Digiqole ad

Ubu nta Mupolisi washukwa n’icyocyezo cy’inyama ngo arye ruswa – ACP Badege

 Ubu nta Mupolisi washukwa n’icyocyezo cy’inyama ngo arye ruswa – ACP Badege

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege yagejeje ku bayobozi b’Umujyi wa Kigali bari mu nama yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku wa mbere, yavuze ko mbere Umupolisi yashoboraga kwirirwa ahantu atariye bikaba byatuma agira igishuko cyo kurya ruswa ariko ubu ngo aho Polisi igeze yiyubaka nta Mupolisi washukwa n’umwuka w’icyocyezo cy’inyama ngo arye ruswa n’ubwo ruswa itacitse muri uru rwego.

ACP Theos Badege ubwo yatangaga ikiganiro ku buryo Polisi irwanya ruswa ku wa mbere tariki 5 Kamena

Mu byegeranyo bya vuba bya Transparency International Rwanda, Polisi y’u Rwanda iracyagaragara mu nzego zibarizwamo ruswa cyane havugwaga ishami ryishinzwe Umutekano wo mu muhanda na CID.

ACP Theos Badege avuga ko atabihakana kuko ubushakashatsi buba bwabigaragaje ariko ngo Polisi ishyira imbaraga nyinshi cyane mu kurwanya icyaha cya ruswa aho kiva kikagera.

Yagize ati “Abantu baragiye barabizi mwahuraga inka mukigendera mukazahurira ku mwaro zashotse, natwe kera twarashumuraga, Umupolisi wabwiye ngo najye muri km 20, ntuvuze uburyo ari bugereyo…, araza gufata imodoka ya mbere ahagaritse niyo iri bumugeze ku kazi…, ha handi twagiye tugira ingero z’aho Umupolisi bamuha ‘lift’ (bamutwara mu modoka) bagapakira bakarenza yicayemo cyangwa na we banamurengeje…, uwo muntu araza kugira imbaraga zo gutonganya Shoferi? Ntabwo ari buzibone.”

ACP Badege avuga ko hari ubwo bahannye Umupolisi bamubaza niba byashoboka ko umuntu yakora muri Traffic Police imyaka ibiri igashira adafashe ruswa, undi abasubiza ko bidashoboka.

Ati “Yaraturebye atubwiza ukuri ati ‘Afande biragoye!’ Biragoye gukorera Kajevuba hari icyocyezo (cy’inyama) na bierre, wagiye ku kazi mu gitondo utariye, bakotsa brochette, bakanywa bierre umunsi wa mbere ukihangana n’uwa kabiri, uwagatatu byanze bikunze Umushoferi uguhaye Frw 1000 yo kugura bierre urayafata.”

Mu rwego rwo gukemura ibi byagushaga Umupolisi mu bishuko, ngo Polisi igeze ku rwego aho Umupolisi wiriwe ku muhanda mu kazi asimburwa n’undi igihe kigeze akajya kurya kandi umusimbuye na we akaba yariye ndetse bagatwarwa n’imodoka y’akazi.

Icyo gihe ngo guhana Umupolisi warenze kuri ibyo yahawe agafata ruswa nta kosa riba ririmo kuko aba yarenze ku masezerano.

Indi ntambwe Polisi yateye mu gukumira ko Abapolisi barya ruswa ngo ni ukubafasha kubona inguzanyo ya Banki muri Zigama CSS, no kubashyiriraho isoko ribagabanyiriza ibiciro ryihariye n’ubwishingizi bwo kwivuza bwa MMI bahuriraho n’izindi nzego z’umutekano.

Ibyo ngo bijyana no guhitamo Abapolisi bakiri bato kandi bafite ikinyabupfura “imyitwarire myiza”, baka ari bo binjizwa muri Polisi batagize akandi kazi bakora ngo babe bakwirukanwa kubera kunanirana.

Nubwo hakozwe ibyo byose ariko ngo muri Polisi si shyashya, ACP Badege agira ati “Tuza mu nzego zikirangwamo ruswa cyane, barahari abadusuzuma ariko na none tuza ku isonga mu nzego zirwanya ruswa cyane, ibyo na byo turabizi. Turarwaye ariko turivuza cyane, tuzakira.”

Polisi ifitiwe icyizere cyane n’abaturage kubera gutanga serivise nziza, ndetse ngo Polisi iri gukora ibishoboka byose ngo ruswa ikigaragara mu gutanga ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga izarangira burundu binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.

ACP Badege ati “Ikintu cyose kitwa gutanga permis (uruhushya rwo gutwara) mu Rwanda cyafunguraga ruswa, guhera mu kwiyandikisha no guhera kumenya itariki bazakoreraho wagombaga gutanga ikintu, kugira ngo ukore kandi uri kuri lisiti wagombaga gutanga ikintu, byoseee n’iyo watsindaga kugira ngo uyibone mbere y’abandi (permis) wagombaga gutanga, ariko nibura ibyo byavuyeho.”

Yavuze ko hari Ikigo (Center) kirimo cyubakwa mu Busanza (Kicukiro) aho umuntu azajya ajya mu mdodoka agakora ikizamini cyo gutwara, ibyuma bikazahita bimubwira ko yatsinze.

Ati “Aho naho hari harwaye bya bindi mwita “Circulation” (ikizamini cya nyuma cyo kwerekana ko uzi gutwara mu muhanda aho ugikora uri kumwe n’Umupolisi), bajya babitubwira rwose ngo nari ngeze aha ariko ndabona Umupolisi ambwira ngo duhagarare kandi nta kintu nakoze, agomba kuba akeneye amafaranga.”

Badege yavuze ko ruswa igomba kurwanya mu bufatanye bw’inzego kuko ngo inzego ziramutse zirwaye n’abaturage baba barwaye.

Yasubiye mu magambo ya Perezida Kagame agira ati “U Rwanda ntirurwanya ruswa kugira ngo rushimishe abandi, ruyirwanya kuko ubuyobozi bwemera ko umutungo w’igihugu ari uw’Abaturarwanda bose, nta nubwo twahisemo inzira y’iterambere kugira ngo dutware ibikombe cyangwa ngo tugire undi dushimisha ahubwo tubikora ngo bitunogere nk’Abanyarwanda.”

ACP Badege yasobanuraga uburyo u Rwanda ruteretse ku mashyiga arushyigikiye, rimwe rihengamye na rwo rurahengama

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish