Digiqole ad

Rwanda: Leta yagiriwe inama yo gusesa amasezerano na BBC no kuyijyana mu rukiko

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo komite yari ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku ruhare rwa Radio BBC mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekrezo ya Jenoside, nyuma y’uko hasohotse filimi yiswe “Rwanda Untold Story” yafashwe nk’ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko Leta y’u Rwanda isesa amasezerano ifitanye na BBC, ikanajyana ikirego mu nkiko kandi hagakorwa igenzura ku bantu bakoze iriya filimi kugira ngo hamenyekane icyabibateye.

Martin Ngoga (hagati) ni we wari ukuriye komite yo kwiga kuri BBC
Martin Ngoga (hagati) ni we wari ukuriye komite yo kwiga kuri BBC

Mu gihe kingana n’amezi ane yose, komite igizwe n’abantu batanu, barimo Dr Christopher Kayumba inararibonye mu itangazamakuru, akaba n’umwarimu muri Kminuza, Prof Christopher Mpfizi inararibonye akaba n’umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’i Kabgayi ndetse na Me Evode Uwizeyimana inzobere mu mategeko mpuzamahanga,  babajije abantu batandukanye bagera kuri 22.

Abo bantu 22 babajijwe bavugaga uko babona Filimi ya BBC n’ingaruka yagira ku Banyarwanda, imyanzuro yavuye muri ibyo bitekerezo by’abantu, ni byo komite ya Martin Ngoga yagendeyeho isanga filimi “Rwanda untold story” ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiba urwango ndetse n’amacakubiri.

Iyi komite yasabye BBC ko baganira kuri iki kibazo ariko BBC ntiyabasha kwitaba iyi komite bityo bikaba byaragaragaje ko ibyo BBC yakoze ibizi neza hatabayemo kwibeshya.

Mu gihe iyi komite yasesenguraga ubutumwa bwatanzwe muri filimi “Rwanda untold Story” ndetse inakira abatangabuhamya batandukanye, BBC nayo yakoze ubucukumbuzi bwayo ishyikiriza raporo komite y’u Rwanda. Iyi raporo ya BBC ngo yavugaga ko nta kibazo na kimwe BBC yabonye muri iyo filimi yayo yanyuze kuri Televiziyo ya BBC2 (itagaragara mu Rwanda).

Martin Ngoga yavuze ko kwanga ko baganira no kugaragaza ko nta kibazo kiri muri filimi ya BBC, ngo bivuze ko ibyo bakoze bari babizi neza ko nta mpanuka yabayeho mu kuyikora.

Abatangabuhamya barimo abashakashatsi, abanyamakuru, abakozi bo muri Leta n’abikorera ndetse n’ubushake buke bwa BBC mu kugirana ibiganiro na komite yari ishinzwe ubucukumbuzi nibyo byavuyemo imyanzuro uko ari itatu.

Umwanzuro w’uko haseswa amasezerano BBC ifitanye n’u Rwanda ngo ni uko iyi komite yasanze BBC yaratandukiriye ku masezerano ndetse ikica n’itegeko ry’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga. Bityo ngo amasezerano BBC ifitanye n’u Rwanda ntacyo akimaze. BBC ngo ishatse andi masezerano, yabivuga hagakorwa agira icyo afasha impande zombi. Gusesa amasezerano bivuga ko BBC itazongera kumvikanira ku mirongo ya FM mu gihugu cy’u Rwanda.

Iyi komite kandi yasabiye BBC ko yakurikiranwa mu nkiko kuko filimi “Rwanda Untold Story” igararamo ipfobya rya Jenoside, kubiba urwango ndetse n’amacakubiri.

Umwanzuro wa nyuma ni uko komite yasabye inzego bireba gukora ubucukumbuzi buhagije kugira ngo zimenye icyateye BBC gukora iyi filimi, ababigizemo uruhare n’intego bari bafite ngo kuko icyabateye kuyikora cyitabatunguye.

Mu gukusanya amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya hari umuntu wagize uruhare mu gutanga amakuru muri fimilimi Rwanda Untold Story wasabye komite y’u Rwanda ko yavuga uko abibona maze komite iramwangira. Martin Ngoga yasobanuye ko icyari kibaraje ishinga ari gusesengura filimi bakareba ingaruka yateza aho kureba umuntu watanze amakuru aho ahagaze.

Rwanda Untold Story yasohotse tariki ya 01 Ukwakira 2014 maze Abanyarwanda benshi barayamagana mu nzego zose bavuga ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kandi igashinyagurira Abanyarwanda ndetse igatesha agaciro umukuru w’igihugu Paul Kagame n’abayobozi, ibyo ni byo byavuyemo guhagarika by’agateganyo ibiganiro bya BBC Gahuza byumvikanaga mu Kinyarwanda.

Dr Christopher Kayumba na Me Evode Uwizeyimana bari muri komite yiga kuri BBC
Dr Christopher Kayumba na Me Evode Uwizeyimana bari muri komite yiga kuri BBC

Thėodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Freedom of speech!!
    Ko mutajyanye se munkiko uwo EVODE urimuriyo commission yanyu!!?yatangaje make se kuri BBC atuka urwanda??!na BBC rero murayirenganya ntagishya yatangaje..
    .bavuga ibigoramye………

  • BBC irasuzugura rwose nibayihagarike burundu n’ubundi icyo yifuzaga ni ukuryanisha abanyarwanda ikoresha film z’impimbano njye ako kanama ndagashima ku myanzuro bagezeho igisigaye nuko leta nayo yakora ibyo yasabwe nta mpamvu nimwe yatuma duha umwanya ushaka gusenya ibyo twagezeho.

  • Mbega! Kuba uri umuhanga warize, ujijutse, ukaba udashobora kuvugisha ukuri no gushyira mu bikorwa ibyo uzi kandi wemera, ngo utavaho witeranya … ni akaga.

  • @Emera: Muzamira n’ibitaribwa nk’uko byabaye muri 1994 ngo ni Freedom of speech! Ko abo babikora kubo bashaka gusuzugura nkatwe se ukeka ko babikora ku bihugu byabo ? Ubwo wicaye aho uri ukeka ko babikorera kugukunda ? Urambabaje…

  • BBC has the right to broadcast whatever it thinks to be true regardless of who might be offended. We also have an equally important right: NOT TO LISTEN TO IT. But censoring and restraining information at this age will not be possible nubwo babuza BBC kuvugira mu Rwanda. Niba ibyo bavuga atari ukuri ntawuzayumva.

  • Gusa icyo navuga nuko reta yu rwanda yakwicara ikegera abanyarwanda ikibabaza icyakorwa kuko abanyarwanda bakemeza niba BBC batagikenyeye ibiganiro byayo kuko twebwe abakene nitwe tubihomberamo kuko abakire baba bafite uburyo buhagije bwokumenya ibiba hanze byose kubwera technology bafite .Nonese udafite television yamenya amakuru ate ko BBC ariyo yayatanganga?? Rwose mureke abaturage batange ibitekerezo byabo kandi bagire uruhare nunini mwifatwa bwibyemezo bibafatirwa koko kuba batumva BBC barahombye cyane

  • @Umusaza Rwanyabugigira: Are you for real?! NOBODY is allowed to broadcast whatever they want anywhere in this world! Uzajye muri UK uhakane Holocaust urebe ngo barakuzirika vuba na bwangu! Nta bantu bahora bafungwa muri US na Europe kuko gusa bakwirakwije inyandiko kuri internet zishyigikira radical islamism ? Ibi nturabyumva ? Muri make kuri wowe umuntu yaza agatangaza nk’ibyo RTLM yavugaga kuko ngo biramutse ari bibi abantu bareka kubyumva ??? Seriously, which world do you live in ???

Comments are closed.

en_USEnglish