Digiqole ad

Monique Mukaruliza niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

 Monique Mukaruliza niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Mukaruliza hamwe n’abandi bagore bari muri aya matora kuri uyu wa mbere

Nyamirambo – Monique Mukaruliza wabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa mbere yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali n’amajwi 182 ku bantu 200 batoraga.

Abayobozi batandukanye n'abagize Inama Njyanama mu turere tugize Umujyi bari baje gutora
Abayobozi batandukanye n’abagize Inama Njyanama mu turere tugize Umujyi bari baje gutora

Mbere yo gutora, Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi wa CHUK nawe wiyamamarizaga uyu mwanya yakuyemo candidature ye, maze asaba abari bamushyigikiye gutora Monique Mukaruliza.

Monique Mukaruliza yasigaye yahanganye na Madame Regine Mukeshimana wagize amajwi umunani (8). Bityo Mukaruliza atorerwa kuba umuyobozi wa karindwi w’Umujyi wa Kigali nyuma ya 1994.

Mukaruliza yize iby’icungamutungo n’amabanki, akaba yarakoze nka Komiseri mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu yabaye Parfait BUSABIZWA wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, akaba yabonye amajwi 188 mu bantu 190 batoye. Busabizwa kugeza mu 2013 akaba yari Umunyamabanga mukuru wa Comite National Olympique mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage utowe ni Judith KAZAYIRE wagize amajwi 179, atsinze Mediateur Mpunga ugize amajwi 10 gusa. Kazayire akaba yarakoze imirimo itandukanye muri Primature, Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Komiseri  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) no muri MIGEPROF nk’umujyanama wa Minisitiri.

Abatorewe kuyobora inama njyanama

Perezida yabaye Me Rutabingwa Athanase, Visi-Perezida aba Gasana Ismaël Janvier, naho Umunyamabanga aba Gafaranga Brigitte.

Abayoboye Umujyi wa Kigali mu myaka 20 ishize:

*1996- 1997: Lt Col. (yari Majoro) Rosa Kabuye
*1997-1999: MUSONI Protais
*1999-2001: KABANDA Mariko
*2001-2006: MUTSINDASHYAKA Theoneste
*2006-2011: KIRABO Aissa KACYIRA
*2011-2016: NDAYISABA Fidele
*2016-   … : Mukaruliza Monique

Abayobozi batandukanye n'abagize Inama Njyanama mu turere tugize Umujyi bari baje gutora
Abayobozi batandukanye n’abagize Inama Njyanama mu turere tugize Umujyi bari baje gutora
Aba baje gutora bambaye umuderi umwe
Aba baje gutora bambaye umuderi umwe baje kwamamaza umukandida wabo
Mukariliza wiyamamazaga yari mu biceye imbere
Mukariliza wiyamamazaga yari mu biceye imbere
Mukaruliza hamwe n'abandi bagore bari muri aya matora kuri uyu wa mbere
Mukaruliza hamwe n’abandi bagore bari muri aya matora kuri uyu wa mbere
Me Rutabingwa Athanase watorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama
Me Rutabingwa Athanase watorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama
Hagati hicaye Stephen Rwamurangwa, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo
Hagati hicaye Stephen Rwamurangwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo
Languide Nyirabahire (hagati) Vice Mayor wa Gasabo ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Languide Nyirabahire (hagati) Vice Mayor wa Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Mayor wa Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana (ibumoso) na Vice Mayor ushinzwe ubukungu Angelique Mukunde
Mayor wa Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana (ibumoso) na Vice Mayor ushinzwe ubukungu Angelique Mukunde
Fidel Ndayisaba wari umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yari yaje muri aya matora
Fidel Ndayisaba wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yari yaje muri aya matora
Mukarurliza yatsinze uwo bari bahanganye amurushije cyane
Mukarurliza yatsinze uwo bari bahanganye amurushije cyane
Vice Mayor nawe yatsinze uwo bahanganye amurushije cyane
Vice Mayor nawe yatsinze uwo bahanganye amurushije cyane
Vice Mayor Parfait Busabizwa arahira
Vice Mayor Parfait Busabizwa arahira
Vice Mayor Judith Kazayire arahirira imirimo ye mishya
Vice Mayor Judith Kazayire arahirira imirimo ye mishya
Monique Mukaruliza arahirira imirimo mishya atorewe kuri manda y'imyaka itanu
Monique Mukaruliza arahirira imirimo mishya atorewe kuri manda y’imyaka itanu
Abayobozi bashya b'Umujyi wa Kigali
Abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali
Indahiro zabo zakiriwe na Minisitiri Francis Kaboneka wari kumwe na Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Prof Kambanda
Indahiro zabo zakiriwe na Minisitiri Francis Kaboneka wari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kambanda
Umucamanza wakiriye indahiro z'aba bayobozi yavuze ko batifuza ko bazongera kubagaruka imbere babazwa inshingano zabo batujuje kuko ngo aho hantu (mu rukiko) nta uhifuza.
Perezida w’urukiko rukuru Charles Kariwabo wakiriye indahiro z’aba bayobozi bashya yababwiye ko batifuza ko bazongera kubabona imbere yabo hari ibindi babazwa kuko ngo aho hantu (mu rukiko) nta uhifuza.

Photos/C. Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Congratulations bagore mwe!
    Nuko nuko turabashyigikiye rwose…
    HE azabahe na Minisiteri y’Intebe dore iheruka Agatha mu myaka 21 yose ishize

    Murashoboye

    • Nibyo rwose hanyuma muri 2017 Mushikiwabo azatuyobore kandi ndabona ashoboye bityo tuve muri banana republic ejo batazatwitiranya na Nkurunziza dore burya bose bashobora kubifata kimwe.

  • Congs to Phocas M– USEMAKWELI. Imana ikujye imbere mu mirimo mutorewe.

  • Abanyamakuru namwe murakabya iyo mufotora umuntu gutya. Mukaruriza azajya anyura hehe koko?

  • ko mbona uwakuyemo candidature yari yatsinze

  • Nsubize KARENZI: Wibwira se ko Cyanzayire atayishobora (primature)

  • Judith Kazayire, congs Kabisa kandi Imana izabane namwe .

  • Haryaburiya baratorwa cyangwa bashyirwaho nonese niyihe mpamvu tumenya abazajyaho mbere yogutora

  • Uyu mucamanza icyo yari ashinzwe ni ukwakira indahiro gusa byinyine…Ibyo kubwira abayobozi tumaze gutora ko atifuza kuzongera kubabona imbere ye ntabwo biri mu nshingano ze !. http://www.gushyanuka.com !

  • None c Bavandi .
    Ko Ntamuturage Wajyanye Ibiseke Ku Nteko Asabako bagumaho?!?!
    Nuko Bari Babi Abameya bose Bavuyeho???
    Nuko Twikundira Uriya Mugabo Gusa Se???
    Nukubera Uburyo Amategeko Akoze se???
    Murakoze..
    Abanyapolitike Nibamwe….

  • Utarimuri FPR, ntiwatorwa/ uhabwakazi!!!!!!!!!!!

  • hose/muribyose ubiriganya

Comments are closed.

en_USEnglish