Nibura abantu 140 hari ubwoba ko bagwiriwe n’ibitaka mu Ntara ya Sichuan mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu Bushinwa. Inzu zirenga 40 zasenywe n’inkangu mu mudugudu witwa Xinmo mu gace ka Maoxian, nyuma y’aho igice cy’umusozi gihirimye mu ijoro ryo ku wa gatanu. Amatsinda y’abatabazi baragerageza gushakishakisha abarokotse bagitsikamiwe n’amabuye. Hifashishijwe imodoka za tingatinga mu gutera hejuru […]Irambuye
Tags : Rwanda
*Gatisbo yaje imbere mu gushimwa n’abaturage mu gutanga serivisi zinoze Gatsibo – Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kuri uyu wa kane i Kiramuruzi atangiza ikiciro cya kabiri cya gahunda ya “Nk’uwikorera” yatangaje ko gutanga serivisi nziza bihera mu rugo umuntu afasha nk’uwikorera abavandimwe cyangwa ababyeyi be. Iyi gahunda kuva yatangira ngo yatanze […]Irambuye
Mu mateka umukinnyi ukomoka mu Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi, NBA. Frank Ntilikina, yaraye atoranyijwe n’ikipe ya New York Knicks mu ijonjora ry’abakinnyi bakiri bato binira muri NBA (NBA Draft). Ku myaka 18 gusa, uyu musore w’Umufaransa Knicks iramubonamo umu meneur de jeu w’ahazaza hayo, ubu yakinaga mu ikipe ya Starsbourg […]Irambuye
Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli yavuze ko ku butegetsi bwe abakobwa bazaterwa inda bari mu ishuri batazemererwa kongera gusubira mu ishuri nyuma yo kubyara. Magufuli yabwiraga imbaga y’abantu bateraniye mu mujyi wa Chalinze uri kuri Km 100 uvuye mu mujyi wa Dar es Salaam. Yagize ati “Nyuma yo kuba imibare imwe n’imwe, azaba […]Irambuye
*Bafite impungenge ko gishobora kuzabatera indwara, *Umurenge wa Kabarondo uritana ba mwana na Rwiyemezamirimo. Abaturage bo mu mugi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza barinubira umunuko uturuka mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ivuye mu mugi, bavuga ko umwuka mubi bahumeka ushobora kuzabateza indwara. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwatubwiye ko ikimoteri atari icy’umurenge ahubwo ari cya […]Irambuye
*Babwiwe ko “Siyansi itagirira abandi akamaro ntacyo iba imaze.” Remera – Abanyeshuri 44 batangiranye n’ishuri rya Africa Institute for Mathamatical Science (AIMS) mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza ( Masters ) uyu munsi bahawe impamyabumenyi ko barangije muri iri shuri rimaze amezi 10 ritangiye mu Rwanda. Ibyemezo byose by’iterambere ry’ibihugu ngo bishingira ku mibare ibihugu […]Irambuye
Umukino wa mbere wo guhatanira itike yo kuzakina imikono ya nyuma ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), u Rwanda na Tanzania bizakinira ku kibuga cya CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza. Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania, (TFF), Alfred Lucas Mapunda, yavuze ko uwo mukino uzabera Mwanza tariki 15 Nyakanga 2017. Mapunda yavuze […]Irambuye
Inzu y’umuturage mu karere ka Kayonza yahiye, haracyarebwa impamvu yaba yatumye ishya n’ubwo hakekwa amashanyarazi. Uyu mugabo nyiri nzu yahiye yatwaraga moto, umugore we ngo yari yagiye gusenga. Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturanyi b’uru rugo wo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange ni uko kuri uyu wa Kane inzu y’uyu mugabo witwa Nzeyimana […]Irambuye
Doreen Umwari afite inzu y’imideli “D’ZOYAH Kreations”, avuga ko yirengagije “Education” yari yarize muri Kaminuza, agakurikira umuhamagaro yiyumvagamo wo guhanga imideli. Umwari yabwiye Umuseke ko yatangiye gukunda ibyo guhanga imideli akiri umwana, ubu akaba ari byo bimutunze. Ati “Kuva nkiri umwana nakundaga umukasi cyane, ndibuka ko na mama yahoraga ambaza impamvu nkunda gukata cyane. Ariko […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, nyuma yo kwakira Kandidatire ya Mpayimana Phillipe wifuza kuba umukandida wigenga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye na kandidatire ya Paul Kagame uzahagararira Ishyka rya RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017. RPF Inkotanyi yabukereye ndetse yahagurukije abanyamuryango bayo benshi, ubu abarenga 100 bari kuri […]Irambuye