Hamiss Cedric ‘yumvikanye’ na Rayon Sports ko ayigarukamo
Hamiss Cedric rutahizamu ukomoka i Burundi amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuyigarukamo.
Hamiss Cedric wakiniraga ikipe ya Chibuto muri Mozambique biteganyijwe ko ashobora kugera i Kigali mu minsi iri imbere aje gusinya amasezerano n’iyi kipe y’i Nyanza.
Ntabwo Umuseke urabasha kumenya ibikubiye mu bwumvikane bwagaruye Hamiss Cedric muri Rayon Sports, gusa bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bemereye Umuseke ko bamaze kumvikana n’uyu mukinnyi.
Hamiss Cedric yagize ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports muri shampionat ya 2012-2013 ubwo yakinaga imikino 13 agatsinda ibitego 16 ndetse anaba umukinnyi mwiza wa shampionat muri uwo mwaka.
Amakuru agera k’Umuseke kandi aremeza ko undi mukinnyi witwa Lionel Saint Preux nawe yaba ari bugufi kumvikana na Rayon Sports.
Uyu ni rutahizamu ukomoka muri Haiti wigeze gukinira ikipe ya APR FC akaza kujya mu ikipe ya Azam FC muri Tanzania ari nayo yakiniraga umwaka ushize, ubu akaba yari yarerekeje mu ikipe yo muri Bangladesh.
Muri Rayon kandi mu gihe bari gushakisha abakinnyi bifuzaga no kugumana Kapiteni wabo Fouad Ndayisenga bamuha amasezerano mashya gusa ngo uyu mukinnyi akaba yarabatangarije ko yumva igihe cyo kuvuga ku masezerano ye kitaragera.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Wow!Izo deal zaba ari sawa kabisa!Fuad bakoreshe uko bashoboye ntazaducike!
Vraiment Ibi Ni Sawa Uko Bivuzwe Bishyizwe Mu Bikorwa Ariko Bakongera Umubare W’abenegihugu Byaba Ari Igisubizo In Our Team, Turanifuza SONGA Izayi Afatanye Na Mwene Nyina.Thx
Cedrindac agarutse muri rayon fuad yoca agumamwo,,so bakore ibishoboka vyose cedric bamuzan ataruko fuad arage
Rutaha izamu wikipe ya APR.FC Ndavuga doguall ntago yatuma gikundiro itera imbere! bibaye aribyo mwaba mwumvako atitambika azana impamvu zidafatika.
Ndababwiza ukuri bagaruye Cedric nuwo munya Haiti bakabasha kugumana Fuadi,Otema Djihad yajya ipangwa gutya
IZAMU
Bakame
2.OTEMA 5.TUBANE 4.FAUSTIN 3.EMMANUEL
6.DJIHAD
7.CEDRIC 8.KAWUNGA 11.FUADI
9.ISAAC 10.LIONEL
ubundi mukarebako stade zitongera kuzura nunupira ukazuka kuko warapfuye ariko se Degaulle yabyemera?Ntampaka ubu maze kwemera ko ashoboye nagarura Cedric ndakura ishapo kandi bishobotse bashake umuzamu wundi kuko BAKAME oya ntibiza ntidukore ikosa ryo gutakaza FUADI afite ikinyabupfura gihagije ntatoroka aratuje numuhanga
wowe wiyise umufana nyawe ahubwo uri ikigwari pe ujye ukunda football ureke amatiku pe umunyarwanda abafashije kwishyura umwenda wumutoza mwari mwarambuye none nyumvira ndakugaye pe
Uyumusore niwe twaburaga ngo dute indangare muri yombi cedric kweri? noneho uyu mwaka wa 2015-2016 nicyacu Rayon Sports Oyeeeeeeeee!
De Gaule ntiyabyemera iyo mipango cyeretse mubikoze kuri odre ya Nyakubahwa gusa ngo niwe atinya gusa
ibyo bintu ni sawa kabisa
Ba rayon we muri beshya cyane NI hahandi tuzahora tubatsinda ba muzana cendric ba tamuzana ibyo ni byanyu ikipe ni apr intare batinya
Imana ibishyigikiye ntacyo byaba bitwaye .ariko mumbwirire ababarura ko nayobewe iyo bakorera ndi I Nyaruguru.
ok turamutegereje cedric wenda nakongera nkiyibutsa guceza.
Imana ishimwe cyane kdi bayobozi bacu imvugo nibe ingiro abo basore mubazane Ikipe y Imana yongere ishimishe abanyarwanda, dukeneye kubona stade yuzura abantu bishimye ngaho mugire vuba twongere ibikombe tubitware
Ibyanyu nzabibara mbibonye.
Iyo mwihaye gutangaza amakuru y’ibitararangira muba mwiteza ibibazo.
Ubundi se kurambagiza byigeze bibananira, ariko muri gutungira agatoki ibirura.
Mubanze mwumvikane n’abakinnyi mujye mu itangazamakuru mwabirangije. Ubu bashobora gitekinika ibibazo by’ibyangombwa. bakabibimisha kuko ufite intege ntacyo atakwima. Ngira ngo uburyo CEDRIC yirukanywemo ntawe utabizi.
Abamwirukanye bazazura ibihano.
Muraho, Nibyiza kugura abakinyi pe, njye mbona igituma ruhago y’uRwanda idatera imbere aruko equipe zacu nta bushobozi zifite kandi arinako nsaba ama sosiete ya reta n’abiorera kugiti cyabo gukorana n’amwe muma equipe,
dufate urugero, Any Team yo mucyiciro cyambere iguze abakinyi bashoboye, tuvuge igatsinda ama equipe yose, ntizibeshye ko ikomeye kuko izaba ikina n’ama equipe ari kurwego runaka rucumbagira, niho hahandi iyo isohotse itarenga 1/16 yakabya 1/8 bityo bika ending up nta Equipe y’Igihugu dufite ikomeye.
Comments are closed.