Digiqole ad

Abatuye Nyarutarama barasaba imodoka zabafasha kugera mu Mujyi

 Abatuye Nyarutarama barasaba imodoka zabafasha kugera  mu Mujyi

RFTC iravuga ko bitarenze uku kwezi kwa gagatu haba hari imodoka nshya ziva Kinyinya zikagera mu mujyi

Abaturage batuye Nyarutarama barinubira ko mu gihe bajya mu mujyi bibasaba gutega kabiri bigatuma ikiguzi cy’urugendo rwabo kikuba inshuro ebyiri, gusa ubuyobozi bwa sosiyti RFTC ifite isoko ryo kuhakorera ivuga ko uku kwezi kurangira iki kibazo cyabonewe umuti.

RFTC iravuga ko bitarenze uku kwezi kwa gagatu haba hari imodoka nshya ziva Kinyinya zikagera mu mujyi
RFTC iravuga ko bitarenze uku kwezi kwa gagatu haba hari imodoka nshya ziva Kinyinya zikagera mu mujyi

Abaturage bavuga ko mbere hari imodoka zabakuraga mu mujyi zikanyura Kimihurura-RDB-Nyarutara zikagera Kinyinya. Uburebure bw’iyo nzira bwagabanyijwemo kabiri, ku buryo imodoka zisigaye ziva Kinyinya, zikagera ku kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) abagenzi bagafatira indi modoka ku Gishushu.

Ahanini ngo iyi ligne ya Ville-Kimihurura-RDB-Nyarutarama-Kinyina, yarimuwe, iba Ville-Kinamba- UTEXRWA-Kinyinya.

Kuri iki kibazo abayobozi batandukanye baba abo mu rwego rushinzwe igenzura RURA, ab’umujyi wa Kigali ndetse n’ab’isosiyeti ya RFTC ifite isoko ryo guha serivise abatuye utu duce, babona ko ari ikibazo.

Umuyobozi muri RURA ushinzwe iby’ubwikorezi, Asaba Katabarwa Emmanuel yatangarije Umuseke ko inzira (ligne) yavaga mu mujyi rwa gati, ikagera Kinyinya, ubu yagabanyirijwe uburebure, hakaba hari inzira iva Kinyinya, ikagera kuri RDB, abantu bagatega imodoka zerekeza mu mujyi.

Yagize ati “Imodoka iva Kinyinya ikagera kuri RDB, irahari nta muntu uratubwira ko hari ikibazo, twebwe tuzi ko ligne ikora neza. Muri ‘Transport’ ntitureba inyungu z’umuntu umwe, ntawashyiraho ligne y’abantu 5, kandi batatanga amafaranga y’abantu 20.”

Yavuze ko sosiyete zitwara abantu mu mujyi wa Kigali, zigomba gutangira ako kazi mu gitondo ku isaha ya saa kumi n’imwe (5h00 a.m) kugera saa tanu z’ijoro (23h00), abaturage ngo bafite uburenganzira bwo guhamagara igihe babuze imodoka muri ayo masaha kuri 3988.

Uyu muyobozi muri RURA yavuze ko nubwo bitamenyeshwa abaturage bose, ngo buri mwaka bakorera igenzura amasosiyeti atwara abantu mu mujyi bakareba ko yubahiriza ibyo yasinyiye.

Rurangwa Jean Claude, ushinzwe ubwikorezi mu mujyi wa Kigali, avuga ko ligne Ville-Kimihurura-RDB-Nyarutara-Kinyinya itavuyeho nk’uko bivugwa, ahubwo ngo habayeho impinduka zituma ‘transport’ igera ku bandi benshi.

Yagize ati “Twasanze hari benshi bo kuri Utexrwa bakeneye imodoka. Ligne ntiyavuyeho ahubwo hahinduwe inzira, iyo ligne isa n’aho yavuyemo ebyiri. Birumvikana ko habamo gutega kabiri, cyangwa gutinda, gusa uko ubushobozi buboneka, dushobora kongeramo imodoka, cyangwa tukongera uburebure bw’iyo ligne.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RFTC, ari na yo itwara abatuye utwo duce twavuzwe, Rwamurangwa Fred ukuriye iyo zone ya gatatu (zone 3), avuga ko ligne ihari nubwo iva Kinyinya ikagera kuri RDB, gusa ngo bidatinze haraba hagiyemo imodoka nshya.

Yagize ati “Ntabwo ligne bayikuyeho ahubwo hakoreraga imodoka ntoya, bitewe n’amabwiriza y’umujyi, izo modoka zikagarukira kuri RDB. Hahindutse imikorere.”

Rwamurangwa yongeyeho ati “Ikibazo numva ni uko batega kabiri, impamvu ni minibus, zariho. Hari imodoka za coaster ziri gutegurwa nshya, zizakora ‘direct’ mu mujyi-Kinyinya, bitarenze uku kwezi kwa gatatu, izi modoka ziraba ziri mu muhanda.”

Uretse kuba abatuye Nyarutarama, ahanini mu duce dukennye twa Bannyahe, abanyeshuri ku ADB, abakora kuri MTN Centre n’abahagana, abenshi ngo batega inshuro ebyiri kugira ngo bagere mu mujyi, ngo inshuro nyinshi batega moto bitewe n’uko nta ligne ihaba.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mukosore inkuru ; ishuri ni ADB ntabwo ari ADEB …,iryo ryaratureze niho dukesha ibyo tugeze ho !!!!

  • Ibi nibyo rwose nubwo uriya avuga ngo ntawababwiye ko hari ikibazo abakorera kimihurura twaraharenganiye ugira uko wategesheje menshi warangiza ukanakererwa. Izo modoka bavuga ziva Kimironko ziza zuzuye kuburyo uhamara nki minota 30 utarahava. wagirango ntituzwi. murakoze kubuvugizi rwose ni badutabare.

  • REKA TWISABIRE ABAFITE AHO BAHURIYE NIKIBAZO CYA ZA BUSI ZA KINYINYA BAREBE UKO BASUBUZAHO IYO LIGNE KBS IKIBAZO CYO GUTWARA ABANTU BATANU NTABWO ARICYO KIBAZO NGE MBONA AHUBWO IKIBAZO NUKUHASHYI IMODOKA MUGIHE KIRAMBYE KANDI R.F.T.C IRASHOBOYE AHUBWO ISHOBORA KUBA INANIZWA NA RURA KUKO IFITE IMODOKA ZIHAGIJE MURI RUSANGE SINUMVA UKUNTU INYARUTARAMA HABURA IMODOKA.

  • Yewe ibisobanuro uyumugabo wo muri RURA yabahaye bigaragaza ko adasobanukiwe n’ikibazo gihari kandi aricyo ashinzwe uti Kuki ?

    1) None se Ligne Ville – RDB -Kinyinya ko bayisimbuje Ville – Kinamba- Kinyinya Akavuga ko impavu aruko hari abagenzi baburaga imodoka batuye mu bice bya Utexrwa Nyamara hasanzwe Ligne iva Kimironko yerekeza nyabugogo kuburyo utuye UTEXRWA ashaka kujya mu mujyi ashobora gutegera KINAMBA.
    2) Mutubwire impamvu ifatika mwavanyeho ligne Kinyinya -Nyarutarama -Ville Mureke gutanga ibisubizo bya cyana kandi igihugu cyarabahaye akazi kibwira ko mugashoboye. None se urashaka kuvuga ko ntabagenzi Ligne yari ifite ? Oya sibyo kuko Ligne nshya mwasimbuje isanzwe ariyo idafite abagenzi uzinjire muri Taxi Kinyinya – Kinamba- Kinyinya byonyine kugirango taxi Minibus y’abantu 18 yuzure bisaba kuyitegereza amasaha 3, Guhaguruka Kinyinya werekeza Ville unyuze Kinamba bisaba Gutegereza amasaha 3 . Mugihe ligne yambere yanyuraga Nyarutarama buri 30 Min imodoka yabaga yuzuye kubera abagenzi benshi babaga bashaka gusigara Inyarutarama ,cyangwa abava Kinyinya bajya Nyarutarama

    3. Ni mureke RTFC na RURA ni mureke kubeshya abantu nubwo muvuga ko Ligne mwayigabanyijemo kabiri nabyo ubwabyo akaba ari amakosa kuko ligne iri munsi ya Km 13 muyigabanyamo kabiri Gute ? , Kuki ? ibaze nawe niba umuntu ugiye kukazi kuri MUNIJUST avuye ikinyinya muri 6KM agomba gutega inshuro 2

    Ariko nanone ndagirango mbabwire ko iyo ligne muvuze yagabanyijwemo kabiri ,iri mumpapuro zanyu gusa kuko amazon agitangira abatuye I kinyinya koko twabonaga taxi Gishushu Kinyinya ubu ntiwambaza aho zagiye,ubu nawe ugiye kureba rwose nzineza ko utazihasanga kuko nzifata 2 ku munsi

    Umugenzi ushaka kujya Gishushu aturutse I Kinyinya afata Kimironko akishyura 200, akava Kimironko Gishushu akongera akishyura 200

    4. RURA RFTC Ntabwo ngamije kubasenya kuko nishimira impinduka mbona muri Transport ariko nanone sinabone mwibeshyera ibyiza mwadukoreye kandi byarazanye impinduka mbi(Guhendwa,Gukererwa,Kubura imodoka tukagenda n’amaguru kandi mbere twaragendaga neza ntakibazo ngo nicecekere.
    Murakoze

  • Ariko abakorera kacyiru twararenganye kuko mbere twavaga kinyinya imodoka zigaca RDB zigana nyabugogo no mumugi ubu zica kinamba mbona barirengagije ubushobozi bwabaturage kuko urebye uva kinyinya ukagera kinamba ugasanga hari umurongo ugatega moto ubwo waba utayafite ugakererwa ubwo rero niba mukemura ikibazo cya transport mujye mureba nubushobozi bwabaturage. ikindi imodoka zikura abantu mumugi zibajyana kinyinya nazo ninke kuko aho mumaze gukuriraho ligne Kinyinya RDB Ville abakoreraga mumugi berekeje nyabugogo kuko ariho hari urujya nuruza rwabagenzi. njye ubwange maze gutonda umurongo inshuro 2 mumugi nahageze 17h20 imodoka ikaza 21h00 ndibaza RURA. turahamagara gusa rimwe na rimwe tukabona ubufasha cyangwa police ikaba ariyo iza igafata umwanzuro. ibyo byose biba hapalitse coaster nke 3 zijya kacyiru 5 zijya ULK na kagugu. mudufashe rwose.

  • Ariko nk’ uwo mugabo uba utinyutse akavuga ko Ligne yari ifite abantu 5 arumva bishoboka ?!!!! Ese ni kuki aba bagabo bumva ko batekereza ikintu bagahita ba gihindura? Reba nk’ ubu ibyo avuga ngo Ligne ya Utexrwa niyo igira abantu benshi ahubwo reka mubwire ko niba Ligne ya Kinyinyi – Nyarutarama – Gishushu – Ville igira abantu 5 ubwo hariya kuri iyo Ligne yabo nshya hashobora kuba hari abantu 2 gusa kubera ko ariho hatuye abantu bake cyane!!!!! Ariko mwagiye mutubarira mu katumenyesha natwe nk’abaturage igihe mu giye gihindura Ligne gutyo?!!!! Mutubabarire mudusubirizeho iyo Ligne mwokabyara mwe, niyo Ligne yanyu muvuga ngo mwashizeho n’ukwibeahyera peee!!!! Kuko ntayibaho kabisa. Tuzagira guhendwa tugire no kubura imodoka koko!!!! RURA dutabare utuvane mu bwigunge kabisa , erega burya twese nti tugira V8.

Comments are closed.

en_USEnglish