Digiqole ad

Uturere 7 turi hejuru ya 60% mu kwibona mu moko…Tumwe twegereye u Burundi

 Uturere 7 turi hejuru ya 60% mu kwibona mu moko…Tumwe twegereye u Burundi

*Ngo tumwe muri utu turere duturanye n’ahari amacakubiri nk’i Burundi,
*Ruhango na Nyanza turi hejuru ya 65%,
*Musanze na Rubavu turi hejuru ya 74%,
*Gasabo na Nyarugenge natwo turi hejuru ya 70%

Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragaza ko n’ubwo kwirebera mu ndorerwamo y’ubwoko biri gushira mu banyarwanda ariko hari uturere turindwi tukiri inyuma turimo Musanze, Rubavu, Gasabo na Nyarugenge turi hejuru ya 70% mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 27.9%. Nyanza na Ruhango ho ngo birumvikana kuko twegereye u Burundi aho abaturage bakibona cyane mu moko.

Uturere turindwi turangwamo abibona cyane mu moko mu Rwanda
Uturere turindwi turangwamo abibona cyane mu moko mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikiye Abadepite ibyavuye muri ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buri kuri 92.5%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2015, bugaragaza ko Abanyarwanda bakirebera mu ndorerwamo y’ubwoko bari kuri 27.9% bavuye kuri 30.5% muri 2010.

Umunyamanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba wamurikiraga Abadepite ibyavuye muri ubu bushakashatsi, yavuze ko hari uturere tukigaragaramo Abanyarwanda benshi bakirebera mu ndorerwamo y’amoko.

Akarere ka Musanze kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakirebera mu ndorerwamo y’ubwoko, biri kuri 79.2%, Rubavu iza ku mwanya wa kabiri iri kuri 74.4%.

Uturere tubiri two mu mugi wa Kigali na two turi muri tune turi hejuru ya 70%, akarere ka Gasabo kari kuri 74.6% mu gihe akarere ka Nyarugenge kari kuri 70.6%.

Uturere tubiri two mu ntara y’Amagepfo na two turi muri utu turindwi tukigaragaramo umubare munini w’abakirebera mu ndorerwamo y’ubwoko, Akarere ka Ruhango kari kuri 68.5% naho abo mu karere ka Nyanza kuri 67.1%.

Akarere ka Nyagatare ko mu ntara y’Iburasirazuba nako kari muri utu turindwi, aho abagatuye bakibona mu moko kurusha Ubunyarwanda ari 64%.

Utu turere turindwi kandi ni natwo tuza imbere mu kugaragaramo abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abakiyifite mu karere ka Musanze ari 78.9%, mu karere ka Rubavu bakaba 77.3% mu gihe mu karere ka Gasabo ari 69.5%.

Visi perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas yavuze ko ibi biteye urujijo kubona utu turere by’umwihariko utwo mu mugi wa Kigali dutuwe n’abimukira benshi ari na bo birebera bakanarebera bagenzi babo mu moko.

Iyi ntumwa ya rubanda yifuzaga ibisobanuro kuri iyi mibare, yagize ati “ Capital (umurwa mukuru) iba ihuriyemo abantu benshi bo mu turere twose tw’igihugu n’abavuye hanze, nyakubahwa mwabaye na meya w’umugi wa Kigali (avuga Ndayisaba) tubwire ni ikihe kibazo.”

Uyu mudepite yasabye ko utu turere twakwibandwaho mu guhabwa inyigisho mu kwirinda amacakubiri.

Fidele Ndayisaba avuga ko Nyanza na Ruhango zituranye n'i Burundi aho bakibona cyane mu moko
Fidele Ndayisaba avuga ko Nyanza na Ruhango zituranye n’i Burundi aho bakibona cyane mu moko bityo kuba bakiyibonamo naho bijya kumvikana

Ngo kutamenyana ni cyo kibazo…ahandi ngo baturanye n’ahakiri amacakubiri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba wasaga nk’uvuguruza ibyari bitangajwe na Depite Mukama Abbas, yavuze ko nko mu mujyi wa Kigali abantu babana bataziranye ari byo bitera urwikekwe, ku buryo buri muntu yibonamo ubwoko kurusha ibindi.

Ndayisaba uvuga ko nta muntu ukomorewe ku kugira iyi ngengabitekerezo yo kwiyumvamo ubwoko, agira ati “ Nyagatare, Nyarugenge n’igice kinini cya Gasabo buriya ni ibice bituwe n’abimukira benshi.”

Avuga ko uturere dutuwemo n’abantu baziranye kuva kera ari ho usanga bariyambuye umwambaro w’amoko kuko baba bazi ingaruka bwagiye bugira kuri bagenzi babo.

Ati “ Nka Rutsiro usanga isumbye utundi turere kuko iyo ugezeyo ugira ngo ni Ibutagatifu, ni ahantu abaturage baziranye ku misozi, yewe na cya kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barakubwira bati ibyo mutubaza ni ibiki? bati ese abayifite barayigira kuri bande? bati icyo kibazo twe ntikitureba.”

Agaruka kuri utu turere tugifite benshi bacumbikiye amoko mu mitima yabo, avuga ko hari uturere tudakwiye kwibazwaho cyane kuko duturiye imipaka y’ibihugu birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Ati “ Nko kwibaza kuri Nyanza, Rubavu na Musanze, buriya Nyanza ntabwo iri kure y’u Burundi (aho abaturage ngo bakibona cyane mu moko) kimwe na Ruhango hakiyongeramo n’ubukana bwa Jenoside yahakozwe.”

Avuga ko ubukana bw’ibyakorewe muri utu turere byasize ibibazo byinshi ndetse n’abari bashinzwe kubikemura bakabyitwaramo nabi bigatuma abahatute basigarana ibikomere bigatuma babatwa no kwibonamo ubwoko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ibyo kuvuga ko Nyanza na Ruhango twibona muriyo ndorerwamo ngo kubera ko twegeranye n’Uburundi njye senemeranya nabyo kuko sinzi niba aritwo twegereye icyo gihugu kurusha Gisagara,Huye,Nyaruguru kandi two ntitugaragara muri iyo mibare hashakirwa ahandi ariko icyocyo sicyo rwose

    • Igishimisha nuko hanze aha hariho UBWOKO BWA 4 (Imvange). Nyamara umenya hari abatari bacye baburimo. Icyo mbakundira nuko iyo ubitegereje bakunze kuba ari beza, ndetse no mu mutima nta myumvire yo hasi y’ivangura bagira. Mu mateka yabo kandi ikibaye cyose kibagiraho ingaruka!

    • Muzambnarize senator Mugesera Antoine ubwoko bwe ejo bundi sibwo yashyize hanze igitabo kivuga ko mu Rwanda abatwa abahutu nabatutsi bahari , byunvikane neza ko na Mugesera afite ubwoko yibonamo. Abibuka abatutsi ubabajije bakubwira ko atari abatutsi, abahutu bakangurirwaga gusaba imbabazi murambwira ko atari abahutu, abatwa muvuga ko basigajwe inyuma n amateka bo barabizi ko ari abatwa unababajije babikwemerera , ariko mwagiye mwubaka ibintu bizaramba.

      Ubu dufashe abibuka nabagomba gusaba imbabazi tugashyiraho abanigishijwe amateka nabasigajwe inyuma namateka ninde wavuga ko ari 27%?

      Wenda mufite kunyuranye nukwa Mugesera kandi we ni senator nubwo nawe ibyo avuga usanga ari ingengabitekerezo idatunganye itanakwiriye umuntu nkawe, naho ibyubumwe nubwiyunge mutegereze amaherezo mapping report izagera muri gacaca , hari uherutse kuvuga ngo ubumwe bw’abanyarwanda musigaye mubwubakira USA muri rwanda day, ariko ibivugirwa mu mago every rwanda night Karegeya yabivuze ukuri, ingenga bitekerezo y’amoko iri mubana , mumashuri, munteko yemwe no m’Urugwiro ntawahamya ko idafitemo amashami.

      Senator Mugesera age aho yihanukira ngo amoko murwanda arahari ngo urstse ko ntaburuta ubundi. ibi rwose nukwigiza nkana, ninde watinyuka akavuga ko ari umuhutu? ninde watinya kuvuga ko ari umututsi? ngewe mbona abiyita abahutu n’abiyita abatutsi rwose murutwa n’abatwa, ngaho mukomeze mukomere

  • mubeshya kubi nonese ruhango ikora kuburundi harya ahaganahe kurusha gisaga yewe ruhangowe nakumiro gusa noneho niyo mpamvu mwayitaye inyuma yamajyambere ntawamenya da mbabazi oyeeeee

  • Nimushake ibisobanuro bifatika njye ndumva kwegerana n’uburundi Atari byo byatuma Nyanza ikomeza ifite ivangura,, Rubavu se nayo yegeranye n’uburundi.

