Digiqole ad

Ibiciro by’ingendo: Icyo ABAGENZI na RURA babivugaho

 Ibiciro by’ingendo:  Icyo ABAGENZI na RURA babivugaho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Mutarama 2015 igabanuka ry’ibiciro by’ingendo nicyo cyari ikiganiro mu modoka rusange zitwara abagenzi abagenzi, abakora ingendo zigana mu Ntara cyangwa zivayo zijya i Kigali bamwe bavuga ko babyishimiye, abagenzi mu mujyi wa Kigali bo bavuga ko urebye nta cyavuyeho ndetse bakibaza ku iyubahirizwa ry’igiciro fatizo cy’urugendo (18Rwf/Km), urwego rubishinzwe rwabiganiriyeho n’Umuseke.

Abagenzi mu modoka mu gitondo cya none ikiganiro cyari ibiciro bishya
Abagenzi mu modoka mu gitondo cya none ikiganiro cyari ibiciro bishya

Guhera muri Kamena 2014 igiciro cy’akagunguru ka lisansi ku isoko mpuzamahanga cyaramanutse cyane kiva ku $115 kigera kuri $53 kugeza kuri uyu wa 05 Mutarama 2015, ndetse bikomeje kumanuka kuri iryo soko. Ku isoko ry’igihugu cy’u Rwanda ibi biciro byagabanutse ku kigero cya 10%, bitewe n’ibiciro by’indendo n’ubwikorezi bigeza lisansi mu gihugu.

Abagenzi muri Kigali bavuga ko igabanuka ry’ibiciro bishya ryaraye ritangajwe na RURA ari rito kuko hari na ‘lignes’ nta cyavuyeho.

Emmanuel Asaba Katabarwa umuyobozi ushinzwe ishami ry’iby’ubwikorezi muri RURA kuri iki yavuze ko ibiciro bishya byemejwe hagendewe ku igabanuka ry’ibiciro bya lisansi mu gihugu byagabanutseho 10%.

Ati “Ntabwo igiciro kiganabanuka gutyo gusa, hakorwa imibare hagendewe ku igabanuka riba ryabayeho ku rwego rw’igihugu.”

Bitewe n’uko igiciro cy’akagunguru gikomeje kumanuka ku isoko mpuzamahanga, uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko RURA yiteguye gukomeza gukurikirana iryo hindagurika ry’ibiciro mu gihe rikomeje ibi biciro nabyo bikaba byakongera guhindurwa.

 

Mu kwemeza ibiciro umugenzi agira ijambo?

Uhagurukanye n'imodoka ngo agomba kuyishyura igiciro cyose cy'iyo ligne hatitawe kuri Kilometero agenzemo
Uhagurukanye n’imodoka ngo agomba kuyishyura igiciro cyose cy’iyo ligne hatitawe kuri Kilometero agenzemo

Mubyo abagenzi mu modoka rusange baganiraga muri iki gitondo ni igiciro fatizo cy’urugendo (cyavuye ku mafaranga 19/1Km kijya kuri 18/Km) bon go basanga kidakurikizwa.

Bakavuga ko batangazwa no kuba umugenzi ashobora kwinjira mu modoka ku cyapa runaka yagenda kilometer zigeze kuri eshanu (5), aho ubwo yakwishyura amafaranga 90, ugasanga yishyura n’ubundi 200 cyangwa 250 yishyuzwa uwagenze iyo ligne yose. Ibyo abagenzi bavuga ko biri mu nyungu za nyiri imodoka kurusha umugenzi.

Kuri iki Emmanuel Asaba asobanura ko igiciro fatizo gishyirwaho kugira ngo hakorwe imibare rusange ngenderwaho, ngo ntigisobanuye ko umuntu winjiye mu modoka akagenda 1km agomba kwishyura amafaranga 18.

Ati “Iyo umugenzi uri mu mujyi yinjiye mu modoka igiye i Kanombe akaviramo ku mu Kanogo agomba kwishyura nk’ay’ugiye i Kanombe kuko imodoka yinjiyemo iba ihagurutse ngo igende igere Kanombe, ntabwo iba iri buhagarare hahandi aviriyemo ngo irindire undi mugenzi umusimbura.”

