Digiqole ad

Abavuga ko mu Rwanda batisanzura ntibazi uko Abanyarwanda batekereza- Ndayisaba

 Abavuga ko mu Rwanda batisanzura ntibazi uko Abanyarwanda batekereza- Ndayisaba

Ndayisaba Fidel avuga ko abahakana ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo babanza bakamenya uko Abanyarwanda batekereza

*Abanyarwanda 93.9% bagaragaza ko bafite ubwisanzure bwo kuvuga ibibari ku mutima,
*92.9% bakavuga ko bashobora no gukoresha ‘petitions’ bagaragaza ibibarimo,
*Ngo kubaza abayobozi ibibakorerwa byo biracyacumbagira…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba avuga ko abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari ari uko batazi uko Abanyarwanda batekereza kuko Komisiyo abereye umuyobozi yabonye ibiri mu mitima y’Abanyarwanda ko 93.9% bivugira ko bafite ubwisanzure bwo kuvuga ibibari ku mutima.

Ndayisaba Fidel avuga ko abahakana ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo babanza bakamenya uko Abanyarwanda batekereza
Ndayisaba Fidel avuga ko abahakana ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo babanza bakamenya uko Abanyarwanda batekereza

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko Abanyarwanda 93.9% bagaragaje ko bafite ubwisanzure bwo kuvuga ibibari ku mutima.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu irimo ‘Human Right Watch’ ikunze gushinja Leta y’u Rwanda kudatanga ubwisanzure ngo abaturage bavuge ibibari ku mutima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidel wamurikiye Abadepite iyi raporo mu cyumweru gishize, yavuze ko abavuga ibi ari uko baba batazi ibyo Abanyarwanda batekereza kuko bihabanye n’ibi bitangazwa n’iyi miryango.

Ati “ Abajya bavuga ko mu Rwanda Abanyarwanda batisanzura, bagomba kuba badasobanukiwe n’uko Abanyarwanda batekereza.”

Raporo y’ubu bushakashatsi igaragaza kandi ko Abanyarwanda 92.9% bavuze ko bashobora gukoresha inyandiko za ‘Petitions’ bagaragaza ibitagenda neza n’ibindi byifuzo byabo.

Mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda basaga Miliyoni 3.7 bandikiye Inteko ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga (ry’icyo gihe ryagenaga manda ebyiri ntarengwa ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda) ryavugururwa kugira ngo ritazazitira Perezida Kagame Paul kuziyamamaza muri 2017.

Amurikira Abadepite iyi Raporo ku gipimo cy’ubwiyunge, Ndayisaba Fidel yavuze ko iyi miryango n’abandi bakunze gushinja u Rwanda kudatanga urubuga ku banyarwanda bifuza kugaragaza ibibarimo bazajya bafatira isomo kuri izi ngero.

Ati “ Uwaba abishidikanyaho yabaza Inteko Ishinga Amategeko ku gitutu Abanyarwanda babukaga mu minsi ishize bashaka ihinduka ry’Itegeko Nshinga.”

 

Ngo ubwinyagamburiro bwo kubaza abayobora baracyagerwa ku mashyi

Ubu bushakashatsi bwaherukaga gukorwa muri 2010, bwagaragaje ko kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu byagaragayemo impinduka zikomeye kuko Abanyarwanda bagaragaza ko bagira uruhare mu bibakorerwa bavuye kuri 52.3% bakagera kuri 92.3% muri 2015.

Fidel Ndayisaba wagarukaga ku bipimo byagaragayemo impinduka ziri hejuru, yavuze ko abavuga ko bakoresha ‘Petitions’ bagaragaza ibibarimo bageze kuri 92.9% muri 2015 bavuye kuri kuri 56.5% muri 2010.

Avuga ko igikomeje kugaragaramo gucumbagira ari ubushobozi abaturage biyumvamo  mu kubaza abayobozi ibibakorerwa biri kuri 80.6%.

Uyu muyobozi muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko uku kwikandagira hagati y’abayoborwa n’abayobozi bituma ikizere Abaturage bagirira inzego z’ubuyobozi na cyo kigerwa ku mashyi kuko kiri kuri 88.4% ku rwego rw’igihugu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Nyakubahwa Bwana Ndayisaba uri nde kugirango umenye icyo abanyarwanda batekereza? Uzi bangahe? Ufite imyaka ingahe? Ufite ubuhe bunararibonye mu mitima y’abanyarwanda? ko hari miliyoni 12 mu Rwanda hakaba nizindi zirenga 4 hanze y’imbibi ushingira he uvugako wowe uzicyo abanyarwanda batekereza?

