Tags : Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports yanenze cyane imisifurire ya Issa Kagabo

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatandatu, umutoza Kayiranga Jean Baptiste w’iyi kipe yanenze cyane umusifuzi Issa Kagabo amushinja kubogamira kuri Pilisi FC yatsinze 1-0. Mbere y’umukino ikipe ya Police FC yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ahanini bigaterwa n’uko yabashije gukuramo ikipe ya […]Irambuye

Peace Cup: Rayon Sports yageze kuri Final

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri nimugoroba warangiye iyi kipe y’i Nyanza itsinze Isonga FC 4 – 0 ihita ijya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinze ku giteranyo cy’ibitego bitandatu kuri kimwe mu mikino yombi. Itegereje kuri Final hagati ya APR FC na Police FC izatsinda ejo. […]Irambuye

INATEK imaze kwesura Rayon. Ubukene ngo nibwo izize

Mu mukino wa champiyona y’u Rwanda ya VolleyBall wabereye i Kibungo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 20 Kamena INATEK VC itsinze byihuse Rayon Sports VC  amaseti atatu kuri imwe. Rayon Sports ngo mubyo izize harimo no kuba abakinnyi nta morale bari bafite kubera kudahembwa. Uyu wari umukino w’ikirarane mu yo kwishyura, umukino wari […]Irambuye

Peace Cup: APR, Rayon, Police zabonye tike ya ¼

Amakipe atatu akomeye hano mu Rwanda  APR FC, Rayon Sports  ndetse na Police FC zabonye itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2015 nyuma yo gutsinda imikino ya 1/8 yakinwe kuri uyu wa kane. Ku kibuga cya Ferwafa, APR yatsinze Bugesera FC 4-0, ibitego byatsinzwe na Abdul Rwatubyaye, Michel Ndahinduka, […]Irambuye

Fuad Ndayisenga yemeje ko agiye gukinira Sofapaka FC muri Kenya

Kapiteni wa Rayon Sports Fuad Ndayisenga kuri uyu mugoroba wo kuwa kane yemereye Umuseke ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya kuyikinira, vuba akaba azajya gusinya amasezerano. Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri Kenya rizarangira tariki 27 Kamena 2015, mbere y’iyi tariki Ndayisenga akazaba ngo yagiye gusinya na Sofapaka ubu ngo bamaze […]Irambuye

Hamiss Cedric ‘yumvikanye’ na Rayon Sports ko ayigarukamo

Hamiss Cedric rutahizamu ukomoka i Burundi amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuyigarukamo. Hamiss Cedric wakiniraga ikipe ya Chibuto muri Mozambique biteganyijwe ko ashobora kugera i Kigali mu minsi iri imbere aje gusinya amasezerano n’iyi kipe y’i Nyanza. Ntabwo Umuseke urabasha kumenya ibikubiye mu bwumvikane bwagaruye Hamiss Cedric muri Rayon […]Irambuye

Rwanda: Katauti yandikiye Perezida Kagame asaba kurenganurwa

26 Gicurasi 2015- Umukinnyi wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi wakinaga nka myugariro Ndikumana Hamadi Katauti yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura ku kibazo cyo kuba yaragizwe umunyamahanga. Mu kiganiro Katauti yagiranye na Umuseke yemeye iby’aya makuru ko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ngo amurenganure. Katauti yagize ati “Naramwandikiye ariko sindabona […]Irambuye

Rayon Sports igiye guha akazi urubyiruko rurenga 14 000

19 Gicurasi 2015 – Rayon Sports binyuze mu isosiyeti ya Rwanda Sport Promoters igiye gutanga akazi ku rubyiruko rurenga ibihumbi 14 000 mu gikorwa cyo kubarura abakunzi bayo. Rayon sport FC n’umufatanya bikorwa wayo Rwanda Sports Promoters  ngo bagiye kubarura abafana b’iyi kipe mu gihugu hose hagamijwe gushaka uko abo bafana bagira uruhare mu kubaka […]Irambuye

Mbusa Kombi Billy yareze Rayon muri FERWAFA ko yamwambuye

Mbusa Kombi Billy wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports hambere n’umutoza wayo wungirije umwaka ushize yatanze ikirego muri FERWAFA kuri iyi kipe ayirega ko yamwambuye umushahara we w’amezi atatu ungana na miliyoni 1,2. Billy yirukanwe muri Rayon Sports mu kwezi kwa munani umwaka ushize nyuma ya CECAFA Kagame Cup aho Rayon yasezerewe na APR FC […]Irambuye

en_USEnglish