Digiqole ad

ACP T.Badege avuga ko Abanyarwanda batarumva akamaro ko guhanwa

 ACP T.Badege avuga ko Abanyarwanda batarumva akamaro ko guhanwa

ACP Theos Badege ukuriye ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu (CID)

*Ngo nta cyuho kiri mu kwigisha Abanyarwanda amategeko. Buri wese agira inyota yo kumenya itegeko rimureba,

*Kwigisha amategeko ngo ni ibintu bigari. Badege avuga ko icya mbere ari ukwigisha amahame y’Ubutabera,

*ACP Badege avuga ko inzego z’Ubutabera zasize abaturage ku ireme ry’Ubutabera,

*Min. Busingye we ngo buri muntu agirira inyota itegeko runaka bitewe n’ikibazo afite uwo munsi.

Mu kiganiro cyahuje inzego z’Ubutabera n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri iki cyumweru, umuyobozi mukuru w’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID), ACP Theos Badege yabwiye Abasenateri ko Abanyarwanda batarumva ihame ry’ubutabera n’akamaro k’ibihano bahabwa ari nayo ntandaro yo kuba hari abatoroka ubutabera.

ACP Theos Badege ukuriye ishami ry'Ubugenzacyaha muri Polisi y'Igihugu (CID)
ACP Theos Badege ukuriye ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu (CID)

Muri iki kiganiro cyasuzumaga raporo y’ibyakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu mwaka wa 2014-2015; Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Agnes Mukagashugi yabwiye Abasenateri ko abantu batoroka Ubutabera ari imwe mu mbogamizi zikomereye ubutabera bw’u Rwanda bigatuma umubare w’abantu batarangije ibihano wiyongera.

Ati “… ku bantu baburanye badafunze, hari ubwo agira atya igihe cy’iburanisha akaba ahari kugira ngo azumve uko bizagenda ariko igihe cyo gusoma urubanza akaguru kamwe kari mu Rwanda akundi kuri ku mupaka w’igihugu ateganya guhungiramo igihe azaba yakatiwe.”

Mukagashugi avuga ko bene aba bantu baba bararangije umugambi wo gutoroka kuko baba baratse ibyangombwa ku munsi wo gusomerwa bakohereza abantu bo kubanekera ubundi bagatinzwa no kubabwira niba bakatiwe bagahita bahunga.

Umuyobozi mukuru w’ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha, ACP Theos Badege avuga ko ibi biterwa n’intera ubuyobozi bugezeho mu kumva ireme ry’ibihano bitangwa n’ihame ry’ubutabera muri rusange mu gihe Abaturage bakiri hasi muri iyi myumvire.

Ati “…inzego zubahiriza amategeko n’izishinzwe ubutabera zisiga abaturage mu kumva ireme ry’ubutabera n’amahame yabwo, …iyaba umutarage azi ko guhabwa ubutabera buboneye ari uburenganzira bwe nta n’ubwo yakwepa ubutabera.”

Agendeye ku rugero rwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, ACP Badege yagize ati “Mwabyumvise ko hari igihe umuntu bajya kumukatira yatumye umuntu we ari ku mupaka ategereje kugenda, ntabwo azi ko nubwo yanafungwa, afungirwa hafi y’umurenge atuyemo, abana bamusure yewe amenye n’amakuru y’urugo anakomeze arukurikirane.”

ACP Badege avuga ko uretse kuba ibi bigira ingaruka ku mikorere y’Ubutabera n’umuturage wabikora na we bimugiraho ingaruka.

Ati “nibamukatira umwaka umwe agatoroka akajya mu gihugu bisaba amasaha atanu kugerayo aba yihannye kurushaho, umuntu amenye ngo niba natsinzwe amanike amaboko, ‘natsinzwe ngiye kwemera inzu igurishwe, ariko ninjya kuvuga ngo inzu yanjye ntiribugurishwe negura umuhoro, barampanira kwegura umuhoro no kudatuma icyemezo cy’urukiko cyubahirizwa.”

Uyu mugenzacyaha akaba n’umunyamategeko avuga ko ikibazo kiri mu Rwanda atari ukwigisha abaturage amategeko ahubwo ko icyo inzego z’ubutabera zikwiye guhagurukira ari ukubasobanurira akamaro k’ibikorerwa mu butabera birimo n’ibihano.

 

Min. Busingye we ngo buri muntu agirira inyota itegeko runaka bitewe n’ikibazo afite uwo munsi

Ministiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye uvuga ko Minisiteri ayoboye ikoresha uburyo bwose kugira ngo Abaturarwanda bamenye amategeko mashya, burimo gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko ko ibi bikorwa cyane iyo amategeko akiri mu mishinga.

Busingye avuga ko nubwo bikunze kumvikana ko abaturage batazi amategeko biba birimo urujijo. Ati “twe turibaza tuti ‘ni ayahe batazi? ese ni aya kariyeri na mine, ese ni ay’imigendekere yo mu mihanda, ese ni ay’ikoresha ry’ikirere?’.”

Avuga ko hari amategeko aba adakenewe kwigishwa abaturage. Ati “…ubu najya kwigisha abaturage amategeko y’ikoreshwa ry’ikirere ngo bibamarire iki?”

Ministiri avuga ko buri muntu yifuza kumenya itegeko yumva rimureba.

Akomeza agira ati “ …Ariko ngiye kubigisha imitwarire y’amagare, hari ubwo nabona benshi bantega amatwi kuko bafite amagare, ugiye kwigisha abamotari uburyo moto zigenda mu muhanda hari ubwo baza ari benshi, ugiye kuvugana n’Abanyamakuru ku itegeko ry’Itangazamakuru bose baraza n’uwo utatumiye araza.”

Busingye avuga ko inzego zo mu butabera zikwiye kugira impinduka mu myigishirize y’amategeko ku buryo zizajya zibanza kureba ibyiciro by’abakwiye kwigishwa iryo tegeko rigiye gusobanurwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abantu bakwiye nyine kureba impamvu hari abahitamo guhunga igihugu aho gufungwa nk’umwaka 1. Wasanga igihugu cyacu gifunga nabi ku buryo bamwe bahitamo gutandukana n’imiryango yabo bagafata iyo ubuhungiro.
    Naho ibyo kwigisha amategeko biriya Minister avuga sibyo na busa kuko nta gahunda ihamye iriho yo kwigisha abaturage amategeko abareba. Ubwo se yumva imbuga nkoranyambaga ari inzira iboneye mu gihugu nk’u Rwanda? Abenshi bamenya amategeko runaka ari uko yabagonze kandi ibyo ntibikwiye muri ibi bihe tugezemo!

Comments are closed.

en_USEnglish