Tags : REG

Icyo REG ivuga ku gutinda kwishyura abangirizwa n’amashanyarazi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) kivuga ko impamvu rimwe na rimwe gahunda zo kwishyura ababa bangirijwe n’amashanyarazi zitinda biterwa n’igenzura baba bagomba gukora kugira ngo bamenye neza ko koko ubishyuza yangirijwe n’umuriro wabo. Mu Rwanda hakunze kuvugwa ikibazo k’ibikoresho by’abaturage byangizwa n’umuriro w’amashanyarazi cyane cyane iyo ugenda ubura, wongera ugaruka buri kanya, bavuga ko hari […]Irambuye

Mu myaka itatu igiciro cy’amashanyarazi kizatangira kumanuka – Musoni

*Leta itanga miliyari 30 buri mwaka ngo igiciro cy’amashanyarazi kitaremera *KivuWatt iratangira gutanga amashanyarazi mu mezi abiri *Mukungwa ya I imaze kuvugururwa irongera gukora mu kwezi kumwe *Mu gihe kiri imbere impeshyi ngo ntizongera gutuma amashanyarazi abura Kuri uyu wa gatatu Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo yatangaje ko igiciro cy’amashanyarazi mu Rwanda nubwo giheruka kuzamuka, […]Irambuye

Afritech Energy igiye kubaka ingomero 4 za MW 11, abaturage

Ubwo Abayobozi ba Afritech Energy, ikigo cyo muri Canada kizobereye mu gukora ingomero z’amashanyarazi, bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abandi ba fatanyabikorwa, nka East African Power, Practical Action na Hydro Power Solutions, bavuze ko ingomero enye zizubakwa mu turere twa Rubavu na Rutsiro zizatwara asaga miliyoni 40 z’Amadolari. Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo, hasinywaga amasezerano […]Irambuye

REG yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo nk’iki cyo muri Israel

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu, REG kuri uyu wa kane cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gikora imirimo nk’iyi cya Israel kitwa Israel Electric Corporation Ltd (IEC). Aya masezerano ashingiye ku gufasha REG mu buryo butandukanye kongera amashanyarazi mu Rwanda. Ron Weiss umuyobozi wungirije w’iki kigo cyo muri Israel ushinzwe ibya ‘engineering’  yatangaje ko mu gufasha ikigo cya REG […]Irambuye

Iburasirazuba: Kubura kw’amashanyarazi biri guhombya cyane abikorera

*Amashanyarazi ngo ashobora kumara umunsi wose yabuze *Abikorera bavuze ko banafite ikibazo cy’imisoro ihanitse na za banki zaka inyungu y’umurengera ku nguzanyo Abikorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba baravuga ko babangamiwe cyane n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi bibagusha mu gihombo kinini. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwo bukangurira aba bikorera gushora imari mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi […]Irambuye

EAC mu gushyiraho ihuriro rigamije gukemura ikibazo cy’Amashanyarazi

Kuri uyu wa mbere, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya mbere igamije gutangiza umugambi wo gushyiraho ihuriro rimwe rihuza u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Burundi, rigamije gusangira ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi zikiri nkeya mu karere. Iri huriro rishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu ishami ryawo ry’ubukungu “United Nations Economic Commission for […]Irambuye

Leta yeguriye abikorera ingomero zayo 22 z’amashanyarazi mu myaka 25

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinye amasezerano y’ubukode bw’imyaka 25 na bamwe mu bikorera abegurira ingomero nto zibyara amashanyarazi zikora n’iziri mu mishinga zari iza Leta. Aba nabo bahise basinya amasezerano n’ikigo REG kizajya kibagurira amashanyarazi kikayageza ku baturage. James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko beguriye izi ngomero nto za Leta […]Irambuye

Karongi: Imyaka itanu bayimaze bategereje umuriro basabye ELECTROGAZ

Abaturage bo mu kagali ka Murangara mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi barambiwe no gutegereza amashanyarazi bemerewe mu gihe ELECTROGAZ (REG ubu) yari ikiriho bakaba bari basabwe kwishyura amafaranga ibihumbi 28 ariko n’uyu munsi amaso yaheze mu kirere. Mu mwaka wa 2010 icyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwikirakwiza amazi n’amashanyarazi n’umwuka (ELECTROGAZ), cyari […]Irambuye

en_USEnglish