Abacuruzi baciriritse bahawe inguzanyo ntoya mu karere ka Muhanga na Kamonyi bamaze iminsi bari guhugurwa uko bakoresha neza iyi nguzanyo baba bahawe. Aba bacuruzi biyemerera ko batajya babasha gutandukanya amafaranga yo gukoresha mu ngo no mu bucuruzi, basabwe guhumuka bagacika kuri uyu muco. Ni mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ikigo cy’imari iciciriritse (Cooperative of Progress […]Irambuye
Tags : Muhanga district
*Itegeko rishya riha n’abagabo uburenganzira bwo kwitwa amazina y’abagore babo Ubwo hatangizwaga itorero ry’abagize Komite nyobozi z’imidugudu igize utugari two mu mirenge ine yo mu Karere ka Muhanga, Umunyamategeko muri aka Karere, Tuyizere Polycalpe yabwiye abagize iyi komite ko ijambo umutware w’urugo ryaharirwaga umugabo ryakuwe mu itegeko rishya agenga abantu n’umuryango ahubwo abagabo n’abagore bakaba […]Irambuye
*Ngo abo wafashije hari aho bavuye n’aho bageze Umushinga w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya inzara (Food For The Hungry) wahagaritse ibikorwa wakoreraga mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango birimo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene. Uyu mushinga wa FH watangiye gukorera mu murenge wa Mbuye kuva mu mwaka wa 2006, ufasha abaturage kwivana mu bukene. Abayobozi […]Irambuye
Mu mujyi wa Muhanga hashize ibyumweru birenga bibiri hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi umara igihe kinini cy’umunsi wagiye cyangwa ukaza ucikagurika. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga buvuga ko bataramenya intandaro y’iki kibazo gusa bukavuga ko gishobora kuba giterwa n’intsinga zishaje. Kuva taliki ya 18 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Muhanga no […]Irambuye
Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzaniya, n’abandi batishoboye bubakiwe amazu mu mudugu uherereye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, baravuga ko nubwo batujwe mu mazu meza ariko badafite icyo kuyariramo, bamwe muri bo batangiye guta ingo kubera ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi bafite. Imiryango 20 y’abatishoboye irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya muri […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishuri ‘AHAZAZA Independent School’ rimaze ritanga ubumenyi mu Karere ka Muhanga, Senateri Tito Rutaremera yavuze ko muri iyi minsi amashuri yigenga ari gutanga uburezi bufite ireme bigatuma abantu bayayoboka ku bwinshi. Muri uyu muhango, Senateri Tito Rutaremera yabanje kugaruka ku bantu ku giti cyabo bashingaga amashuri yigenga bagamije […]Irambuye
Mu mujyi wa Muhanga, haraye hatashywe Igihangano kigaragaza ishusho y’umutungo kamere w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubaftwa nk’ishingiro ry’ubukungu w’akarere ka Muhanga. Iki gihangano cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Imirenge 11 muri 12 igize akarere ka Muhanga, yamaze kugaragaramo amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye. Ibi bituma aka karere gafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’ishingiro ry’ubukungu bwako. […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gusura ibikorwa remezo biri mu mugi wa Muhanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’aka karere, Uwamariya Béatrice yavuze ko imirimo yo kubaka ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori hazwi nk’Agakiriro izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo uyu mwaka uzarangira hatangiye gukorerwa. Aka gakiriro ngo kazuzura gatwaye Miliyoni 250 Frw. Ni […]Irambuye
*Umuhungu wabo na we aba mu nzu ishaje, umugore we yamutanye abana 7 kubera ubukene, *Umwe mu bayobozi ngo ntacyo bafasha uyu muryaango kuko wanze kworoza bagenzi babo… Umuryango wa Mukarugambwa Madeleine utuye mu kagari ka Biringaga, mu murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga urarana n’Inka bahawe na Pereizida muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ […]Irambuye
Abagore bibumbiye mu makoperative yo mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, kuri uyu wa 28 Nzeri bagiranye ibiganiro n’ibigo by’imari, amabanki n’ikigega cy’ingwate mu rwego rwo kubatinyura kugira ngo basabe inguzanyo bahabwe ingwate ya 75%. Ibi biganiro byahuje bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative, women for women, ubuyobozi bw’Akarere, ibigo by’imali n’amabanki byabereye mu […]Irambuye