Avuga ko RURA isaba abagenzi gukurikiza ibiciro biba byemejwe kuko hari n’ibihano biremereye, bigera no ku ihazabu y’ibihumbi magana atatu, biteganyirizwa ushobora kwanga gukurikiza ibiciro byashyizweho.

Emmanuel Asaba avuga ko RURA nk’urwego ngenzuramikorere rwa Leta, ubwayo ihari ngo irebe ko nta ruhande rushobora kuharenganira mu gihe habayeho ihinduka ry’ibiciro nk’uku.

Akavuga ko RURA nayo ubwayo ihagarariye umuturage usibye ko mu nama zo kwemeza ibiciro nk’ibi bishya ngo hanatumirwa Association ihagararira abagenzi yitwa ADECOR.


Photos/Martin NIYONKURU/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ibyo RURA ivuga haroho ntemeranya nabyo kuko imodoka igufata SONATUBE imwe ikaguca 100 indi ikaguca 200 ngo kuko imwe ivuye Nyabugogo cga mu Mujyi indi ngo ivuye Centre nkibaza niba igiciro gishingira aho imodoka ivuye cga cyagombye gushingira aho imodoka igana kuko zose niza KBS. reka nisabire ADECOR ikore ako kazi ishinzwe igerageze ikemure utubazo nk’utwo turi muri transport ikindi KBS ihwiturwe kuko ibyo abayobozi batubwira mu itangazamakuru sibyo tubona iyo tugeze mu modoka. murakoze

    • ikibazo si igiciro, ikibazo ni ipakira ry”abantu kurusha imyaka, police sinzi icyo yaba ibivugaho. nawe Fuso ifite inka ntarengwa igomba gupakira, imyaka ifite aho igomba kugarukirizwaho ipakirwa, amakara ntagomba kurenga, ariko abantu bo muri KBS bo ntahrezo ryo gupakira. kuki? ntaburenganzira bwa muntu muri ligne KBS ikoreramo, KANOMBE, KANEZA, REMERA – MU MUJYI.

      RURA: ubwo mubona muri ayo ma ligne abagore batwite, abana, abageze muzabukuru genda bate?
      abarwayi bagenda bate?
      bazajya bajyanwa na moto kweri? abaye ari umubyi wawe?, umugore wawe? umwana wawe?
      mutekereze neza kuko iki kibazo kiratureba twese nka banyarwanda ntawundi wihemukira.
      nanditse mbabaye kandi bimbabaza buri gihe.
      murakoze

      • Ntukazane sentiments zingana gutyo muri business ! Reka abantu bicururize, niba ubababye uzagure iyawe !

  • Ubwose kuki mu mugi wa Kigali ho batagabanije kdi essence yaragabanutse mwatubwira impamvu?
    gusa uburyo izo kbs zipakira abagenzi ni bisubirweho kuko bapakira abantu bakabatsindagira ukagirango si abantu. muzarebe cyane cyane abagenzi bajya kabuga cga kanombe uburyo bagenda birababaje. bagenda bamwe bahagaze kubandi. uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe muri kbs si non birakabije.

  • Mwiriwe? Ibyo Emmanuel avuga sibyo, kuko niba imodoka ihagurutse muri gare, wayicayemo iri ku murongo aho waviramo ugomba kwishyura igiciro cyose, ariko kandi yahagurutse, ikakuvana ku cyapa ikugeza ku kindi ntibikwiye, kuko ntibyumvikana kuko uri kuri ligne yishyura 200 kuva ku cyapa ujya ku cyindi wakwishyura 200,hari lignes yose yishyurwaho 100(urugero Remera-Kicukiro),cyangwa 150(ville-Nyamirambo ku Ryanyuma).
    INGARUKA: Bituma buri cyapa imodoka iyo havuyemo umugenzi zihatinda, ngo zishyiremo undi.
    UMUTI:
    -Kuvuga ngo kuva ku cyapa kimwe ujya ku kindi, bibiri ni 100(urugero), ibyapa 3 urugero ni 150
    -Gushyiraho amalignes mato(urugero Kinamba Ville, naho ubundi ivuye Kagugu iguca 200,ahantu ureba, cga aho kujya Kagugu igakatira Kinamba, yamanutse nta bantu izanye,ikaguca 200

  • Nibyiza kuba igiciro cyagabanutse ariko si cyane nkuko essence yamanutse.ndagirango muzanagenzure uburyo Imodoka za KBS zipakira abantu bakagenda nkaho ari imizigo

    Murakoze

  • Biravugwa ko RURA itagabanyije igiciro cyane kubera ko nubundi abo bakire bakoreraga mu gihombo; ariko noneho ndabinginze ababishoboye bose bakore ubuvugizi kuko hari aho abagenzi barengana cyane.
    Urugero: Umugenzi uvuye Nyanza ya kicukiro ajya mu mujyi bimusaba gutega Bus ihaguruka i Nyanza ikamugeza centre akishyura 100Rwf, yahagera agatega indi bus ya 200Rwf imugeza mu mujyi. Kandi Muri ligne zigaragara ku rutonde, urwo rugendo rwishyurwa amafaranga 200 yonyine.
    Royal yishyiriyeho Ligne iva mu mujyi ikagarukira Kicukiro centre gusa kandi bus yakagombye kugenda ikagera i Nyanza umugenzi atishyujwe andi mafaranga.

    Ubu ni ubujura kandi Rura irabizi ntacyo ibikoraho

  • RURA yagendeye kumarangamutima y’abakire badutwara ni mukemure ikibazo kiri mur transport, twe abaturage turahagwa kuki umuntu atagabanyirizwa Frw ategeye imodoka hagati mu rugendo ava ku cyapa kimwe ajya kukindi. RURA na ko ADECOR mubereyeho rubanda rugufi !!! ese ubu iyo aba ari essence yazamutse???? uretse ko ntabyifuza baba baduca n’intoki ahari. RURA ese ko essence imanuka umuceli n’isukali byo bikazamurwa umuturage azabariza he????????????????????

  • RURA wiriwe?? warukwiye gukorana ubushishozi mu malignes ariho ukareba ko ariko akora nta tuntu twudukoryo turimo doreko Nyanza – Ville urugero harimo ligne 2??? aho ni aho nzi. Abanyemali baguwe nezaaa peee yee nibishime ariko nabo badukure kumihanda ku gihe hari naho bagitendeka kandi mwarabashyize igororaaa!!!!!

  • Mutugabanirize ibiciro rwose cyangwa se murebe ukuntu umuntu yajya yishyura make ategeye hagati mu cyapa urugero niba umuntu afatiye bus rwandex ajya sonatubes !!! Ca meme ntiyarakwiye gutanga nkayo uva mu mugi ajya i Remera.
    Muturwaneho natwe turi abantu

  • RURA na ADECOR ntabwo mwaturebeye pe mwirebeye inyungu z’abanyemali abaturage ntimwatwibutse. Musubire mu biciro ariko munafata ingamba nshya zo kudukemurira ibibazo byo kubura imodoka, amalines mpimbanooo???? gukatira munzira ????? Guca amafaranga y’umurengeraaaa
    Mudutabareeeeee

  • MUJYE MUYISHYURA CG MUGURE IZANYU, MUREKE GUDUSAKURIZA!

  • Ariko rubanda rugufi rwaragowe,ubu ni abagenzi bakwiriye kuba bateraganwa gutya koko.RURA yisubireho ihindure ibintu yegukomeza kuvugisha menshi abantu hari uwavuzeko nibyasinwe bisinyurwa iyo bibaye ngombwa.kdi bifitiye inyungu rubanda nYAMWINSHI.Mana yirirwa indwanda ikarara irwanda tabara turananiwe rwose,ubu se akawamugani koko nyakubahwa bategereje ko ngo aza kumva akarengane muri transport?niba ari kugabanya nimugabanye uko mwabivuze mureke kongera.cg murekere uko byari biri.mbibarize ko haba ligne muri gare mbona hano kurutonde mutavuze abagenzi bazo bazabazabo gute niba ntacyo mwazivuzeho?urugero
    ligne :kigali-muhanga-kirengeri-buhanda-kaduha ,ni ligne nambere yahozemo bus za onatracom mwatubwira bimeze gute?
    ese ko KBS yafashe ligne zo mumugi hakaba haraho itagera nayo muyitegeke ihagere kandi muhagenere igiciro cyaho: ligne
    nyabugogo-rwandex-sonatube-kabuga-Rugende =???
    tuziko rugende ari muri gasabo kdi ni mumbago za kigali nino mumujyi ye kuko igishushanyo mbonera cyumugi kigagera ariko abantu baho bagaraguza agati nama taxis.naho igomba kuhagera.
    Twisabire RuRA rwose isubiremo ibiciro,ye kongera ngo yagabanije

