Digiqole ad

Nyiramana Eugenie wari indaya arasaba ababukora gushaka ibindi bakora

 Nyiramana Eugenie wari indaya arasaba ababukora gushaka ibindi bakora

Nyiramana Eugenie na bagenzi be bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa bafashwa kugaruka mu buzima busanzwe

Kuri uyu wa gatanu tariki 20/11/2015 mu ngando ihuriwemo n’urubyiruko rusaga 50 ruturutse ku murenge wa Kacyiru na Rusororo zateguwe na Handicap International, Nyiramana Eugenie nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ubuzima yabayemo akora uburaya, yasabye urubyiruko rukiri muri uwo ‘mwuga’ kuwuvamo.

Nyiramana Eugenie na bagenzi be bahuye n'ibibazo by'ihohoterwa bafashwa kugaruka mu buzima busanzwe
Nyiramana Eugenie na bagenzi be bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa bafashwa kugaruka mu buzima busanzwe

Nyiramana Eugenie w’imyaka 28 wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo yatangarije Umuseke ko yatangiye uburaya kera ku buryo ku munsi ryamanaga n’abagabo batandatu ashakisha amaramuko.

Uyu mukobwa ngo akomoka mu cyaro, yaje i Kigali gupagasa, ariko bigeraho ubuzima buranga ahitamo gucuruza umubiri we mu buraya.

Yagize ati “Aho nakoraga bampembaga amafaranga makeya, ntibikemure ibibazo nari mfite, nyuma nibwo naje guhura n’imwe mu nshuti twari ruziranye wamaze kujya mu buraya, angira inama yo kujya mu buraya biba ngombwa ko nanjye ninjira muri uwo mwuga.”

Nyuma, uyu mukobwa ngo yagize Imana ahura n’abakozi ba Handicap International (umuryango wita ku bafite ubumuga) bamugira inama, bamwitaho, nyuma ngo aza kugenda areka uburaya gahoro gahoro, kuko ngo ntabwo yari kubasha guhita abureka ngo bishoboke.

Nyiramana Eugenie na bagenzi be Handicap International yabafashije kwishyira hamwe mu matsinda yo gukora imyuga, ubu ngo amaze amezi atandatu ataryamana n’abagabo, ubu asigaye akora ubuyede (aide macon) ubuzima bwarakomeje, asaba urubyiruko rukiri mu buraya ko rubivamo nk’uko na we yaburetse.

Musonera Marie Louise ukorera Handicap International yahuguye urubyiruko ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko ingabo bazikoresha urubyiruko rwahuye n’ihohoterwa mu buryo butandukanye n’abandi batahuye na ryo kuko ngo iyo bahuye basangira ibyo bahuye nabyo mu buzima bikabaha imbaraga zo gukomeza kubaho.

Yagize ati “Iyo bahuye na bagenzi babo barigishanya, bamwe bifuza gutera intambwe nk’iya bagenzi babo ku buryo bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Musonera yakomeje avuga ko uyu mushinga wo guhuriza hamwe urubyiruko uzamara imyaka itatu, nibura ukazarangira bamwe batanga ubuhamya bwiza bw’uko baretse uburaya.

Muri izi ngando urubyiruko ruhabwa inama, berekwa ingaruka bashobora guhura na zo mu gihe bari mu buraya.

Handicap international ivuga ko ikorana n’ubuyobozi bw’imirenge mu rwego rwo kubafasha mu gushaka abahuye n’ihohoterwa, harimo abakobwa babyariye iwabo bagahabwa akato, abafite ubwandu bwa SIDA n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Urubyiruko ruri mu ngando baragera kuri 591. Mu byo bigishwa harimo no kwishyira mu makoperative, bakagira icyo bakihangira imirimo, Handicap Interanational ikabafasha.

Mu ngando bafashwa kwiyakira binyuze mu mikino
Mu ngando bafashwa kwiyakira binyuze mu mikino
Musonera Marie Louise umukozi wa Handcap International
Musonera Marie Louise umukozi wa Handcap International

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish