Digiqole ad

Rayon Sports igiye guha akazi urubyiruko rurenga 14 000

 Rayon Sports igiye guha akazi urubyiruko rurenga 14 000

Umuririmbyi yaravuze ngo “Bakunda Rayon nayo ikabakunda”

19 Gicurasi 2015 – Rayon Sports binyuze mu isosiyeti ya Rwanda Sport Promoters igiye gutanga akazi ku rubyiruko rurenga ibihumbi 14 000 mu gikorwa cyo kubarura abakunzi bayo.

Umuririmbyi yaravuze ngo "Bakunda Rayon nayo ikabakunda"
Umuririmbyi yaravuze ngo “Bakunda Rayon nayo ikabakunda”

Rayon sport FC n’umufatanya bikorwa wayo Rwanda Sports Promoters  ngo bagiye kubarura abafana b’iyi kipe mu gihugu hose hagamijwe gushaka uko abo bafana bagira uruhare mu kubaka ikipe yabo.

Nshuti Olivier umuyobozi wa Rwanda Sports Promoters yabwiye Umuseke ko iki gikorwa kizakorwamo n’abakozi barenga 14 000 biganjemo urubyiruko.

Ati “Ni igikorwa cyagutse kuko byibura muri buri mudugudu mu gihugu tuzashyiramo umukozi ushinzwe kubarura abakunzi b’iyi kipe muri uwo mudugudu.”

Olivier avuga ko u Rwanda rufite imidugudu igera ku 14548 kandi buri mudugudu uzaba urimo umukozi ubihemberwa ubahagarariye.

Umufana wa Rayon Sports ngo uzajya ushaka gufasha iyi kipe azajya yibaruza kuri uwo mukozi wo mu mudugudu amwemeze nk’umufana ndetse anandike umusanzu yumva azajya abona buri kwezi ageneye ikipe ye agatanga na nimero ye ya terefoni.

Nshuti Olivier ati “Aya mafaranga azemeza azajya akatwa buri kwezi ku ikarita ya telephone ashyize muri telephone ye ahite abona ubutumwa bugufi bumubwira bunamushimira igikorwa amaze gukora.”

Rayon Sports niyo kipe ifite abafana benshi mu gihugu, gusa ntibibuza iyi kipe guhora mu bibazo by’amikoro. Abakunzi bayo bashinja abayobozi kudatunganya ibikorwa byagiye bitekerezwa byo gukusanya inkunga igenewe imibereho y’iyi kipe y’i Nyanza.

Muri iki gikorwa, Rayon Sports ngo izajya ihabwa 70% by’amafaranga yagenewe n’abakunzi bayo asigaye ashyirwe mu bikorwa bya Rwanda Sports Promoters birimo ibyo guhemba abakozi bakora uyu murimo.

Photo/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • None se abibaruje mbere byo bivuyeho? Mu majyepfo ngirango iyi gahunda yarabaye. hubwo twategereje ko badukata amafranga turaheba. Ahubwo tugakomeza kubabazwa ni uko ikipe ikomeza kugira ubukene kandi twaribaruje ngo dutange amafranga, ariko ntibayakate.

  • Murabura ayo muhemba coach ngo muzabona ayo muha ibihumbi 14 by’abakozi?? hahahhah, Cyakora FERWAFA irahari izongera ibabahembere da!

    • Ibyo babyita kwiyahuza amagambo Mr. ubundi buri wese acunga izamu ryee. Reba ibi kureba rero.

  • Abayobozi b’ikipe yacu nibave mu magambo batangire ibikorwa. Niba tugeze aho turangiza championnat ku mwanya wa gatanu ntacyo twaba dukora. Twiteguye gufasha ikipe yacu.

  • Baratinze kabisa kuko biratubabaza kumva ikipe ihora mubibazo gusa ntakindi abayobozi ni bashake imishinga iteza imbere ikipe naho ubundi agahinda karatwishe kumva dusoza championat turi ku mwnya wa gatanu kabisa.Ni bashake abakinnyi bashoboye bongera kubasanzwe hanyu bongere baduhe ibyishimo.

  • ibi ndabishyigikiye ahubwo uku kwezi kurangire dutangira

  • Ruhago Sport Promoters murayisenye none muzanye Rwanda Sport Promoters yo ifite ubudahangarwa bungana iki?

    Ruhago Sport Promoters ya Hagenimana Philemon yaratangiye itanga amakarita ya 2000, 5000…..100000. none abayishyuye ubwo ntimubapfobeje. ese ayo muri Ruhago Sport Promoters mwinjije arihe?

    Gasenyi we genda warakubititse kabisa, nimutagabanya akavuyo kanyu ntacyo muzapfa mwigejejeho.

  • Igitekerezo ni cyiza ikibazo gishobora kugishyira mu bikorwa n’uko bisanzws.
    None se abafite telephone number za post paid bazatanga uwo musanzu bate?

  • Dukeneye ibisonanuro.nkanjye nibaruje kuri 6354 mbona ubutumwa ngo murakoze gufasha Gikundiro.none bite ko umusanzu nemeye utaratangira gukatwa.

  • rayon sport yaragowe kko ubu bagiye kubajya ayandi? hahhhahhhh!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish