Digiqole ad

Burundi: Nkurunziza yemeye kwakira indorerezi 200 za AU

 Burundi: Nkurunziza yemeye kwakira indorerezi 200 za AU

Aba Perezida batanu ba Africa bagiranye inama n’Abayobozi bakuru mu Burundi n’abatavuga rumwe na Leta

Nyuma yo kugendererwa n’intumwa z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwa (AU) zigizwe n’abakuru b’ibihugu batanu bayobowe na Jacob Zuma, Pierre Nkurunziza yemeye ko mu Burundi hoherezwa indororezi 100 z’abasirikare n’izndi 100 z’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ngo zize gukurikirana ibibera iwe mu gihe hakomeje kuvugwa imvururu zishingiye kuri politike n’umutekano muke.

Aba Perezida batanu ba Africa  bagiranye inama n'Abayobozi bakuru mu Burundi n'abatavuga rumwe na Leta
Aba Perezida batanu ba Africa bagiranye inama n’Abayobozi bakuru mu Burundi n’abatavuga rumwe na Leta

Ibi byasohotse mu itangazo rya Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma wari uyoboye intumwa z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, mbere y’uko yurira indege imusubiza mu gihugu cye nyuma we n’aba Perezida barimo uwa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, uwa Senegal, Macky Sall, uwa Gabon, Ali Bongo na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia,  Hailemariam Desalegn bari bamaze kubonana n’abahagarariye Leta, abatavuga rumwe nayo n’abayoboyozi b’imiryango itegamiye kuri Leta.

Muri iri tangazo, Perezida Zouma yavuze ko bizeye ko ibibazo byo mu Burundi bizabonerwa umuti, bigakemuka binyuze mu biganiro bikozwe mu mahoro kandi bidaheza.

Gusa ntirivuga igihe izo ndorerezi zizagerera mu Burundi cyangwa igihe zizatangirira akazi.

Iri tangazo kandi rigaruka ku muhuza w’impande zombi, ari we Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, ko agomba gutegura ibiganiro bitagira uwo biheza mu gihe cya vuba.

Zuma yagarutse ku kibazo cyo kuniga itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gukora politiki, avuga ko Leta yemeye gukomeza gufungura urubuga rwa politiki no no gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

 

Perezida Nkurunziza yemeye ibyo, ariko aregera izo ntumwa u Rwanda

Leta ya Bujumbura na yo yasohoye itangazo rivuga ko Perezida Pierre Nkurunziza yemereye izi ntumwa ko azitabira ibiganiro bidaheza hagati ya Leta ye n’abandi bafite aho bahuriye n’ikibazo hakurikijwe umwanzuro wa UN 2248.

Iryo tangazo rya Leta y’u Burundi rivuga ko Perezida Nkurunziza yanengeye imbere y’izo ntumwa, ngo uruhare rw’u Rwanda mu mutekano muke urangwa mu Burundi ngo binyuze mu guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.

U Rwanda rwakomeje kunyomoza ibi birego kugeza ubwo Leta ifata icyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zisaga 75 000 zikaba zajya mu bindi bihugu maza urwo rwikekwe rukavaho.

Intumwa z’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe zasabye amahanga ko yakongera akarekura inkunga ku Burundi.

Ibibazo by’u Burundi bimaze hafi umwaka,  bimaze kugwamo abantu basaga 400, byatangiye ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga icyemezo cye cyo kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, bamushinja gukandagira amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uwihitwa ntafata uwudahwa! mu7 nawe iwe biracika, nigute yobumuhuza?

  • Aba nibamara kugenzura mu Burundi bagasanga atari Nkurunziza uteza ibibazo ubwo namwe murumva ikizakurikiraho.Abarundi bakora politiki isobanutse.Ubwo izompunzi ziri mu Rwanda zitangire zitegure gutaha ndetse niyo CNARED

  • Urabarangije sha icyo nzi cyo urabakindaguye tuuuu,abo umaze gushyira mu myobo ni benshi rwose ushatse warekera aho,hanyuma ngo indege ya Zuma yabujijwe n’ibibazo bya tekiniki??????hahahahahahaha ahubwo ni ibya politiki byayibujije mwashakaga kugira umwihariko wanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish