Tags : MINISANTE

Musanze: Umubyeyi yakuriyemo inda y’amezi 3 mu modoka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo, umubyeyi witwa Nyirarukundo yakuriyemo inda mu modoka ya Virunga Express yerekezaga i Kigali-Rubavu. Iri sanganya ryabereye mu modoka ya Virunga Express ifite ‘Plaque nomero RAB 142 V’ yahagurutse Nyabugogo, Kigali Saa Kumi n’igice (16h30) yerekeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Chief Inspector of Police (CIP) […]Irambuye

Umukorogo, Peau Claire, Fair&White,…bitera Kanseri-Min.Binagwaho

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rigenga igenzura ry’ibicuruzwa birimo amavuta asigwa ku mubiri no mu mutwe, ibisigwa ku munwa, ku ngohe n’ahandi, Minisitiri w’ubuzima arasaba abaturaranda kureka gukoresha ibintu bibangiriza ubuzima byabujijwe n’itegeko, kuko ngo bishobora kubatera indwara nka Kanseri n’izindi. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko itegeko rishya ryemejwe muri tariki o5 Kanama, rigena […]Irambuye

Miliyoni 42 z’abana bato bugarijwe n’umubyibuho ukabije ku Isi yose

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “WHO (World Health Organization)” riratangaza ko ritewe impungenge n’imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi buheruka bw’iryo shami bugaragaza ko ku Isi yose, imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite umubyibuho ukabije bavuye kuri Miliyoni 32 mu mwaka w’1990, bagera kuri Miliyoni 42 muri 2013. […]Irambuye

Rwanda: Umubare w’abikebesha umaze kwiyongeraho 7%

Kwikebesha (kwisiramura) ni ibintu bigenda byinjira mu muco w’Abanyarwanda vuba, ari na yo mpavu imibare igenda izamuka y’ababokora. Mu 2010 abantu 13% (ab’igitsina gabo) bari barikebesheje mu gihugu hose, ariko ubushakashatsi byashyizwe hanze ku wa mbere w’iki cyumweru bwagaragaje umubare w’abisiramuje ugeze ku bantu 20%. Imibare y’ubushakashatsi bwagiye ahagaragara tariki ya 3 Kanama 2015 yerekana […]Irambuye

Umukozi wa RBC mu rukiko yavuze ko yabeshyewe ngo miliyari

“Ni ibintu bangeretseho kugira ngo ibikorwa bibi byakozwe muri RBC binjye ku mutwe”; “Jye n’umufasha wanjye ku kwezi twinjiza arenga miliyoni”; “Ibihumbi 150 bangerekaho ni ukugira ngo amamiliyari yanyerejwe yibagirane.” Mu bakozi ba RBC baherutse gukurikiranwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunyereza ibya rubanda, bamwe bararekuwe bagirwa abere undi umwe we kuri […]Irambuye

 Minisiteri y’Ubuzima ntivuga rumwe n’abacuruza Coartem bemeza ko yabuze

Muri pharmacy hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haravugwa ibura ry’umuti uvura indwara ya Malaria witwa Coartem, abayicuruza bameza ko iki ari ikibazo kimaze hafi ukwezi bakaba batewe impungenge n’uko malaria ishobora kuzahaza abantu. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, Ministeri y’Ubuzima yasabye abantu gushakira uyu muti mu mavuriro ya Leta, kuko ngo ayigenga […]Irambuye

Haratekerezwa kongerwa imisoro y’itabi ku rwego rwa Afurika ngo abarinywa

*Itabi ririca ariko habuze umuti nyawo wo kurica burundu *Mu karere, igihugu cya Kenya gifite urubyiruko rwinshi runywa itabi *Mu Rwanda nibura ku mwaka hanyobwa amapaki y’isigara miliyoni 46,5 *Buri masegonda atandatu umuntu umwe aba apfuye *Itabi ryinjiza idolari rimwe, hagasohoka amadolari atatu avura umurwayi ryishe Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu hagabanywa uburwayi buterwa […]Irambuye

Min. Binagwaho yabonye impamyabumenyi ya PhD

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama, Kaminuza  y’u Rwanda  yashyikirije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho impamyabumenyi ya PhD mu bijyanye no kubungabunga ubuzima (Health Management). Ni umwe mu bihumbi by’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo none. Impamyabumenyi zatanzwe ku rwego rwa PhD, zakorewe mu myaka itanu nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umukozi ushinzwe gutangaza amakuru muri Kaminuza […]Irambuye

Ibizamini by’uwakekwaho Ebola mu Rwanda byagaragaje ko ntayo afite

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda isohoreye itangazo rivuga ko hari umurwayi wagaragaweho ibimenyetso bimeze nk’iby’umurwayi wa Ebola ndetse ko ibizamini bye birimo gusuzumwa, ibisubizo by’ibizamini bye byasohotse uyu munsi bigaragaza ko uyu murwayi atarwaye Ebola. Uyu wari wagaragayeho ibimenyetso bisa n’ibya Ebola ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana […]Irambuye

en_USEnglish