Tags : Rwanda

Kujya gukina iburayi bisaba gukora cyane no guhozaho – Jimmy

Mu myaka yo ha mbere abakinnyi b’abanyaRwanda beza bajyaga ku mugabane w’iburayi gukina nk’ababigize umwuga, ariko ubu umubare w’abagera kuri urwo rwego waragabanutse cyane. Byatewe n’iki? Ese abakinnyi b’abanyaRwanda ni iki bakora ngo bajye barambagizwa n’amakipe akomeye? U Rwanda nicyo gihugu kidafite abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga ku rwego rwo hejuru, wenda nko ku mugabane w’iburayi. […]Irambuye

Miss amaze gutorwa yarampamagaye turavugana – Guverineri Mukandasira

Jolly Mutesi uherutse gutorwa nka Miss Rwanda 2016 yiyamamaje nk’uhagarariye Intara y’Iburengerazuba (nubwo bwose atuye i Kigali). Nyuma yo gutorwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko uyu mukobwa yamuhamagaye akamubwira ko yifuza ko imihigo ye yifuza kuyitangirira Iburengerazuba. Geverineri Mukandasira w’iyi Ntara yabwiye Umuseke ko bakiriye neza cyane ko Intara yabo ariho Miss Rwanda yaturutse. Nibwo […]Irambuye

Monique Mukaruliza niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Nyamirambo – Monique Mukaruliza wabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa mbere yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali n’amajwi 182 ku bantu 200 batoraga. Mbere yo gutora, Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi wa CHUK nawe wiyamamarizaga uyu mwanya yakuyemo candidature ye, maze asaba abari bamushyigikiye gutora Monique Mukaruliza. Monique Mukaruliza yasigaye yahanganye na […]Irambuye

Somalia: Abantu 30 bishwe na al- Shabab bareba umupira wa

Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab zatangaje ko arizo zagabye igitero ku cyumweru mu majyaruguru ya Somalia mu mujyi wa Baidoa cyaraye gihitanye abantu 30. Imodoka irimo igisasu yaturikiye hanze ya Restaurant aho abantu benshi barebaga umupira wa Shampiyona yo mu Bwongereza, aho Manchester United yakinaga na Arsenal (3-2). Mu kindi gitero, umwiyahuzi yiturikirijeho […]Irambuye

T.I-Rwanda yishimiye ko abakekwaho ruswa muri Siporo y’u Rwanda barimo

Ikigo mpuzamahanga gishizwe kurwanya ruswa n’akarengane “Transparency Internatinal-Rwanda” kinejejwe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bwatangiye gucukumbura ukuri kuri ruswa ivugwa muri Siporo y’u Rwanda. Imikino, by’umwihariko umupira w’amaguru ni igice kidakunze kugenzurwa cyane n’ubutabera busanzwe, na za Guverinoma, ari nayo mpamvu bivugwa ko ruhago ku Isi ari indiri y’abaryi ba ruswa, kuko badakurikiranwa. Mu Rwanda, naho […]Irambuye

Nigeria: Hatahuwe abakozi 24 000 bahembwa na Leta batabaho

Leta ya Nigeria yakuye abantu babarirwa ku 24,000 ku rutonde rw’imishahara nyuma y’igenzura ryakozwe ryagaragaje ko abo bantu batabagaho ndetse batigeze bakorera Leta nk’uko bivugwa na Ministeri y’Imari. Aba bakozi baringa batwaraga Leta ya Nigeria asaga miliyoni 11,5 z’amadolari ya America buri kwezi. Igenzura ni imwe mu ntwaro Perezida Muhammadu Buhari, yavuze ko azifashisha mu […]Irambuye

Kimironko: Umudugudu w’Isangano bakoze umuganda ku muhanda ureshya na km

Mu muganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, abaturage bakoze imiserege (imiferegi) ku muhanda ureshya na km 1, nyuma y’umuganda berekwa abayobozi bashya baheruka gotorwa, banaganira kuri gahunda za Leta. Abaturage batunganyije rigole z’umuhanda ureshya na km 1 uhuza umudugudu w’Isangano n’uw’Ijabiro. Uyu muhanda […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza yemeye kwakira indorerezi 200 za AU

Nyuma yo kugendererwa n’intumwa z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwa (AU) zigizwe n’abakuru b’ibihugu batanu bayobowe na Jacob Zuma, Pierre Nkurunziza yemeye ko mu Burundi hoherezwa indororezi 100 z’abasirikare n’izndi 100 z’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ngo zize gukurikirana ibibera iwe mu gihe hakomeje kuvugwa imvururu zishingiye kuri politike n’umutekano muke. Ibi byasohotse mu itangazo rya Perezida […]Irambuye

Mayor mushya wa Kicukiro ngo aje gushyira ku yindi ntera

Dr Jeanne Nyirahabimana, niwe waraye atorewe kuyobora Akarere ka Kicukiro asimbuye Paul Jules Ndamage wasoje manda. Amaze gutorwa yabwiye abanyamakuru ko kuko atari mushya muri aka karere azi neza aho bari bageze kandi azi n’aho agiye gukomereza, igishya azanye ngo ni ugushyira ibyo bakoraga ku yindi ntera. Dr Jeanne yari asanzwe ari umuyobozi w’Inama Njyanama […]Irambuye

en_USEnglish