Digiqole ad

Abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro basabwe kuba maso

 Abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro basabwe kuba maso

IP KAYIGI EMMANUEL – UMUVUGIZI WA POLISI MU BURASIRAZUBA

Ibi byavuzwe nyuma yaho Jean Paul Maniraguha w’imyaka 18 y’amavuko ku wa gatandatu washize tariki 27 Gashyantare yagwiriwe n’itaka ubwo we na bagenzi be bane barimo gucukura gasegereti mu kirombe cya DUMAC Ltd kiri mu kagari ka Kigarama, mu murenge wa Nzige, mu karere ka Rwamagana.

IP KAYIGI EMMANUEL - UMUVUGIZI WA POLISI MU BURASIRAZUBA
IP KAYIGI EMMANUEL – UMUVUGIZI WA POLISI MU BURASIRAZUBA

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangaje ko ku itariki 28 Gashyantare inzego zibishinzwe zafatanyije gukura muri icyo kirombe uwo cyagwiriye, kandi yongeraho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati: “Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa, n’uburyo bwo kwirinda impanuka zishobora gukomoka kuri uyu mwuga. Kubigira ni byiza ndetse ni n’itegeko, ariko na none bagomba buri gihe gusuzuma ko bidashaje, baramuka basanze bishaje bakagura ibishya.”

Yongeyeho kandi ko Imirimo nk’iyi isaba uburyo bw’ubwirinzi bw’impanuka buhamye kandi bugezweho kuko iyo bigeze mu gihe cy’imvura ubutaka bworoha cyane ku buryo bushobora gutenguka bukaba bwagwira abari munsi yabwo bari mu mirimo yo gucukura amabuye y’agaciro.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guhora buri gihe basuzuma ko nta cyabateza impanuka aho bakorera mu birombe.

Yasabye kandi ko abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish