Digiqole ad

Kicukiro: Gare ya Nyanza yuzuye itwaye za miliyoni ariko n’ubu ntikoreshwa

 Kicukiro: Gare ya Nyanza yuzuye itwaye za miliyoni ariko n’ubu ntikoreshwa

Gare ya Nyanza ishaje ari nshya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko hakiri ikizere ko izakoreshwa, abaturage batuye mu bice bya Rebero, Murambi, Karembure na Nyanza bo baracyari mu bibazo byo gutega imodoka kuko bibasaba gutega kabiri bavuye mu mujyi, kandi nyamara amabwiriza RURA yahaye kompanyi zitwara abagenzi ni uko imodoka zizamuka zikagera muri iriya gare ubu idakoreshwa kandi yaruzuye itwaye za miliyoni nyinshi.

Gare ya Nyanza ishaje ari nshya
Gare ya Nyanza ishaje ari nshya

Mu kwezi kwa munani Umuseke watangaje inkuru y’akababaro k’abagenzi bo muri ibi bice babazwa no kuba imodoka zitazamuka ngo zigere muri iyi gare iherereye mu murenge wa Gatenga Akagali ka Nyanza, ubu iri gusaza kandi itarakoreshejwe. Umunyamakuru w’Umuseke asubiyeyo yasanze nta kirahinduka.

Imodoka za Royal na KBS zitwara abagenzi kuri iyi ligne ntabwo zigera muri iyi gare nk’uko zibitegetswe, ahubwo ubu zikatira ahitwa k’Umunyinya ruguru y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro urenze Centre. Zikagaruka aha ku cyapa cyo kuri Kicukiro Centre aho usanga zibyiganira.

Abatuye muri biriya bice byavuzwe haruguru, benshi bamanuka n’amaguru, iyo bajya mu bice byo mu mujyi, bagategera imodoka Kicukiro Centre cyangwa aha k’Umunyinya. Iyo bataha, imodoka zibageza Kicukiro Centre, bagatega indi ligne y’imodoka yishyiriweho n’izi kompanyi iva aha Centre ijya i Gahanga bakishyuzwa 200F.

Umwe mu bagenzi ati “Rwose sinakubeshya, mbona barashyizeho izijya i Gahanga, ubwo izijyayo nizo zihita zijyana n’abajya i Nyanza, tuzitegera hariya imbere ya Banki Populaire (Kicukiro-Centre). Urumva umuturage adahomba se? ujya mu mujyi cyangwa avayo ategesha 400F…. Kugira ngo bikemuke ni uko izi modoka ziva mu mujyi zikagera i Nyanza.”

Ku masezerano kompanyi za KBS na Royal Express zifitanye na RURA, ateganya gutwara abantu kuri ligne za; Ville- Gatenga- Kicukiro- Nyanza na Nyabugogo- Zaoni Temple- Kicukiro- Nyanza. Ariko iyi Nyanza ivugwa inubakiye gare nshya, iyi gare imaze kumeramo ibihuru n’ibyatsi kubera kudakoreshwa.

Ikigaragara izi kompnyi zakoze ni ugucamo kabiri izi ligne bagashyiraho imodoka zihaguruka Kicukiro-Centre zigana i Gahanga, ari nazo abajya za Nyanza, Karembure, Rebero, Murambi n’ahandi bifashisha. Bisobanuye ko batega kabiri aho amabwiriza yashyizweho abemerera gutega rimwe.

Iruhande rw'umuhanda haruguru y'ibiro by'Akarere ka Kicukiro ahitwa k'Umunyinya niho zihagarara aho kugera ruguru muri gare zubakiwe
Iruhande rw’umuhanda haruguru y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro ahitwa k’Umunyinya niho zihagarara aho kugera ruguru muri gare zubakiwe

Gare ya Nyanza yatwaye amafranga menshi – Kicukiro

Adalbert Rukebanuka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko iyi gare yubatswe aha mu nkengero z’Umujyi ngo ifashe kwihutisha iterambere no korohereza abatuye aka gace mu ngendo.

Rukebanuka ati “Twashakaga kandi kugabanya umubyigano w’imodoka muri rusange ugaragara Kicukiro Centre uterwa ahanini na ziriya bus nini zitwara abagenzi. Ariko twatunguwe no kubona Akarere kubaka gare ntikoreshwe gusa haracyari ikizere ko hari ubwo iyi gare izakoreshwa.”

Uyu muyobozi avuga ko mu mibare atibuka neza umubare w’amafaranga yubatswe kuri iyi gare ariko akavuga ko yubatswe n’amafaranga menshi.

Mu nkuru iheruka kuri iki kibazo umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri RURA yari yabwiye Umuseke ko iyo ikipe y’ubugenzuzi igiye kugenzura abatwara abantu babimenya bakageza abagenzi aho bagomba kubageza.

Yari yavuze ko imigirire nk’iyo ari ukutubahiriza amasezerano kompanyi iba yariyemeje yo gutwara abantu ikabageza aho igomba kubageza.

Gare yabaye nk'itoongo
Gare yabaye nk’itoongo
Aho imodoka n'abagenzi bakabaye bahurira hameze ibyatsi
Aho imodoka n’abagenzi bakabaye bahurira hameze ibyatsi. Intebe abagenzi bari kwicaraho hari ‘abazitiije’
Imyanda irunze hato na hato muri iyi gare
Imyanda irunze hato na hato muri iyi gare
Hepfo Kicukiro Centre imodoka nini ziba zibyiganira mu cyapa
Hepfo Kicukiro Centre imodoka nini ziba zibyiganira mu cyapa
Zigateza kandi abouteillage ya buri gihe, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva ku kazi, n'impanuka zikunze kuba muri uyu muhanda muto ubwo rugeretse
Zigateza kandi abouteillage ya buri gihe, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva ku kazi, n’impanuka zikunze kuba muri uyu muhanda muto ubwo rugeretse
Nyamara aho zihagurukira mu mujyi amabwiriza avuga ko zigera i Nyanza
Nyamara aho zihagurukira mu mujyi amabwiriza avuga ko zigera i Nyanza

Photos/JP Nkundineza/Umuseke
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ni hatari kabisa haracyari abayobozi batarmenya icyerekezo igihugu cyifuza, wagirango n’abacancuro. Ubu se nkibi biba bitazwi koko, kuki bidakorwa, ubu ba executif baraje batangire bateckinike ibisobanuro, ibi ntibikwiye muri uru Rwanda kabisa!

  • Kuki se RURA yicecekera ntisabe izo companies za ROYAL na KBS kubahiriza amasezerano, zaramuka zibyanze ayo masezerano agaseswa ko hari abandi benshi bakeneye gufata iryo soko.

    Hagomba kuba hari ikindi kibyihishe inyuma kitavugwa. Ntabwo ROYAL na KBS bakomeza gusuzugura no kurenga ku mabwiriza n’amategeko, bakica amasezerano nkana ngo RURA ikomeze yicecekere. Keretse niba izo companies ari iz’abanyabubasha RURA ikaba aribo itinya.

    • Buriya ba bosi bayo makampanyi bigerera ibukuru.Nicyo gituma RURA ntacyo ibabwiye.

    • ntiwumva se nyine ko ubyivugiye! nuko harimo KBS kandi burya ntijya ivugirwamo, iyo iba Royal gusa ukareba aho ikubitirwa AHAREBA INZEGA!!! Buriya aba Royal bahora ku mavi ngo KBS izagume Kicukiro kuko ihavuye gato gusa YAJYA IRUHUKIRA MURI GARE YA NYANZA bitaba ibyo igataha

  • Nk’aya yazize iki kweri

  • Nonese muragira ngo bajye bajyana abantu aho batajya?bajye babajya muri gare se kandi bataha kicukiro Centre???umushinga wizwe nabi bashakaga kwirira ibyabandin’ibya Leta.sha izo nda nimushaka muzihe gake kuko ntagihe zitazabasaba,puuuuuuuuuuuuu

  • Ari RURA iratubeshya, ari Akarere ka Kicukiro nako karatubeshya. Iyo ndebye mbona iyi gahunda yo gutwara abantu hari abantu benshi bayifitemo inyungu kandi izi nyungu nizo zigenderewe kurusha kureba inyungu z’umuturage ubwo rero kwirirwa mutubwira ibi byose mbona ntacyo bidufasha kko nta na rimwe ndabona mwafashe imyanzuro mutekereza ku muturage. Uziko wagirango abaturage baraguzwe!!!

    Naho se iby’amafaranga yubatse iriya Gare ntawemenya icyakora wabona byarashyizwe muri rapport ko umuhigo weshejwe! Harya bamwe baturebera ko umutungo wa leta wakoreshejwe nabi bo baba he? Abashoferi iyo bahageze biparikira ku ruhande icyakora iyo hari police barajijisha bakinjiromo ariko nubundi abagenzi babakuramo cyangwa bakabinjiriza ku hanze.

    Mbega barinjira bagakomeza bamara gusohoka bagaparika bati ngaho nimuvemo. Ibi bintu narinzi ko arijye wabyibajijijeho none burya namwe mwarabibonye? Aba chaufeur nabariya bakata ama tickets rero, uzi ko wagirango ni ba gitifu, ubwubahane bw’ugura n’ugurisha wagirango RURA yatanze amabwiriza yo kuhagarika.

    Uziko ubabaza impamvu bari gupakira nkabakira imizigo akakubwira ngo niba udashaka kugenda usohoke ababishoboye binjire. Ugushubije neza akakabwira ngo ntakundi byagenda imodoka ninke, ibaze?

    Niba campany runaka nta modoka zo gutwara abantu zihagije ifite yatsindiye iryo soko gute? Yewe harimo amabanga menshi pe!!!!!!!

    Gusa narangiza mbisabira nti nimureke gukunda abaturage, mukunde n’abanyu dore siko bose nabo bafite izabo

    • abo babo ubasaba gukunda bo si abaturage, ko ndeba ubavanguye ?

  • Ejo bundi bwo twabwiye umu chauffeur wa Royal yavaga Kicukiro ijya Kakiru tuti ko imodoka yuzuye waje tukagenda arangije aratubwira ngo abajya ku kazi baba bazindutse. Ngaho nawe ibaze, none se yari azi dufite izihe gahunda. Tuvuvuze tuti ibibazo bya transport bizakemurwa na HE ibyo yasubije ni agahomeramurwa sinabivugira hano biteye isoni!

  • Nsekambabaye, Hishamunda,…. ayo ni amwe mu mazina y’Abanyarwanda. Ibyabatuye kariye gace ni ikibazo kizakemurwa na HE, ahubwo Nyakubahwa Muyobozi w’Igihugu cyacu dukunda, nawe urabizi ko ibibazo byinshi bikemuka aruko wasuye akarere, wo gahorana amata ku ruhimbi we uzasure akarere ka kicukiro maze tukibwira agahinda duterwa n’izi modoka zitata Kicukiro Centre tukirirwa dutega kandi zarasinye contrat na RURA yo kugeza abagenzi i Nyanza zivuye mu Mjyi cg Nyabugogo.
    Ni karibu Nyakubahwa.

  • Urabona amagambo usutse hano, muzareka guhakirizwa ryari? Perezida ntabwo yakemura ibibazo bikomeye bireba ubuzima rusange bw’igihugu nk’umutekano no kugishakira Frwa gikoresha ngo azabone umwanya wo kubasabira abashoferi ba Royale na KBS kubageza muri gare ya Nyanza. Kandi RURA ntabwo nayo ishinzwe gutegeka imodoka ngo zibageze i Nyanza, ishinzwe kureba ko competition iri muri transport yubahirije amategeko ariho.

    Dore Inzira nyayo niba koko ari ikibazo kibaremerereye: Nimusabe abayobozi locale banyu (Mayor, Executive, Social Affairs, Njyanama) bakemure icyo kibazo byihuse, nibanga mukizamure mukigeze kwa Ndayisaba na Njyanama, nikibananira muzamuke mujye kwa Minister Musoni JAmes ushinzwe Transport (hagati aho mumenyeshe na Depite ubahagararaiye mu nteko akore ubuvugizi) nikinanira Minister mujye kwa PM, nawe nikimunanira mukigeze mu Nteko zombi (abadepite na Senat)…ahangaha nikidakemuka muzabone kwitabaza President wa Republika…nawe nikimunanira mwegere inkiko zitegeke Leta guca iteka ko Abaturage batuye Nyanza bagomba kujya bagezwa muri gare ya Nyanza, cyane ko yanubatswe mu misoro yabo..
    Ibi byose nibinanirana hazaba hasigaye ikintu kimwe: Kugura imodoka zanyu bwite.

    Aho hose kandi muzaca ntibabikemure, ntimuzahagararire aho muzakomeze musabe ko abo bose (cyane cyane Mayor) beguzwa ku mirimo.

    Ibi nibyo bita kwihesha agaciro.

  • Umuseke, Murakoze cyane kuvuga kuri iki kibazo ariko turabasaba ko comments zacu mwazigeza kuri Mayor Ndamage, na Royal muzaba mukoze. Njye sinumva ukuntu umuntu w’umugabo ufite kampani ikomeye ashobora kubeshya ngo ligne: Gatenga-Kicukiro-Nyanza kandi iyo ligne itabaho. Tujye tuba inyangamugayo, dushake frw yego ariko mubupfura. Amafranga yadushizemo, abandi babyuka bagenda n’amaguru inkweto zabashiriyeho….Vision 2020? Aho transport ituganisha ahaaa!!!!

  • Ibi bintu ndemeza ko HE PK atabizi, kuko abimenye byamubabaza cyane, akagira icyo akora! Abantu bamutobera mu buyobozi, sinzi ubakingira ikibaba. Kuri iyi case ndashyira mu majwi RURA, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro na MININFRA.

    Ubu se byarananiranye gushyiraho imodoka iva Nyabugogo n’iva mu Mujyi, yewe na Kimironko, ntaretse na Remera, igarukira iNyanza nk’uko hari izijya St. Joseph/Kicukiro, cg mu iZindiro?!

    Come on

    N. Ben Friend

Comments are closed.

en_USEnglish