  • Ntakundi wabivuga nyine uzatinyuke ubaze impamvu umuturage yambuwe Ubutaka bwiwe akanabukodeshwa, hanyuma ubaze impamvu y imisoro ihanitse y agatunambwene, ubaze impamvu y ibyemezo bihutiyeho bititaye kuri rubanda nko guca caguwa nta nganda z imyenda no guca aba convayeur hanyuma n ugumishwa kuruwo mwanya cg ntufungwe ushinjwa kwangisha rubanda abaturage Kandi uvuga ukuri tuzamenyako ibyo uvuga arukuri ko harubwisanzure

  • Nanjye ndamutse ndi muri uriya mwanya wa Ndayisaba ni iriya report natanga neza neza. Gusa ngirango nawe azi ukuri uko kumeze, kuko niba hari abantu bamazwe n’ubwoba abanyarwanda bari mu ba mbere. Umuntu arajya kuvuga akabanza agakebaguzwa hirya no hino ngo arebe niba ntawe umwumva, yaba ari mu rugo akabanza akareba no hanze. Hari n’ubwo umuntu abanza gukura batterie muri phone ngo kuko burya ngo n’iyo yaba izimije bayumva. None ngo umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashatse!!! Hari benshi bafunze bazize ko hari ibyo bavuze, batazira ibyo ibyo bakoze. Gusa liberté d’expression yo rwose mu Rwanda ntayo. Dore n’ubu nohereje igitekerezo cyanjye nahishe izina ryanjye kuko sinzi ibyakurikiraho. Uwabageza aho iri nibwo mwakumva uburyo biruhura umutima.

    • Uvuze ukuri pe!!! Niba hari igihugu kibaho mu gitugu ni u Rwanda. Nawe se igihugu kitakigira itangazamakuru? abanyamakuru bose birirwa bavuga ibyo abayobozi bashaka kumva. Yewe sinzi aho tugana ndabarahiye. Muzehe niyite kuri iki kibazo si non ibintu byose biri kuzamba!!

      • biranyobera iyo uvuga ngo muzehe yite kuri iki kibazo, none gikomoka hehe? siwe ubitera?

    • Abanyarwanda nibifura.Sinzi ukuntu dasso umwe ahohotera umudamu muruhame abantu barangay 10 bakarebera ntihagire ugiricyakora.Narumiwe.

  • Abagabo b’urunwa runini nibo impinduka igiraho ingaruka bagahunga igihugu

  • Ndayisaba arashimisha cyane, ubuse niwe uzi icyo abanyarwanda batekereza kubarusha ra? Harya ngo 93% bari mu bwisanzure bwo kuvuga? Ntacyo nongeyeho buriya aho wavanye iyo mibare niho unakura yayindi ujya uduha ivugako twiyunze kugera kuri 92.8% ukagirango tuyobewe ibiri mu mitima y’abanyarwanda. Turacyafite urugendo rurerure rwo kuvugisha ukuri no kwemera intege nke zacu kuko ibyo byombi nibyo bituma umugabo ahinduka agatera imbere naho kwicara tubeshya byo ntaho bizatugeza pe, uzi kubeshya umuntu abiziko umubeshya nawe ubizi neza ko uri kumubeshya kandi ko abizi?

  • Ubwo Ndayisaba amaze kuba specialiste wo kumenya icyo abanyarwanda batekereza,n’ayo maperereza baba bakora hato na hato bazayareke, icyo bakeneye kumenya ku biri mu mitima no mu mitwe y’abanyarwanda cyose bajye bajya kukimubaza

  • Ubwose usibye ko hari ababumva bicecekeye!!, igihe mwahereye mugaragaza imyumvire yanyu hari aho mwabangamiwe? ntimuri abanyarwanda? none kuki muvuga ko mutisanzuye? Ahubwo bigaragara ko hari ikindi mwita ubwisanzure mudashaka kugaragaza.

    Ubundi rero, Uwo izi reports zidashimisha ajye akora ubushakashatsi bwe abigaragaze.

    • Uvuze ibintu bibiri by’ukuri.
      1- Abahakana ubu bushakashatsi ko ibitekerezo byanyu bihita hari uwabinize?
      2- Mwakoze ubwanyu bushakashatsi maze mukagisha impaka Ndayisaba muhereye ku bwanyu?

      • Wowe wiyita Mug, ubwo se niryo zina ryawe bite? Kuki utarigaraje niba nta cyikango ufite? Tugarutse kuri Ndayisaba, nawe arabizi ko yiganirira. Ubuse mama nikihe gihugu Uzi kijyeze kugira ambassador muri UN noneho yarangiza imirimo ye bamamusaba gutaha akabyanga ahubwo agahunga? Ibintu bifite aho bihera iriya mibare ya Ndayisaba arimo kurengera no gukina kubantu kumubyimba. Nidukomeze gukora Wenda Imana izadufasha liberite d expression nayo tuyigereho, gusa gufafarika imibare sibyo

  • akumiro ni itushi mbona rwose uriya Mugabo Ndayisaba yivugira!!!!ndemeza ko ubwo bushakashatsi butatubwira methodology bakoresheje nta gaciro twabuha.
    naho kuvuga ngo wavugishije umuntu byo ashobora kugusubiza ibitamufasheho.Namugira inama yo kujya abanza agasoma na commentaire zabantu baba banditse kuri internet cg hakaba na survey/enquete iri kuri internet online,naho ubundi twaba twikirigita tugaseka.
    Murakoze

  • uhuuum

  • Ahubwo se NDAYISABA Fideli uvuga biriya, we ubwe arisanzuye??? Huuummm.Iyo aba yisanzuye ntabwo yari kuvuga biriya.

    Iyo aba yisanzuye, yari kuvuga ibiri nyabyo, ariko se ibiri nyabyo yabivuga??? Huuummm, abivuze yarara he se???

    Niyirire umukati we yicecekere.

Comments are closed.

en_USEnglish