  • ICYO NASHIMYE NI UKO HARI AHO BARI BARAKABIJE MU MUJYI UBU BAGABANYIJE. MBERE ABATURAGE BARI BAHENZWE CYANE KU BURYO HARI ABARI BARAHISEMO KUGENDA N`AMAGURU BUMVA AMAFARANGA ARI MENSHI! NKA KIMIRONKO-ZINDIRO BACAGA 200RW KANDI NTA NA KILOMETERO ZIRENZE 5 ZIRIMO ARIKO UBU NONEHO BAYAGIZE 100RWF. NK`UKO BYAHOZE.

  • Ruswa , igitugu (kutavuguruzwa); Kubeshya ;kwitaka mu itangazamakuru bitandukanye nibyo bakora; gushyiraho imirongo y’itumanaho(Phone numbers) zititabwa kureba inyungu zabo n’abanyemali bakorana aho kureba inyungu rusange z’Abanyarwanda bose na Rubanda rugufi !!!! Uwiteka Imana yacu dukeneye iherezo ry’ibi bintu muri iki Kigo.

  • mudushyirireho line : KUJYANYUMA – MONT KIGALI – MWENDO KU MURENGE WA KIGALI hatuye abantu benshi cyaneee bakeneye transport

    line : NYABUGOGO – NZOVE- MUHAMA iyo ntabwo ikora kandi abatagira izabo ni aho dusigaye tubarizwa

    muturwaneho Mr RURA

  • Ruswa , igitugu (kutavuguruzwa); Kubeshya ;kwitaka mu itangazamakuru bitandukanye nibyo bakora; gushyiraho imirongo y’itumanaho(Phone numbers) zititabwa kureba inyungu zabo n’abanyemali bakorana aho kureba inyungu rusange z’Abanyarwanda bose na Rubanda rugufi !!!! Uwiteka Imana yacu dukeneye iherezo ry’ibi bintu muri iki Kigo.

  • mudushyirireho line : KURYANYUMA – MONT KIGALI – KU MURENGE WA KIGALI hatuye abantu benshi bakeneye kuza muri uyu murwa

    line : NYABUGOGO – NZOVE – MUHAMA ntabwo ikora pe namwe muzabigenzure

    line NYABUGOGO – KARAMA ntimwayishyize kuri liste ????

    Aho rero bamwe bataragira izabo niho bibera bakeneye ubufasha

  • aho mutagabanyije se ho si mu Rwanda ? cyangwa igabanuka rya essence ntiryahageze ?

    • hahahahahaha

    • hahahahahaha mbega wowe! ntakundi hahahahaha

  • ikibazo si igiciro, ikibazo ni ipakira ry”abantu kurusha imyaka, police sinzi icyo yaba ibivugaho. nawe Fuso ifite inka ntarengwa igomba gupakira, imyaka ifite aho igomba kugarukirizwaho ipakirwa, amakara ntagomba kurenga, ariko abantu bo muri KBS bo ntahrezo ryo gupakira. kuki? ntaburenganzira bwa muntu muri ligne KBS ikoreramo, KANOMBE, KANEZA, REMERA – MU MUJYI.

    RURA: ubwo mubona muri ayo ma ligne abagore batwite, abana, abageze muzabukuru genda bate?
    abarwayi bagenda bate?
    bazajya bajyanwa na moto kweri? abaye ari umubyi wawe?, umugore wawe? umwana wawe?
    mutekereze neza kuko iki kibazo kiratureba twese nka banyarwanda ntawundi wihemukira.
    nanditse mbabaye kandi bimbabaza buri gihe.

Comments are closed.

en_USEnglish