Digiqole ad

NTILIKINA yinjiye muri NBA, yafashwe na New York Knicks

 NTILIKINA yinjiye muri NBA, yafashwe na New York Knicks

Mu mateka umukinnyi ukomoka mu Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi, NBA. Frank Ntilikina, yaraye atoranyijwe n’ikipe ya New York Knicks mu ijonjora ry’abakinnyi bakiri bato binira muri NBA (NBA Draft).

Frank Ntililkina yajonjowe ku mwanya wa munani na New York Knicks
Frank Ntililkina yajonjowe ku mwanya wa munani na New York Knicks muri benshi bari baje kujonjorwamo abeza

Ku myaka 18 gusa, uyu musore w’Umufaransa Knicks iramubonamo umu meneur de jeu w’ahazaza hayo, ubu yakinaga mu ikipe ya Starsbourg aho kuri uyu wa gatanu anafite umukino akaba yahise asubirayo.

Ntilikina (1.96m, 86Kg) yari afite amahirwe menshi yo kwinjira muri NBA nyuma yo kwigaragaza cyane muri shampionat y’abafaransa kandi akiri muto ndetse no mu gikombe cy’Uburayi cy’abatarengeje imyaka 18 ari kumwe na France aho yatowe nka MVP.

Ntilikina yagiye muri NBA Draft aherekejwe n’abavandimwe be na nyina Jacqueline Mukarugema, iri joro ubwo yari amaze gutoranywa, yagaragaye yishimye cyane ahobera nyina na bakuru be.

Abafaransa bamufata nka Tony Parker w’iminsi iri imbere.

Ntilikina mu ijoro ryakeye ahamagawe nk'uwatoranyijwe na Knicks
Ntilikina mu ijoro ryakeye ahamagawe nk’uwatoranyijwe na Knicks

Ntilikina yamaze kuba umukinnyi wa Knicks isanganywe abakinnyi barimo Kapiteni wayo Anthony Carmelo n’abandi bakomeye nka Derick Rose, Joakim  Noah n’abandi…

Ntilikina benshi batangazwa n’ingufu ze cyane mu kugarira kurusha mu gusatira nubwo naho atoroshye, hari abemeza ko muri NBA bizamusaba gukora cyane kugira ngo abashe gutsinda nk’uko abikora mu Bufaransa.

We yagize ati “Icyo nzanye muri Knicks ni ikizere cyinshi. Ndibaza ko ndi umukinnyi wizera ko bizageraho, nzakora cyane kandi nkore ibishoboka mbe umukinnyi mwiza ushoboka uzatanga imbaraga zose. Nzagerageza no gufasha abandi gutsinda buri munsi kandi nzabafasha no kugarira.”

Ntilikina yabanjemo mu mikino 18 muri 31 yo muri shampionat y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa, buri mukino atsinda ikigereranyo cy’amanota 5,1, agakora rebounds 2,1 agatanga ivamo ibitego 1,4 byose mu minota 18,5.

Phil Jackson, Perezida wa Knicks yavuze ko akunda ingano (size) y’uyu musore n’uburyo akinamo n’imbaraga cyane.

Ati “afite ubushobozi bwo gutanga umusanzu ahakenewe intsinzi.”

Kuwa mu myaka 33 ishize Knicks yavanye abakinnyi benshi muri NBA Draft, abakomeye bakamenyekana kurusha abandi ni  Patrick Ewing wabaye icyamamare muri NBA bamuzanye mu 1985,  Nate Robinson umusore wari mugufi cyane muri NBA (1.75 m) na Iman Shumpert bazanye mu 2011 ubu akaba akina muri Cleverand Cavaliers.

Kuri iyi nshuro, abanyarwanda benshi bakundaga NBA bafite indi mpamvu yiyongereyeho.

 Ntilikina hamwe na Adam Silver Komiseri mukuru wa NBA amaze gutoranywa nk’umukinnyi wa munani winjiye muri NBA mu muhango waberaga kuri Barclays Center i New York(Photo by Mike Stobe/Getty Images)
Ntilikina hamwe na Adam Silver Komiseri mukuru wa NBA amaze gutoranywa nk’umukinnyi wa munani winjiye muri NBA mu muhango waberaga kuri Barclays Center i New York(Photo by Mike Stobe/Getty Images)
Yahawe ikaze muri Knicks
Yahawe ikaze muri Knicks
Ntilikina n'abandi basore bakiri bato binjiranye muri NBA
Ntilikina n’abandi basore bakiri bato binjiranye muri NBA
Ntilikina niwe mufaransa wa mbere muto winjiye muri NBA
Ntilikina niwe mufaransa wa mbere muto winjiye muri NBA

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Wow!! Rwanda ever has a name in the NBA, Congz Ntilikina, congz France, Congs Belgium

    • Natangaye numvise RFI ishimishijwe ngo n’umufaransa wagiye muri NBA!!!

  • Congs to you and to your Achivement komerezaho musore muto ibyiza biri imbere

  • haaaa!!! Umwana wacu sha!!!

  • mumenya ko ari umwana wanyu aruko ageze NBA?
    mumureke yishakire $ yavukiye mu buhunzi

  • Yego ni UMUFARANSA, ariko ubwo ni ubwenegihugu bwa KABIRI; UBUNDI rwose ni umunyarwanda mwene FAUSTIN NTIRIKINA wahoze ari secrétaire wa chef wa ETAT MAJOR igihe cya HABYARA . Icyo yari NSABIMANA alias KASITARI waje gupfana na HABYARA mu ndege. YANAYOBOYE BATAILLON HUYE muri 94.

Comments are closed.

en_USEnglish