Digiqole ad

Fuad Ndayisenga yemeje ko agiye gukinira Sofapaka FC muri Kenya

 Fuad Ndayisenga yemeje ko agiye gukinira Sofapaka FC muri Kenya

Kapiteni wa Rayon Sports Fuad Ndayisenga kuri uyu mugoroba wo kuwa kane yemereye Umuseke ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya kuyikinira, vuba akaba azajya gusinya amasezerano.

Fuad Ndayisenga yari ingenzi mu ikipe ya Rayon Sports
Fuad Ndayisenga yari ingenzi mu ikipe ya Rayon Sports

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri Kenya rizarangira tariki 27 Kamena 2015, mbere y’iyi tariki Ndayisenga akazaba ngo yagiye gusinya na Sofapaka ubu ngo bamaze kwemeranywa mu biganiro.

Ndayisenga mu minsi ishize nibwo yari yararangije amasezerano yari afitanye na Rayon Sports akaba agiye ntacyo agomba ikipe.

Fuad Ndayisenga ati “Mu myaka umunani nari maze nkina mu Rwanda igihe kirageze ngo mpindure njye gushaka indi experience.”

Fuad avuga ko ashimira cyane abafana ba Rayon Sports uburyo bamukunze kandi nawe yakunze cyane iyi kipe.

Ati “banyeretse urukundo kandi nanjye numva naragerageje kwitwara neza uko nshoboye mu Rwanda.”

Uyu musore ukomoka i Burundi yirinze kubwira Umuseke uko amasezerano yumvikanyeho na Sofapaka ateye avuga ko bitari ngombwa kubitangaza.

Fuad ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso azwiho ubuhanga, ishyaka na discipline byamuranze muri APR FC na Rayon Sports zombi yakiniye.

Uyu musore yasabye abafana ba Rayon kudafata kugenda kwe nk’ikibazo cye n’ubuyobozi bw’ikipe ahubwo ko ari icyemezo yafashe abishaka ku giti cye ngo arebe uko n’ahandi bimeze.

Avuga ko yifuriza ibyiza ikipe ya Rayon Sports yakiniraga kandi ko ubu atazongera kuyikinira, kereka bibaye nyuma yo kuva muri Sofapaka.

Muri Mutarama uyu mwaka, abandi bakinnyi babiri ba Rayon Sports, Nizigiyimana Karim na Abouba Sibomana berekeje muri Gor Mahia nayo yo muri Kenya.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Niyigendere arebe uko n’ahandi bimeze gusa tumwifurije ibihe byiza muri kenya.

  • Ni bon

  • Tukwifulije ibihe byiza ahuzajya ntabwo tuzibagirwa igikombe cya shampiyona waduhesheje terai tumaze imwaka umunani amahirwe ahugiye .

  • Niishimiye ibikomeje kuba ku mwanzi Rayon Sport ,abakinnyi bayishizeho …………….

Comments are closed.

en_USEnglish