Tags : RURA

KBS yaparitse imodoka 36 zabuze akazi, RURA igasaba ko zongerwa

*KBS ivuga ko hari imihanda yahuriyemo n’andi masosiyete akoresha imodoka nto bituma inini zayo zihagarara, *Ngarambe uyobora KBS avuga ko imodoka zikora zitazishyura ideni ry’imodoka zose zaguzwe, *RURA yo ihakana ko nta muhanda wambuwe KBS, ko ahubwo izo modoka zidakora zakongerwa mu muhanda kugira imonota itanu mu cyapa yubahirizwe. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’impande zombi, […]Irambuye

Kicukiro: Gare ya Nyanza yuzuye itwaye za miliyoni ariko n’ubu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko hakiri ikizere ko izakoreshwa, abaturage batuye mu bice bya Rebero, Murambi, Karembure na Nyanza bo baracyari mu bibazo byo gutega imodoka kuko bibasaba gutega kabiri bavuye mu mujyi, kandi nyamara amabwiriza RURA yahaye kompanyi zitwara abagenzi ni uko imodoka zizamuka zikagera muri iriya gare ubu idakoreshwa kandi yaruzuye itwaye […]Irambuye

Igiciro cy’urugendo mu Rwanda cyazamuwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukwakira nibwo ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro cyaraye gitangaje ko ibiciro by’ingendo mu mugi wa Kigali no mu Ntara kiyongereye kuri kilometero imwe. Muri Kigali cyavuye ku mafaranga 18 kugera kuri 20/Km ku mugenzi umwe naho mu Ntara kiva kuri 18 kijya kuri 19Rwf/Km. Maj. […]Irambuye

Kompanyi zatwaye abagenzi neza mu 2013/2014 zahembwe

Ikigo cy’igihugu cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 cyatanze amashimwe kuri za Kompanyi zitwara abantu mu Rwanda, hagamijwe kuzishishikariza kunoza serivisi ziha abanyarwanada mu bwikorezi mu Ntara no mu mujyi wa Kigali. Muri rusange Komanyi ya Omega Car mu gutwara abantu mu Ntara na City Center Transport Cooperative […]Irambuye

BBC Gahuza yafunzwe burundu mu Rwanda ishinjwa kubiba amacakubiri

Kigali 29/5/2015 – Iki cyemezo cya RURA gikubiyemo imyanzuro itatu irimo kureka ibiganiro bya BBC mu zindi ndimi bigakomeza kumvikana mu Rwanda, guhagarika ‘Burundu’ ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC ndetse no kugeza imyanzuro yafashwe ku nzego z’iperereza byaba ngombwa hagatangwa ikirego mu nkiko. Icyemezo gikomeye cyo guhagarika Burundi ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda gisa n’icyatunguye benshi […]Irambuye

Abakorera ingendo mu ntara barinubira gukererezwa mu nzira

Abakorera ingendo mu mihanda yo mu ntara zitandukanye barashinja amasosiyete azwi nk’atwara abagenzi vuba (Agence express) kuba abatinza mu nzira bitewe no kutubahiriza igihe cyo guhaguruka ndetse ngo usanga izi modoka zarahindutse twegerane dore ko usanga abashoferi bazo bagenda bahagarara mu nzira bashyiramo ubateze wese bityo uwari witeguye kugera iyo ajya vuba ugasanga arakerewe. Bazaramba […]Irambuye

Abatuye Nyarutarama barasaba imodoka zabafasha kugera mu Mujyi

Abaturage batuye Nyarutarama barinubira ko mu gihe bajya mu mujyi bibasaba gutega kabiri bigatuma ikiguzi cy’urugendo rwabo kikuba inshuro ebyiri, gusa ubuyobozi bwa sosiyti RFTC ifite isoko ryo kuhakorera ivuga ko uku kwezi kurangira iki kibazo cyabonewe umuti. Abaturage bavuga ko mbere hari imodoka zabakuraga mu mujyi zikanyura Kimihurura-RDB-Nyarutara zikagera Kinyinya. Uburebure bw’iyo nzira bwagabanyijwemo […]Irambuye

Rwanda: Leta yagiriwe inama yo gusesa amasezerano na BBC no

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo komite yari ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku ruhare rwa Radio BBC mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekrezo ya Jenoside, nyuma y’uko hasohotse filimi yiswe “Rwanda Untold Story” yafashwe nk’ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko Leta y’u Rwanda isesa amasezerano ifitanye na BBC, ikanajyana ikirego mu nkiko kandi hagakorwa igenzura ku bantu […]Irambuye

Ibiciro by’ingendo: Icyo ABAGENZI na RURA babivugaho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Mutarama 2015 igabanuka ry’ibiciro by’ingendo nicyo cyari ikiganiro mu modoka rusange zitwara abagenzi abagenzi, abakora ingendo zigana mu Ntara cyangwa zivayo zijya i Kigali bamwe bavuga ko babyishimiye, abagenzi mu mujyi wa Kigali bo bavuga ko urebye nta cyavuyeho ndetse bakibaza ku iyubahirizwa ry’igiciro fatizo cy’urugendo (18Rwf/Km), urwego […]Irambuye

en_USEnglish