Ngoma: Urubyiruko rugira isoni zo kugura agakingirizo, ‘rugakorera aho’
*Urubyiruko rutinya gusanga abantu mu iduka “ndetse ngo hari igihe haba harimo umubyeyi we”,
*Gutinya gusekwa bituma biyambaza abakuze bakabatuma agakingirizo,
*Isoni zabo zituma bamwe ‘bashoka kizimbabwe’ (gukora imibonano idakingiye).
Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari bamwe mu rubyiruko bagiterwa ipfunwe no kujya mu iduka kugura agakingirizo, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Bavuga ko baterwa isoni no kuba babonwa bagura agakingirizo kandi nta ngo bafite.
Ibyo ngo bituma bahitamo ‘kumanuka kizimbabwe’ (gukora imibonano idakingiye) nk’uko babyita ariko bemeza ko bashobora guhura n’ingaruka mbi.
Abacuruzi b’udukingirizo mu karere ka Ngoma bemeza ko iki kibazo gihari, gusa bagasaba urubyiruko kutagira isoni kuribo ngo aho kugira ngo ugire isoni zo kuza kukagura bitewe n’uko ukiri muto wareka iyo mibonano mpuzabitsina.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu abahatuye bashishikarizwa kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe utizeye uwo mugiye kuyikorana, urubyiruko rwo mukarere ka Ngoma twaganiriye ruvuga ko bitera isoni kujya mu iduka kugura agakingirizo ngo kuko abo usanzemo bose bahita bamenya ko ugiye gukora imibonano mpuzabitsina kandi ukiri muto.
Umwe muribo ati “Ubu nkange sinajya kugura agakingirizo ahantu banzi rwose kuko naba mfite isoni.”
Mugenzi we na we agira ati “Nshobora kugira ipfunwe kuko haba hari abantu banzi muri iryo duka, erega nshobora no guhuriramo n’umubyeyi wanjye.”
Bamwe mu bantu bakuru bubatse ingo zabo, bavuga ko iki kibazo gihari. Uwitwa Kayinamura avuga ko hari abana baza kumutuma agakingirizo kuko we ari mukuru mu gihe bo bagize isoni kubera imyaka bafite.
Ati “Batinya kujya kugura agakingirizo kubera gutinya ibintu bagiye gukora. Ubu hari abajene bajya baza bakansanga hano nkorera bakambwira bati ‘rwose wagiye kutugurira agakingirizo hariya kuri butike (aho baducuruza ku muhanda).”
Abacuruza udukingirizo by’umwihariko mu mugi wa Kibungo bameza ko iki kibazo gihari ku rubyiruko aho bahitamo gukorera aho, gusa bakabasaba kurinda ubuzima bwabo cyangwa se bakifata.
Aba bavuga ko batinya kugura udukingirizo hafi ya bose baracyari munsi y’imyaka y’ubukure kuko bamwe baba batinya ko banahurira n’ababyeyi babo mu maduka ugasanga bibateye ikibazo.
Mu minsi yashize hari harashyizweho ibyuma bicuruza udukingirizo mu buryo bw’ikoranabuhanga ahantu hatandukanye hahurirwa n’abantu benshi, bigatuma utinya kukagura mu iduka ajya kugakura mu cyuma abanje gushyiramo igiceri.
Urubyiruko rw’i Ngoma rufite imyumvire iteye ityo, mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ukuboza Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
ngo isoni zilissha uburozi. hafombye kubaho rible service nka boite aux lettre, ugashiramo amafranga ukabona agakingirlizo;mbese nkugura koka cg kwishyura itike ya parking, basomui burubuga murabibona gute?tubashakire igisubizo.
Ni byiza ko bafashwa uburyo buboneye bwo kutugura kuko mu muco nyarwanda ntabwo babona ko bakagura ku mugaragaro. mushobora kudushyira aho banyura bajya kwiherera ku buryo nibashyiramo amafaranga icyuma kimuha agakingirizo. bizamufasha kukabona.
Comments are closed.