Tags : RPF-Inkotanyi

Senderi yahaye indirimbo y’ishimwe Perezida Kagame

*Amaze umwaka ayikora, ngo yaranayisengeye *Igaruka kuri Girinka, Mutuelle de santé, n’ibindi.. *Ati “ Nyimutuye nk’impano, nyimuhanye umutima mwiza, nizeye ko azayibona.” Iterambere mu bukungu, mu burezi, mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturageni ibyo Senderi aririmba mu ndirimbo nshya yise ‘Komeza utuyobore’ indirimbo ngo amaze umwaka akora ngo azayiture Perezida Paul Kagame amushimira. Muri iyi […]Irambuye

NEC ifite impungenge z’uko urubyiruko rwiganje mu bazatora rwazaba ntibindeba

*Mu bazatora urubyiruko ni hafi 60%, *Komisiyo y’Amatora ngo hari bimwe yakoze n’ibindi igikora, *Ngo hari abatoye Referendumu bumva ko barangije gutora Perezida. Mu kiganiro uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru bakora inkuru ku matora, yavuze ko mu bazatora Perezida wa Repubulika hagati ya tariki 3-4 Kanama 2017 urubyiruko ruri hejuru ya 56%, Komisiyo ikaba […]Irambuye

Jean Sayinzoga yitabye Imana

Jean Sayinzoga wamaze igihe ayobora Komisiyo ishinzwe gusubiza Abasirikare bavuye ku rugerero mu buzima busanzwe yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi. Amakuru yizewe Umuseke ufite, ni uko Jean Sayinzoga yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kuri iki cyumweru mu masaha y’igicamunsi. Hari amakuru avuga ko Sayinzoga yaba yari arwaye umwijima (Hepatite). Umwe mu […]Irambuye

Gasabo: Abasaga 400 barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF

*Ngo bazi aho yabakuye n’aho ibaganisha ni byo byatumye bafata icyemezo Kuri uyu wa Gatandatu mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo, abanyamuryango bashya 417 b’Umuryango wa RPF Inkotanyi barahiriye kwinjira muri uyu muryango. Bavuga ko gukomeza kubona ibyiza uyu muryango ugeza ku banyarwanda ari byo byabateye kunyoterwa no […]Irambuye

Kicukiro: Abafundi bakomerewe no kutabasha kwiyubakira inzu i Kigali

Kuri iki cyumweru abafundi bahuriye muri Sindika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’Ubukorikori (STECOMA) mu karere ka Kicukiro, baganiriye ku bibazo by’ingutu bibugarije, bagaragariza Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Kicukiro ko bigoye ku mufundi kugira ngo abe yakwiyubakira inzu mu mujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba STECOMA Kicukiro basabwe gufasha Leta kurwanya akajagari mu myubakire bagendeye ku kuba […]Irambuye

Remera: Urubyiruko rushya rwinjiranye imihigo muri RPF-Inkotanyi

Urubyiruko rushya 28 rwo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo rukora mu byiciro binyuranye rwarahiriye kwinjira muri RPF-Inkotanyi rwiyemeje gutanga imbaraga zarwo mu kugeza igihugu ku ntego z’iterambere cyihaye. Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rurimo abakozi mu bigo binyuranye, abakozi bo mu rugo, Bakarani-ngufu, n’abandi banyuranye barahiriye kwinjira mu muryango RPF-Inkotanyi no kuwukorera. Mbere […]Irambuye

Rusizi: Umukecuru atuye ku kirwa mu nzu imuviira, idahomye, nta

Mu mudugudu wa Budorozo  mu Kagali ka Gihaya, mu murenge wa Gihundwe, umukecuru Bariwabo Jeanette w’imyaka 60 we n’abana be batatu ubuzima burabakomereye cyane. Bari mu nzu y’amabati yatobaguritse, nta bwiherero bukwiye bafite, inzu ntabwo ihomye neza haro aho irangaye, kuri ibi hakiyongeraho no kugorwa no kubona ifunguro rimwe ku munsi. Ubuyobozi bw’Umurenge ngo ntabwo […]Irambuye

Kagame yemereye RPF-Inkotanyi ko referendum yaba tariki 18/12

Kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza; Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari utegerejweho umwanzuro kuri referendum izaha umwanya Abanyarwanda wo gutora umushinga mushya w’Itegeko Nshinga, yemeye ikifuzo cy’inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi cyo gushyira amatora ya referendum tariki 18 Ukuboza 2015 gusa ko bizafatwaho umwanzuro n’inama y’abaminisitiri kandi umwanzuro wayo utazajya kure y’iki […]Irambuye

en_USEnglish