku isi mu mukino w’amagare.
Amakipe akomeye mu mukino w’amagare yitabiriye iri siganwa harimo; Team Sky iyobowe na Froome Christopher, BMC Racing Team ya Porte Richie na Movistar Team ya Alejandro Valverde.
Ni amateka akomeye kuba hari umunyarwanda (Adrien Niyonshuti) witabiriye iyi Critérium du Dauphiné kandi bimuhesha amahirwe yo kuba mu ikipe ya Team Dimension Data izitabira Tour de France.
Uyu mugabo uvuka i Rwamagana yabwiye ikinyamakuru L’equipe cyo mu Bufaransa ko ari ibyishimo bikomeye kugera kuri uru rwego uvuka mu gihugu gito kitaragira umuntu wakinnye Tour de France.
Niyonshuti yagize ati: “Gusiganwa muri Criterium de Dauphiné ni nko gusiganwa Tour de France kuri njye. Ni amahirwe akomeye. Nta wamenya wabona arijye Munyarwanda wa mbere ugiye gukora amateka yo gusiganwa n’ibihangange muri Tour de France!”
Umwaka ushize Criterium de Dauphiné yegukanywe na Christopher Froome wa Team Sky yo mu Bwongereza bigeze no mu irushanwa rikuru rya Tour de France 2016 araryegukana.
Adrien Niyonshuti ni ubwa mbere ahanganye kuri uru rwego kuva yasinyira Team Dimension Data for Qhubeka muri 2009 agatangira gusiganwa nk’uwabigize umwuga.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW