Sima yo mu Rwanda ngo ni ntamakemwa mu buziranenge – RSB
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama nyafrica yiga uko gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge yanozwa kuri uyu mugabane, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ubuziranenge Raymond Murenzi yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibikoresho na serivise bigera kuri 400 byahawe icyemezo cy’ubuziranenge. Muri byo ngo harimo Sima n’ibyuma bifasha mu kubaka (fer à beton).
Murenzi yavuze ko iyi nama izafasha u Rwanda kwigira ku bunararibonye bw’ibihugu byateye imbere mu bwubatsi kandi nabo bakungurana ibitekerezo n’u Rwanda kuko ngo mu myaka 23 ishize rumaze gutera intambwe igaragara mu bwubatsi no kunoza ubuziranenge mu bintu bitandukanye.
Kubyereye inzu zagiye zisenyuka zitaramaze kabiri, Raymond Murenzi yavuze ko akenshi ibi bidaterwa n’uko sima n’ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi bitujuje ubuziranenge kuko ngo basanze byose bibwujuje.
Murenzi avuga ko icyo bakora ari ugukomeza kwigisha abantu akamaro ko gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge kuko aribyo bituma business zabo ziramba kuko baba bakurikije amategeko.
Umwe mu bitabiriye iriya nama yabwiye bagenzi be ko ikibura muri Africa ari ugushyiraho imikoranire kuko ngo abahanga n’amafaranga birahari.
Inama iri kubera i Kigali ngo yitezweho kuzasozwa abayitabiriye bemeranyijwe uko bazajya bakorana mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mu bwubatsi by’umwihariko.
Dr Sahdy Nabil Hammouda wigisha ubuhanga mu bwubutsi muri Kaminuza yo mu Misiri yitwa Building Materials Research and Quality Institute yabwiye abanyamakuru ko amabwiriza y’ubuziranenge agomba guhora anozwa.
Kuyanoza ngo biterwa n’uko amajyambere ahinduka, ubumenyi bukazamuka bityo abantu bagakenera guhora bigira ku bandi.
Dr Hammouda yabwiye abanyamakuru ko kuba amabwiriza y’ubuziranenge ku Isi yose ashyirwaho n’Ikigo kitwa ISO (International Standards Organization) bitavuze ko buri mugabane n’igihugu bitagira politiki zabyo zigenga ubuziranenge.
Ngo ISO yo itanga imirongo migari ibihugu biyirimo bikurikiza ariko buri gihugu kikareba uko iby’iwabo bihagaze n’igikenewe kugira ngo binozwe.
Kuri we inama nyafrica yiswe ARSO (African Organisation for Standardization) iri kubera mu Rwanda iri mu rwego rwo guha ibihugu by’Africa uburyo bwo kuganira ngo bigire umurongo umwe mu buziranenge.
Inama ya ARSO yatangiye kuri uyu wa Gatatu izasozwa kuwa Gatanu taliki ya 09, Kamena, 2017.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW