Tags : Polisi

Ruhango: Abantu batazwi bishe umunyeshuri baranamutwika

Amakuru Umuseke ukesha Umuvugizi wa Police mu Majyepfo, ni uko kuri iki cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, bahurujwe babwirwa ko hari umurambo wasanzwe mu ishyamba, w’umuntu wishwe atwitswe. Umuseke waje kumenya ko uyu wishwe ari umunyeshuri witwa Byusa Yassin wigaga mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye muri G.S Indangaburezi, akaba akomoka mu karere ka […]Irambuye

Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ yanyu ko mukora nk’abatariburamuke?-CP

CP Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda avuga ko gukora nk’abadatekereza ko ejo hahari bigaragara ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bikunze guteza ibibazo byiganjemo iby’impanuka, akabasaba kwitwararika kuko ntacyo baba bakorera mu gihe bakora badashyize imbere ubuzima bwabo. Polisi ivuga ko mu mezi atatu y’uyu mwaka wa 2016, […]Irambuye

Polisi n’urwego rw’itangazamakuru bariga ku kunoza imikoranire

Kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’abanyamakuru batangiye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kunoza imikoranire hagati y’inzego zombi. Aya mahugurwa nubwo agomba kwiga ku mikoranire ya Polisi n’itangazamakuru, afite intego yo guteza imbere umutekano w’Abanyamakuru bari mukazi kabo. Polisi n’Abanyamakuru ni inzego zikorana umunsi ku wundi, Ibitangazamakuru bivugana kenshi n’inzego za […]Irambuye

Rusizi: Ushinzwe ubworozi mu Karere yatawe muri yombi na Polisi

Ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2016, nibwo Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi,akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo guha abaturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Niyonsaba Oscar ubu afungiye kuri Station ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, akekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kugura inka zagombaga guhabwa […]Irambuye

ACP T.Badege avuga ko Abanyarwanda batarumva akamaro ko guhanwa

*Ngo nta cyuho kiri mu kwigisha Abanyarwanda amategeko. Buri wese agira inyota yo kumenya itegeko rimureba, *Kwigisha amategeko ngo ni ibintu bigari. Badege avuga ko icya mbere ari ukwigisha amahame y’Ubutabera, *ACP Badege avuga ko inzego z’Ubutabera zasize abaturage ku ireme ry’Ubutabera, *Min. Busingye we ngo buri muntu agirira inyota itegeko runaka bitewe n’ikibazo afite […]Irambuye

Burundi: Polisi n’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura, kuva ku wa gatandatu no ku cyumweru Polisi n’urubyiruko rw’ishyaka Cndd-Fdd rw’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15 nyuma y’aho hadutse kongera gukozanyaho hagati ya Polisi n’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Inkuru ya Reuters ndetse na JeuneAfrique ivuga ko imvururu n’imidugararo yatangiye ku wa gatandatu kugeza mu ijoro […]Irambuye

Umugore wajyanaga urumogi i Kigali yafatiwe i Shyorongi

Polisi y’igihugu yafashe umugore wajyaga agemura urumogi mu mujyi wa Kigali, uyu yafatiwe i Shyorongi ku wa kane atwaye udupfunyika 1 500 mu modoka. Uyu mugore yavuze ko uru rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye i Nyamata. Yabwiye Polisi ko ari nshuro ya kabiri yari atwaye urumogi, ngo yatangiye uwo mwuga ashutswe n’umugore […]Irambuye

Kigali: Polisi yasubije ibikoresho byibwe benebyo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri ku cyicaro cya Polisi ya Remera, habayeho gusubiza abaturage ibikoresho byafashwe byaribwe, birimo za televiziyo, mudasobwo (laptops), n’amatelefone. Umuvugizi wa polisi y’igihugu CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’igihugu yakajije umurego ndetse ishyiramo n’imbaraga zo guhangana n’abakora ibyaha aho bava bakagera. Yaburiye abakora ibyo bikorwa ko bashatse […]Irambuye

en_USEnglish