Icyo REG ivuga ku gutinda kwishyura abangirizwa n’amashanyarazi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) kivuga ko impamvu rimwe na rimwe gahunda zo kwishyura ababa bangirijwe n’amashanyarazi zitinda biterwa n’igenzura baba bagomba gukora kugira ngo bamenye neza ko koko ubishyuza yangirijwe n’umuriro wabo.
Mu Rwanda hakunze kuvugwa ikibazo k’ibikoresho by’abaturage byangizwa n’umuriro w’amashanyarazi cyane cyane iyo ugenda ubura, wongera ugaruka buri kanya, bavuga ko hari ubwo uza ari mwinshi urenze ubushobozi bw’ibikoresho bicometse bigashya.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), umuyobozi wacyo Jean Bosco Mugiraneza nubwo ngo atumva ukuntu umuriro waza ari mwinshi ukangiza ibya bamwe iby’abandi bigasigara, yemeza ko iyo bibaye hari ibimenyetso bifatika ikigo ayobora kishyura ibyangijwe.
Yagize ati “Hari ikintu ntajya nemera ndetse mbona kidashoboka ko umukiriya umwe yavuga ngo ibyuma bye byangiritse iby’umuturanyi ntibyangirike. Kandi amashanyarazi babona ari amwe.
Gusa, Iyo bigaragaye ko ibikoresho by’umuntu byangijwe n’amashanyarazi yacu arabivuga tukamwishyura. Twagiye twishyura benshi abo amashanyarazi yangirije, yishe nk’inka z’abaturage, aho yatwitse nk’inzu z’abaturage. Iyo habonetse gihamya igaragaza ko ari amashanyarazi yacu yangije ibikoresho cyangwa se umutungo w’umuturage turamwishyura.”
Kimwe n’uko akenshi abaturage babyumva, kugira ngo REG yishyure ibyo umuriro w’amashanyarazi uba wangije biragorana kuko bishyura umuntu babanje gukora igenzura ryimbitse bakamenya neza icyateye kwangirika cyangwa gushya kw’igikoresho.
Mugiraneza akavuga ko ari nubwo umuntu ananirwa kumvikana na REG hakitabazwa RURA cyangwa inkiko.
Ati “Ntabwo umuntu ashobora kuza avuga ati ibikoresho byanjye ni amashanyarazi yanyu yabyangije ngo bifatwe gutyo gusa. Hagomba kubaho iperereza, kugenzura no kureba icyabiteye, hari igihe haba hari na Raporo ya Polisi yakozwe cyangwa na Raporo yakozwe n’Abatekinisiye bacu.
Kandi iyo tunaniwe nanone kumvikana, muri RURA nabwo harimo ishami rishinzwe kurengera Abakiliya, hari naho tujya mu manza kwishyura tukabitegekwa n’urukiko ariko turishyura.”
Uyu muyobozi wa REG agasaba abafatabuguzi kujya bagerageza kurinda ibikoresho byabo, ngo kuko hari ibikoresho bishobora kubirinda umuriro birahari.
Ati “Uko umuntu ashyira uburinzi ku nzu, aba agomba no gushyira uburinzi ku ruganda, ku mashini no kubyuma bye, no mu gihe habaye ikibazo ibikoresho bye bikaba birinzwe.”
Mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, nubwo nta muriro uhagije uhari, n’uhari ukunze gutungwa agatoki n’abaturage ko ariyo ntandaro y’inkongi z’imiriro zatwitse inganda, amazu yo guturamo n’amazu akorerwamo ubucuruzi byiyongereye cyane kuva mu myaka nk’ibiri ishize.
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW
1 Comment
Turakangulira leta yu Rwanda kuzamura ireme ry’uburezi mu byerekeranye n’imyuga, Ese Amashuli nka za ETO Kicukiro yari urumuri mu kwigisha abatechniciens bazi umwuga yahindutse iki? Abantu bose no munzu iyo bisimbutse kuberako installations zakozwe nabi nabatarabyize neza wumva abantu bakubwiye ngo ni Ewasa..Biteye agahinda.
Comments are closed.