  • Ahubwo se ubu bushakashatsi bukorwa bute?Abanyarwanda turaziranye!Umubaza aho agiye
    akagusubiza ngo simpazi!

    • Ahhha. Cyangwa ngo ngiye aho hirya cyangwa hepfo aho!!!!!!!!Abanyarwanda turaziranye bishagije. Nuwaraye ageze kumusozi bucya bamumenye!!!

  • Hahahaaa yewe, yewe Ndayisaba ! Subiza ikibazo ubajijwe: Sobanura ukuntu wabaye Mayor w’umujyi wa Kigali imyaka 5, ubu ikaba ikirangwamo ako gasitwe k’amoko ku rugero rwo hejuru ! Kigali se nayo ituranye n’u Burundi ?

    None abantu barimutse bimukira igice kimwe cya Gasbo gusa utundi turere tugize umujyi baraduhunga ?

    Sha, tekiniki zanyu zi hatari, iyi mibare icyo muzayikoresha noneho bacyitege kabisa.

    • Gasabo ituwe nabeneyo biviriye hanze y’igihugu nabo basanze mumugi bagenda buhorobuhoro bawubirukanamo
      Ngibyo nguko bibona mundorerwamo y’amoko

  • Kwibona mu bwoko bwawe ubwabyo ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni ukuba wibona ko ubwoko bwawe bwaba busumba ayandi moko. Ikibazo ni uko wabona ubwoko bwawe bugomba gutoneshwa kurusha andi moko. Ikibazo ni uko wabona ubwoko bwawe bukwiye guhigika andi moko bugasigara bwonyine bwihariye ibyiza by’igihugu.

    Ushobora rwose kwibonamo Umututsi, Umuhutu se, Umutwa se, ariko ukabona ko ubwoko bwawe bukwiye kubana neza n’andi moko y’abanyarwanda ntawe bubangamiye, ahubwo bwuzuzanya. Icyo gihe rwose nta kibazo gihari kwibona muri ubwo bwoko bwawe.

    Ariko mu gihe wibonamo Umututsi ukumva ko ari wowe ukwiye gutegeka wenyine,igihe wibonamo Umuhutu ukumva ko ugomba kwica Umututsi ngo usigare wenyine, igihe wibonamo Umutwa ukumva ko ari wowe ugomba kwiharira amashyamba yose wenyine, icyo gihe ubwo bwoko wibonamo ntacyo bumaze, bureke usigare uri Umunyarwanda.

  • Iyi mibare iratangaje pe, ese iriya komisiyo iyoborwa na Ndayisaba iyikura he ko tutajya tubona igera mu baturage ngo ikore iperereza? Kwihanukira ukavugango mu karere runaka harimo ingengabitekerezo ya genocide ku rugero rwa 78% cyangwa ngo muri kano biyumva mu moko kuri 64% numva byakagombye kwitonderwa kuko nta scientific facts bishingiyeho kandi bishobora gukurura ivanguraturere ritakoroha. Kuvuga ngo abantu baha naha bibona mu moko kuko baturanye n’uBurundi nabyo biri funny kuko hari uturere twinshi tw’uRwanda dukora ku Burundi, kuki twose tutagaragaramo cyane uko kwibona mu moko? Ese Nyagatare naza Musanze naho baturanye n’abarundi? Kuvugango nanone akarere runaka karimo abibona mu moko kuko ari abimukira birasekeje kuko ntibaba baziranye, kereka niba bareba ya mazuru yatumunze!
    @@@ Mbona statistics nkizi zimeze gutya ziba zigamije kwerekanako Komisiyo ya Ndayisaba ikenewe cyane kuko abantu bibona mu moko cyane, zikerekanako iyo komisiyo ikora cyane kandi bigaragarako ntacyo imaze.
    Narangiza nisabira Ndayisaba kuzatubwira uburyo kwibona mu moko abitandukanya n’ingengabitekerezo ya genocide mu ijanisha, numvaga niba Nyagatare bibona mu moko kuri 64% binavugako ingengabitekerezo ya genocide nayo iri kuru urwo rwego kuko iyo uvangura umuntu umuziza ubwoko uba wanamurimbura habonetse imbarutso.
    @@@ Ese ko batubwirako ubwiyunge bugeze kuri 92.8% mu gihugu cyacu, ziriya statistics zabibona mu moko nabafite ingengabitekerezo ntizivuguruza uwo mubare?

