INATEK imaze kwesura Rayon. Ubukene ngo nibwo izize
Mu mukino wa champiyona y’u Rwanda ya VolleyBall wabereye i Kibungo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 20 Kamena INATEK VC itsinze byihuse Rayon Sports VC amaseti atatu kuri imwe. Rayon Sports ngo mubyo izize harimo no kuba abakinnyi nta morale bari bafite kubera kudahembwa.
Uyu wari umukino w’ikirarane mu yo kwishyura, umukino wari waburijwemo ubushize kubera imvura nyinshi.
Uyu munsi Rayon Sports niyo yatsinze iseti ya mbere, wabonaga abakinnyi bayo bahagaze neza, cyane nka Fred Musoni wigaragaje cyane mu gukora amanota menshi. Iyi yarangiye ku manota 25 kuri 23 ya INATEK.
Seti ya kabiri INATEK yagarutse irusha cyane Rayon, Kapiteni Olivier Ntagengwa, Dusabimana Vicent, na passeur wabo Thierry Mugabo bamereye nabi cyane Rayon Sports bayitsinda byihuse seti ya kabiri (25 kuri 21 ya Rayon), iya gatatu (25 kuri 22) n’iya kane ku manota 25 kuri 18 ya Rayon.
Dominic Kayonga Ntawangundi utoza INATEK nyuma y’umukino yatangaje ko wamugendekeye uko yari yawuteguye.
Ati “ Abasore banjye bakoze ibyo nari nabatumye kandi ndabona ko dushobora kuzatwara igikombe turamutse dukomeje gutya kuko ubu INATEK ari ikipe ikomeye mu ruhando rw’amakipe mu Rwanda”.
Fidel Nyirimana utoza Rayon we yavuze ko batsinzwe kuko yaba abakinnyi n’abayobozi b’ikipe batigeze baha agaciro uyu mukino. Ngo bumvaga bazawutsinda.
Ati “Kuba hari ibyo abayobozi babagomba abakinnyi batabaha nabyo biri mu byaduteye dutsindwa. Gusa nanone ibi byose nkanabishyira ku bakinnyi bamaze kwirara biyumva ko ari abakinnyi bari hejuru kuko nkubu hafi ya bose ntibaheruka kwitabira imyitozo ahubwo barabyuka gusa ngo baje mu kibuga”.
Abakinnyi ba Rayon Sport VC bamaze igihe badahembwa gusa umutoza yabwiye Umuseke ko ngo abayobozi babijeje ko mu cyumweru gitaha bazabaha amafaranga yabo.
INATEK ubu iranganya na Rayon Sport VC amanota 33 gusa Rayon ifite ikirarane igomba gukinamo na APR VC yo ifite amanota 30, APR iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya INATEK na Rayon.
Uyu mukino wabereye i Kibungo witabiriwe kandi n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volley Ball Paul Bitok wabwiye Umuseke ko hari isomo rishya yungukiye kuri uyu mukino ngo bikazanamufasha guhamagara ikipe y’igihugu mu minsi iri imbere.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma
2 Comments
Inatek c yo ubushize yazize iki? Muri Sport byose bibaho.
wow congs to Inatek
Courage tubari inyuma basore