Digiqole ad

Mbusa Kombi Billy yareze Rayon muri FERWAFA ko yamwambuye

 Mbusa Kombi Billy yareze Rayon muri FERWAFA ko yamwambuye

Mbusa Kombi Billy yatoje Rayon nk’umwingiriza wa Gomes da Rosa, aza no kuyitoza nk’umutoza mukuru mu bihe bikomeye uyu yaragiye

Mbusa Kombi Billy wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports hambere n’umutoza wayo wungirije umwaka ushize yatanze ikirego muri FERWAFA kuri iyi kipe ayirega ko yamwambuye umushahara we w’amezi atatu ungana na miliyoni 1,2.

Mbusa Kombi Billy yatoje Rayon nk'umwingiriza wa Gomes da Rosa, aza no kuyitoza nk'umutoza mukuru mu bihe bikomeye uyu yaragiye
Mbusa Kombi Billy yatoje Rayon nk’umwingiriza wa Gomes da Rosa, aza no kuyitoza nk’umutoza mukuru mu bihe bikomeye uyu yaragiye

Billy yirukanwe muri Rayon Sports mu kwezi kwa munani umwaka ushize nyuma ya CECAFA Kagame Cup aho Rayon yasezerewe na APR FC muri 1/4.

Billy wahembwaga amafaranga ibihumbi magana ane yabwiye Umuseke ati “Banyirukanye batampembye amezi atatu, banyemerera ko bazahita bayampa vuba, ariko nawe reba kuva icyo gihe hashize amezi hafi 10.”

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Rayon avuga ko kenshi yandikiye iyi kipe ayibutsa kumwishyura ariko ntibamusubize.

Avuga ko  yandikiye FERWAFA nayo imusubiza ko yazana ikirego cyanditse akanatanga amagarama y’urubanza (10 000).

Olivier Murindahabi, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ikirego cya Mbusa Kombi Billy bacyakiriye kandi bagishyikirije komisiyo ya discipline.

Murindahabi avuga ko iyo kumvikana binaniranye hagati y’impande zifitanye ikibazo (mu bibazo bireba abanyamuryango ba FERWAFA)  komisiyo ya ‘discipline’ ishobora guca urubanza.

Aimé Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yemereye Umuseke ko koko amezi atatu iyi kipe y’i Nyanza iyarimo Mbusa, avuga ko batamwishyura kuko nta mafaranga ubu bafite.

Ati “Iyo tuba tuyafite tuba twaramwishyuye.”

Avuga ko bazategereza bakumva umwanzuro w’urubanza barezwemo.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Rayon iranze ibaye karyamyenda aka bihemu wahemukiye abafana mu kibuga ikongera igahemukira abatoza kuma account. Burya ikipe ni imwe itunganye…APR oyeee

  • Ibi bintu birarambiranye ryose ,numuyo ngo babuze amafaranga ngo bategereje umwanzuro koko ,none se mwashyizeho
    office mukareba ko mubura amafranga ,sha rayon we urambabaza nkaburuko ngira.

  • Ariko se wowe aba bayobozi bayo nabo bateye agahinda, niba ari ukubura umwanya nta wamenya. none se batanze akazi abantu bakabikora, bo bakajya basinya. Dore reba amezi ashize badusabye kwibaruza ngo bajye badukata amafranga kuma unite ya telephone. twaribaruje, dutegereza ko badukata turaheba. mu kwezi kwa gatatu hagati, umuyobozi wa Rayonsport fe, ajya kuri radio Isango, ati mu mpera z’uku kwezi turatangira gukata amafranga ku ma unite. Kugeza uyu munsi ntibirakorwa. Gusa najye numvise ari Ntampaka ubivuze ngira amakenga, none dore koko ntibyakozwe. Azajye gukora politiki ave muri tekiniki.None rwose nawe umva amafranga make gutyo nayo agiye guteza ikibazo. nizere ko kuwa 17.05.2015, mu nama rusange bazashyiraho abagize komite bazi icyo gukora Atari abavuga amagambo gusa.

  • None billi ubu akora iki? Abahehe?

  • Ibisambo gusa…yewe Rayon isigaranye izina gusa;
    ntanubwo icyihumuriza igikombe mwimukiye mu matiku n’imyenda…ha ha ha
    reka APR ibereke ko mutiganye’abandi bagafana yewe mwarakubiswe kabisa
    ngo gukata kuma unite ha ha ha birasekeje kabisa…
    ahubwo nimureba nabi muzisanga murigufana izina ntakipe ihari.

  • Ariko bariya bayobiozi bazi ko n’inguzanyo yo kwishyura Raoul itarishyurwa.

    Koroshya ibibazo nibyo bitumwa ikipe idatera imbere.

    Ubuyobozi burasabwa kuva mu gihu bugakorera mu mucyo.

Comments are closed.

en_USEnglish