    • @Mizero we, ukwiye gutandukanya kwibona mu bwoko no kugira ingengabitekerezo y’ivanguramoko (ingengabitekerezo ya Genocide). Ushobora kuba wibona mu bwoko bwawe ukabwishimira ariko ntubangamire cyangwa ngo wifurize ikibi ubundi bwoko. Ibyo rwose nta kibazo kirimo.

      Ikibazo ni ukwibona mu bwoko bwawe utifuriza amahoro ubundi bwoko. Ntabwo rero byatangaza kubona muri Nyagatare abatutsi bahatuye bibona mu bwoko bwabo bw’abatutsi ariko bakaba badafite ingengabitekerezo y’ivanguramoko. Ibyo rwose ni ibintu bitandukanye.

      Icyo nemera uvuze cyo ni uko iriya mibare itangwa na NDAYISABA Fudeli ikwiye kwitonderwa kuko ahubwo niyo ubwayo ishobora gukurura amacakubiri mu banyarwanda. NDAYISABA Fideli ntabwo yigeze ajya mu baturage bo mu Karere runaka ngo abaze buri muntu icyo kibazo cyo kwibona mu bwoko, none arihanukira agasohora ziriya statistics zemeza ko mu Karere runaka ngo hari umubare uyu n’uyu wibona mu bwoko. Ibyo bintu rwose ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu bwari bukwiye kubihagurukira ,bugasaba NDAYISABA Fideli kwitondera iriya mibare atangaza idafite amaguru n’amaboko, kuko ishobora guteranya abanyarwanda, ugasanga uturere tumwe turafatwa nk’aho turimo abantu benshi bafite imyumvire mibi kandi wenda atariko biri.

      Ahubwo uturere tumwe tunashatse twarega NDAYISABA Fideli gukwiza imibare y’impuha, biramutse koko bigaragaye ko abaturage b’utwo turere batigeze babazwa ibibazo bivugwa ko byakozwe mu bushakashatsi.

      • Mbabazi we, nubwo uri kubwira mizero ngo atandukanye kwibona mu bwoko no kugira ingengabitekerezo, ino mu gihugu cyacu kwibona mu bwoko twese tuzi icyo bivuga, bivugako wironda kandi kwironda bijyana no guheza abandi, guheza abandi bikajyana ku rwango, urwango rukajyana ku rupfu (genocide). Ntacyo wamukosoye rwose kuko kwibona mu bwoko hano mu Rwanda ntibivugako umuntu yumva ari proud yo kuba umututsi cyangwa umuhutu akabyishimira kandi akirinda kubikandagiza abandi; ntuzabyibeshyeho twese turaziranye. Nyagatare wahise uvuga wenda sinzi niba uzi ibiberayo, uzanyarukireyo nibwo uzabonako kwibona mu bwoko ntaho bitandukaniye cyane no kwigiramo ingengabitekerezo ya genocide, kereka ahari niba iyo ngenga ireba abantu runaka abandi ntibagereho. Abanyarwanda twibitsemo uburozi bw’amoko kandi twese turabizi, tunazi uko byagenda hatanzwe order yo kurangiza abantu runaka cyangwa bariya. Komisiyo ya Ndayisaba ifite akazi gakomeye ahubwo bazayishakire undi uyishoboye.

  • Njyewe ndi umuhutu uvanze kuko mama ari umututsikazi. Ntaho bindya yewe nta nipfunwe bintera.Nanabivugira mu mbwirwaruhame kuko mbyemera kandi mbishimangira.Abirirwa babeshya abontabwo mbarimo.Niyo mba ndi umuhutu uvuka kubabyeyi bombi b’abahutu nabyo nta pfunwe byari kuntera.Tujye twemera icyo turi.Kukwikibazo hagati y’abanyarwanda ataramoko.

  • Ahubwose ko mbona abahutu nabatutsi biburundi bibanira neza kurusha abirwanda.Ndasyisaba nashakire ahandi, naho icyo kiranyagisha.

  • Hanarebwe Niba Ndayisaba atajya Arara atekinika imibare nk’imwe ya Mituelle!
    Ariko abadepite bo ntibashobora kumubaza uburyo yakoze echantillonage ye?! Hqbajijwe bande?! Njye mba ncyemanga ubu bushakashatsi! Mba mu Rwanda hashize imyaka irenga 20 sindabona uza kumbaza ibintu bifitanye isano n’ubushakashatsi uretse abakoze ibarura! Barangiza ngo bakoze ubushakashatsi, ngo mirongwicyenda nabangahe ngo barifuza ko itegekonshinga ryamera gutya…njye bakamvugira ntawe natumye…!? Ibi bintu byo kubeshyera abaturage byagombye gusubirwamo abantu bakajya bakora raporo izira ikinyoma.

  • N’umwana umaze imyaka 5 avutse ntiyakwemera iki kinyoma.Utu turere twavugishije ukuri si indyarya nk’utwasigaye turi munsi ya 50%.Utwo turere kandi dufite abantu bajijutse babasha kuvugisha ukuri. Ahubwo ududigaye two turi hejuru ya 75%.

  • uretse kwangiza cash zagakoze indi milimo ifitiye igihugu akamaro ibi bya ndayisaba na commission ye murabona haricyo bizatugezaho? ibyananiye isii yose urwanda nirwo ruzabishobora?muvuge muti hahindutse system yo kutabivuga mu ruhame naho ibindi mu byihorere.ndetse ubu haje ibindi bibi cyane by’ironda karere (aho ummuntu yaturutse)byiyongera ku rwango ruhishe mu mitima rukabura gica

  • Mu gihe bamwe bahugiye mu kwibona mu moko, abandi bo bariho bararya ibya rubanda. Aba bo ubwoko bwabo ni ifaranga gusa. N’utambamiye inyungu zabo baramumanyura iyo bibashobokeye, ubwoko yaba afite ubwo ari bwo bwose.

    • Hahahahahahahahaha

  • Turifuza gusaba NDAYISABA Fideli ko kuri raporo yatanze, yakomekaho amazina y’abaturage babajijwe biriya bibazo muri buri karer n’ibisubizo batanze, akanagaragaza umudugudu, akagali, n’umurenge buri muturage wabajijwe atuyemo. Ibyo rwose nibyo byakuraho amahinyu kubera ko umuntu ashobora kuvuga ngo yakoze ubushakashatsi, ngo yabajije abaturage runaka kandi nyamara atari byo.

    Rwose ibi bintu byo kwihandagaza ukavuga ngo abaturage bo mu Karere aka n’aka bameze batya, kandi nyamara utarababajije, bikwiye kwitonderwa. Turasaba ko ubutaha, mu gihe ubushakashatsi nk’ubwo bukozwe, bwajya bunagaragaza amazina y’abantu babajijwe n’ibisubizo batanze ndetse n’aho batuye uwashaka kubihinyuza cyangwa kubyemeza akabona aho ahera. Naho ubundi turasa naho twerekana imibare ya baringa. Kandi ntitumenye ko iyo mibare ishobora gukora ishyano.

    Ntabwo

  • amoko sikibazo,ikibazo nimibereho turimo cg dukeneyenaho abakiri Muri byo ndabasetse.uhemberwa kwarumututsi,umuhutu cg umutwa adakora ariwe uzabyigamba.

  • Njyewe mbona ko ubwoko bwadukanze kubera abanyapolitiki bose babugize ikintu kibi, ariko ubundi rwose kuba abantu bari different ntakibazo kirimo, kuko abize biology murabizi ko iyo hataza kubaho difference, survival ya species ntiyarigukunda, kandi ushatse kurebera kuko abantu badasa wahera nko kubabyeyi bawe nabo muba mutandukanye. Njye rero numva ko aho gukomeza kwigisha abantu ko ubudasa ari ikibazo, ibyo ntago byazarama!ahubwo twigishanye ko abantu kuba batandukanye physically ari ingirakamaro kuko baba magirirane, naho dukomeje iyi myumvire wazasanga twakoreye ubwicanyi abandi bantu bo mubindi bihugu tudahuhe. Naho ibyi mibare akenshi ntago bigaragaza imitekerereze y’abanyarwanda kuko akenshi tuvuga ibyo abayobozi bashaka kumva.Mugire amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish