Digiqole ad

Muhanga: Agakiriro ka Miliyoni 250 Frw ngo uyu mwaka urarangira gakorerwamo

 Muhanga: Agakiriro ka Miliyoni 250 Frw ngo uyu mwaka urarangira gakorerwamo

Agakiriro kazuzura gatwaye Miliyoni 250 ngo karatangira gukorerwamo bitarenze uyu mwaka

Mu gikorwa cyo gusura ibikorwa remezo biri mu mugi wa Muhanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’aka karere, Uwamariya Béatrice yavuze ko  imirimo yo kubaka ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori hazwi nk’Agakiriro izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo uyu mwaka uzarangira hatangiye gukorerwa. Aka gakiriro ngo kazuzura gatwaye Miliyoni 250 Frw.

Agakiriro kazuzura gatwaye Miliyoni 250 ngo karatangira gukorerwamo bitarenze uyu mwaka
Agakiriro kazuzura gatwaye Miliyoni 250 ngo karatangira gukorerwamo bitarenze uyu mwaka

Ni igikorwa cyeteguwe na komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga, kigamije kureba aho ibikorwa remezo birimo Agakiriro, umuhanda werekeza kuri sitade ya Muhanga, n’isoko rya kijyambere bigeze byubakwa.

Agakiriro gategerejweho umusaruro muri ibi bikorwa biri kubakwa, byari byatangajwe ko imirimo yako yagombaga kurangira mu ntangiro z’uyu mwaka ubura ukwezi kumwe ngo urangire.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice wari uyoboye iri tsinda ryasuye ibi bikorwa, avuga ko imirimo yo kubaka aka gakiriro yadindijwe n’umuyoboro w’amazi n’intsinga z’umuriro w’amashanyarazi byatinze kwegerezwa ahari kubakwa iki gikorwa kuko hitaruye umugi.

Uwamariya avuga ko ikigomba gutwara intsinga z’amashanyarazi gihari, ndetse ko n’imirimo yo gukora umuyoboro w’amazi irimbanyije.

Meya Uwamariya yizeza abategerezanyije amatsiko aka gakiriro ko bashonje bahishiwe kuko mu mpera z’Ukuboza k’uyu mwaka imirimo yose izaba yararangiye.

Ati « Nta bikorwa bikomeye bisigaye, harabura gusa amazi kandi ndizera ko mu mpera z’uyu mwaka azaba yahageze.»

Avuga ko imirimo yo kubaka aka gakiriro nirangira, abakorera ubukorikori mu mugi wa Muhanga bazahimurirwa kuko uko basanzwe bakora biteza akajagari kandi muri aka gakiriro ari ahantu hisanzuye.

Uyu muyobozi w’akarere ka Muhanga, avuga ko mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza kuri aka gakiriro, mu ngengo y’imari y’akarere ya 2016-2017, hateganyijwemo amafaranga yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uherekeza.

Komite nyobozi icyuye igihe y’akarere ka Muhanga, yakunze kuvuga ko igiye guhagurukira ikibazo cy’ubukorikori yavugaga ko bukorwa mu kajagari.

Iyi Komite Nyobozi yigeze gutangariza Umuseke ko itazasoza manda yayo isize ababaji n’abandi bakora imirimo itandukanye y’ubukorikori mu mugi wa Muhanga badafite aho bakorera hazwi nk’agakiriro.

Aka gakiriro kitezweho guhindura ubuzima bw’abakora ubukorikori mu mugi wa Muhanga, kazuzura gatwaye Miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Isoko rya Kijyambere na ryo riri kubakwa, rizuzura ritwaye Miliyari Eshanu, bikaba biteganyijwe ko rizubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Urebeye inyuma ho ubona imirimo yo kubaka aka Gakiriro isa nk'iurangiye
Urebeye inyuma ubona imirimo yo kubaka aka Gakiriro isa nk’iurangiye
Banasuye ahari kubakwa isoko rya Kijyambere, bishimira ko imirimo iri kwihuta
Banasuye ahari kubakwa isoko rya Kijyambere, bishimira ko imirimo iri kwihuta

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • Gare yo twarahebye ntabwo izuzura imeze nk’imihanda ya kaburimbo yanze kurangira
    Muhanga we nzabandora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish