Digiqole ad

NEC yakiriye Kandidatire ya Paul Kagame uhagarariye RPF-Inkotanyi

 NEC yakiriye Kandidatire ya Paul Kagame uhagarariye RPF-Inkotanyi

Kuri uyu wa kane, nyuma yo kwakira Kandidatire ya Mpayimana Phillipe wifuza kuba umukandida wigenga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye na kandidatire ya Paul Kagame uzahagararira Ishyka rya RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.

Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n'abantu benshi.
Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n’abantu benshi.

RPF Inkotanyi yabukereye ndetse yahagurukije abanyamuryango bayo benshi, ubu abarenga 100 bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biteguye kugaragaza ko bamushyigikiye.

Abanyamuryango ba RPF bageze kuri NEC ngo bashyigikire Umukandida wabo.
Abanyamuryango ba RPF bageze kuri NEC ngo bashyigikire Umukandida wabo.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) bahagaze ku ibaraza ry’inyubako bakoreramo bategereje Perezida Kagame utegerejwe kuri NEC, nawe azanye ibyemezo bimwemerera kuba umukandida.

Abakozi ba RRA bategereje Paul Kagame.
Abakozi ba RRA bategereje Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame na we amaze kugera kuri NEC, aho yari ategerejwe n’abantu benshi barimo abakozi mu nzego za Leta n’ibigo bya Leta babarizwa muri RPF-Inkotanyi.

Ageze kuri NEC yakiriwe n'abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi.
Ageze kuri NEC yakiriwe n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi.

Kimwe n’abandi bose bashaka kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda, ndetse amubaza ibyangombwa byose bisabwa ushaka kwiyamamaza.

Perezida Kagame kandi yaje gutanga Kandidatire ye aherekejwe n’Umukobwa we Ange Kagame. Mu gusohoka aho NEC ikorera basohotse bari kumwe bakomerwa amashyi n’abantu benshi.

Nyuma yo gutanga Kandidatire ye kandi, Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, yongeye gukangurira urubyiruko kwinjira muri Politike.

Perezida Kagame arahabwaa amahirwe cyane yo kuzegukana aya amatora kubera ko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’andi mashyaka akomeye mu Rwanda bose bagaragaje ko bamushyigikiye.

Muri Kongere ya RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yahaye umukoro abayoboke ba RPF wo gutangira gushaka uzamusimbura kuko n’ubwo yatorerwa kuyobora iyi myaka irindwi iri imbere yindi ngo akeneye kuzagira uwo ahererekanya nawe ububasha ayisoje.

Ingingo ya 99 y’Itegko Nshinga ivuga ku byo gutanga Kandidatire, buri Mukandida ushaka kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni we ubwe ujya kuyitangira kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Perezida Kagame Paul watanzwe Umukandida n’Umuryango RPF-Inkotanyi, we na Mpayimana Philippe ushaka kuziyamamaza nk’uwigenga, bakurikiye abandi bamaze kuza ibyangombwa kuri Komisiyo y’Amatora, barimo Dr. Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda, Mwenedata Gilbert ushaka kuziyamamaza nk’Umukandida wigenga na Barafinda Sekikubo Fred na we watanze bimwe mu byangombwa asabwa akaba atari yatanga inyandiko y’imyirondoro y’abantu 600 bamusinyiye.

Undi uheruka gutanga Kandidatire ni Shima Diane Rwigara, umugore wa mbere wagaragaje ko ashaka kuzahatana mu bashaka kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 4 Kanama mu Rwanda na tariki 3 Kanama ku bazatorera hanze.

Kwakira Kandidatire z’abashaka kuzahatana mu matora bizarangira ejo ku wa gatanu tariki 23 Kamena, naho tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora izatanga urutonde rw’agateganyo rw’Abakandida, nyuma tariki 7 Nyakanga izatange urutonde ntakuka rw’Abakandida bemerewe.

Abanyamuryango ba RPF banyujijeho akarasisi bategereje ko Perezida ahagera
Abanyamuryango ba RPF banyujijeho akarasisi bategereje ko Perezida ahagera
Bati uwo ni inde wahize abandi...
Bati uwo ni inde wahize abandi…
Perezida Kagame yinjiye mu marembo ya Komisiyo y'amatora
Perezida Kagame yinjiye mu marembo ya Komisiyo y’amatora
Perezida Kagame yaje yitwaye
Perezida Kagame yaje yitwaye
Asohoka mu modoka
Asohoka mu modoka
Yavuye mu modoka ajya kuramutsa abataurage bamuherekeje
Yavuye mu modoka ajya kuramutsa abataurage bamuherekeje
Yabanje kuramutsa n'abanyamuryango ba RPF bamuherekeje
Yabanje kuramutsa n’abanyamuryango ba RPF bamuherekeje
Abakosi b'urwego rw'umugenzuri mukuru babaye bahagaritse akazi baza kuramutsa Perezida
Abakosi b’urwego rw’umugenzuri mukuru babaye bahagaritse akazi baza kuramutsa Perezida
Yahise yinjira mu cyumba cya Komisiyo y'amatora ajya gutanga kandidatute
Yahise yinjira mu cyumba cya Komisiyo y’amatora ajya gutanga kandidatute
Yabanje kuramutsa perezida wa Komisiyo y'amatora
Yabanje kuramutsa perezida wa Komisiyo y’amatora
Kagame yaje aherekejwe n'Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi
Kagame yaje aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi
Kagame yatanze ibyangombwa bisabwa uwifuza kuba umukandida watanzwe n'ishyaka
Kagame yatanze ibyangombwa bisabwa uwifuza kuba umukandida watanzwe n’ishyaka
Yatanze ibyangombwa bisabwa uwifuza kuba umukandida watanzwe n'ishyaka
Yatanze ibyangombwa bisabwa uwifuza kuba umukandida watanzwe n’ishyaka

Photos ©M. Niyonkuru/Umuseke

Martin Niyonkuru
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • the one and only man Rwandans want

  • rwose abanyarwanda ntawundi dushaka uretse Paul Kagame , yatugejeje kuri byinshi buretse natwe ni isi irabyibonera , kuko twajya kujya guhsyiraho abashya kandi hari uwatweretse inzira yo kunyuramo yanyayo kandi agomba nukuri kutugenda imbere

  • this is our Man, this is the one we need to lead the front, to lead our country so we could achieve more and more , our visionary , ambitious, humble President ever

  • since the existence of Rwanda , its the first time Rwanda has ever known the genuine, the real statesman ,the right leader who has transformed the country from ashes to skyscrapers and doubling of life expectancy to Rwandans , this is the one that Rwandans want to keep him jealously no one to advise us who to lead us we know him , PAUL KAGAME

  • Perezida Kagame twarangije kumwereka ko tumushyigikiye, kandi tuzakomeza tubimwereke ndetse n’amataliki yo kumutora nagera tuzagenda twishimye, twambaye neza, twabukereye mu mutuzo nkuwo dusanganywe tujye gutora Perezida Wacu ubundi twiyubakire ejo Hazaza heza h’u Rwanda rwacu.

  • intore izirusha intambwe , umugabo uhamye, umugabo uvuga icyo azasubiramo , imvugo ye ikaba ingiro, ibyiringiro by’abanyarwanda , ninde wamusimbura koko? ninde ? ntawe mbona ntawe , arashoboye arakomeye , abanyarwanda turamushaka kuko yatweretse ko ASHOBOYE atugeze aho undi uwo ariwe wese atigeze atugeza , ni wowe ntawundi dukeneye rwose PAUL KAGAME

  • gutora Perezida kagame ni ukwiteganyiriza ejo hazaza, ni uguhitamo umutekano, ni uguha umurage mwiza abazagukomokaho cyane cyane ko uzaba uziko ubaraze igihugu gifite umutekano!

  • Diane kagame oyeeeeeeeee!!!

  • Imana imujye imbere kandi ikomeze imuhe imbaraga zo kuyobora abanyarwanda. Uyu musaza Kagame ameze nka Yesu wiyiziye mu Rwanda. Yesu baramukubise, arangije ati: Mana ubabarure kuko batazi icyo bakora, ubundi Yesu ati: Mubabarire abagirira nabi. Kagame nawe kuva yagera mu Rwanda, niwe watangije kuvuga ko kubabarira bishoboka ko no guhinduka bishoboka ku wakoze Jenoside. Yashishikarije abakoze Jenoside gusaba imbabazi, asaba n’abayirokotse kugira ingufu zo kuzitanga. Ntabwo byari byoroshye kubona umuyobozi wihangana ntiyice abajenosideri. Ariko se Twibaze iyo aza kwica abahutu, ubu u Rwanda ruba rumeze rute. KAGAMA NI YESU W’U RWANDA.

    • Uretse umukaritasi ntawundi wagereranya Yesu n’umuntu.

      • Imam Yesu uvuga se uramuzi cg waramubwiye? ibyo mwemeye mu madini muzatungurwa musanze ari ibihangano. Imana iriho yesu yabayeho ariko ibyo twigishijwe n’ibihangano by’abantu b’idini. witonde rero kubwo uvuga

      • nibyo rwose ntago wagereranya Yezu n’umuntu

      • ahubwo umuswa ni wowe, Yesu ntateze kumanuka ngwakorere hano kwisi ariko akorera mu bantu

    • OYAWEEEE, MBABARIRA WANDIKUVUGURUZA IBYOWARUVUZE PROPHETE WE, KWIBESHA BIBAHO KANDI NIBISANZWE KANDI KUIVUGURUZA NABWONUBUGABO. KAGAME TURAMWEMERA RWOSE TUZAMUGWINYUMA TUZAHO YATUVANYE, ALIKO WIGERERANYA UMWAMI WABAMI N’UMWANA WUMUNTU KUKO NA KAGAME NDAKEKAKO ATABIKWEMERERA AHUBWO IYUVUGA KWALI MURUMUNA WA YESU, WASHAKUKANONGERAHO KWARI NA MURUMUNA WE WIMPANGA ALIKO WE KUBAGERERANYA, TURASHIMA YESU KO YADUHAYE KAGAME AKAMUHUMUKERAMO UMWUKA WIMANA UMUHA UBWENGE NURUKUNDO RWIGIHUGU, NAKOMEZE AMUHUMUGISHA NOMUZINDI MANDAT AKOMEZATUYOBORE TURAMUMURAGIJE, NUMURYANGOWE WOSE ABAHUMUGISHA KANDI ABARINDI IKIBICYOSE

  • Byakabaye byiza abanyarwanda dutangiye kwiga uko twajya tuvugisha ukuri muri byose, kandi Imana tukayiha agaciro kayo.

  • prophete uranyishe neza uti”iyo aza kwica abahutu yari kubica abahoora iki ikindi we ni iki ikindi yari kubicisha iki ko we yari umuyobozi w’ingabo kandi izo ngabo wibwira ko yari gukoresha zari zirimo amoko yose ese wibwirako inkotanyi zari zigizwe n’ubwoko bumwe ?menya utazi ibyo uvuga pe iyo umenya ko muri biro nyobozi ya RPF inkotanyi hari huzuyemo abo bahutu (Kanyarengwe yari umuyobozi wa RPF, Na Pasteur Bizimungu) njye mbona hari abantu bavuga ibintu batazi n’amateka y’ibyo bavuga

    • Uwayo, uramponda ariko sinoga, uzagure izindi ndorerwamo zibona neza.

    • Ngohari huzuyemo abahutu? Se byaje kubagendekera gute byuma?

      • ubu ntabwo ukibonamo se

  • PRESIDENT WACU WATUMYE U RWANDA RUMENYEKANA KU ISI YOSE NK’IGIHUGU GISHOBOYE KANDI KIHUTA MUMAJYAMBERE TWAMUNGANYA IKI? AHUBWO HATINZE KUGERA NGO TUMUHUNDAGAZEHO AMAJWI. KANDI AZATWEMERERE AKOMEZE ATEKEREZE ICYATUMA U RWANDA RURUSHAHO KUMENYEKANA MU KWESA IMIHIGO KANDI UWITEKA AZABIMUFASHEMO SALOMO NIWE WASABYE UBWENGE UWITEKA AMUHA NIBINDI BYOSE ATARI YASABYE NANJYE NIFURIZE PAUL KAGAME KUZAKOMEZA INEMA Y’UBUSHISHOZI IMANA YAMUHAYE.

    • Ntamakemwa twamunga iki? twamunganya uburere bwiza n’umuco mwiza uganjwe ubutwari yewe ntamakemwa.

  • Nawundi kuringe utari paul kagame perezida wacu kdi ndukunda pe nyakubahwa a e amajwi yange yose urayafite paka

  • NANJYE NIFURIZE PAUL KAGAME KUZAKOMEZA INEMA Y’UBUSHISHOZI IMANA YAMUHAYE. NATORWE ADUKIZE ABAYOBOZI BABEREYEHO KURYA UTWABATURAGE NAHO UBUNDI NTIBYOROSHYE. MUBONYE, NAMUSABA AKAVUGURURA UMUNTU WESE URI MUKAZI GATANGA SERVICE KUBATURAGE BAKABA NIBURA BOSE BARIZE KAMINUZA. UBUNDI KUVA KU MUDUGUDU HAKAYOBORA ABA LICENCIES UMURENGE MASTERS, AKARERE N’INTARA ABADOCTEUR NAHO UBUNDI ITERAMBERE DUSHAKA NTIRIZAGERA KURI BOSE PE.

    • ukumva ibyo aribyo byaca akarengane?iyo umenya ko no ku mwanya wa perezida hadasabwa diplome none wowe urashaka ko abize secondary baba abashomeri

  • Uyu yakurikiwe na tv,ariko Rwigara we yakurikiwe n Imana hamwe n ijambo ryayo!

  • yego cyane muntu mukuru burya umuntu muzima ni uzi gushyira mugacuro akamenya nogutandukanya amasaka namasakaramentu ndabizi neza ko ahazaza huru rwanda muri iyi myaka irindwi hashushamyije mu mutwe wawe njye ngufitiye icyizere 100 % . nubwo turi abantu tudashobora kumenya ngo ejo buracya gute mais d’apres tout l’homme propose et Dieu dispose, ca vait dire que tugomba no kubishyira mu maboko yimana ngo ibijye imbere . ikosa ryambere ribi rero nuguhitamo nabi kandi ubibona ni nko kwitega umutego ugashaka kuwusimbuka kandi iyo utitonze ukuvuna amaguru . twe rero siko tumeze ntekereza ko abanyarwanda bazi guhitamo njye mbahitiye mo paul kagame . kagame oyeeeeeeeeee !!!!!!!

  • niwe ntawundi ni uyu Impano Imana yatwihereye ngo ituyobore , tuzagutora maze iterambere dukatajemo turizamure kurwego rwo hejuru , imihigo dukomeze tuyese, Kagame Paul oyeeeee

  • rwose abanyarwanda ntawundi dushaka uretse Paul Kagame , yatugejeje kuri byinshi buretse natwe ni isi irabyibonera , kuko twajya kujya guhsyiraho abashya kandi hari uwatweretse inzira yo kunyuramo yanyayo kandi agomba nukuri kutugenda imbere

  • Prophete genda urirwariye!

  • this is our Man, this is the one we need to lead the front, to lead our country so we could achieve more and more , our visionary , ambitious, humble President ever

  • tukuri inyuma ibihe byose muyobozi wacu twikundira , igihe kiradutindiye ngo tuguhundagazeho amajwi maze twibyinire intsinzi ibihe byose

  • ahwiiiiii ejo nahoze nibaza impamvu umusaza wacu ataragerayo kandi iminsi iri kugenda, tukuri inyuma rwose, tuzabikwereka kuwa 4/8/2017

  • Icyampa abanyarwanda bagakundana aho kwikunda.
    Cyokora aya matora araryoshye da! Ni kuri 3-4 /08/2017.
    RAYON SPORT FC na APR FC zikatwereka ibirori. Bamwe bati duhorana intsinzi abandi bati murafindafinda…
    Cyokora nubusanzwe mfana ubururu ariko mfite impungenge z’abafana ibitego. Nanubu tuvugana ntibarahitamo ikipe bazajya inyuma. Biraryoshye pe!!
    Hahirwa uwuzatsinda azaba yabikoreye.

  • ubu ntabwo ukibonamo se,ko nziko urwanda hafi 90% niba batarenga Bose ari aba RPF wumva Bose ari ab’ubwoko bumwe na HE?

  • ibi byose byarahanuwe ko bizaba. hazabaho ihene izabyara abana barindwi inanirwe kubonsa.

    • Weho uracari mu nzozi

Comments are closed.

en_USEnglish