Digiqole ad

Ibizamini by’uwakekwaho Ebola mu Rwanda byagaragaje ko ntayo afite

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda isohoreye itangazo rivuga ko hari umurwayi wagaragaweho ibimenyetso bimeze nk’iby’umurwayi wa Ebola ndetse ko ibizamini bye birimo gusuzumwa, ibisubizo by’ibizamini bye byasohotse uyu munsi bigaragaza ko uyu murwayi atarwaye Ebola.

Ebola ikomeje koreka imbaga muri Afurika y'Iburengerazuba.
Ebola ikomeje koreka imbaga muri Afurika y’Iburengerazuba.

Uyu wari wagaragayeho ibimenyetso bisa n’ibya Ebola ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana umuriro na Malaria. Umuriro ni kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Ebola.

Mu itangazo Ministeri y’Ubuzima yasohoye ku cyumweru yavugaga ko ibizamini bye byoherejwe mu isuzumo ribifitiye ubushobozi kugira ngo hagaragazwe icyo arwaye bitarenze kuwa mbere.

Ministeri y’Ubuzima ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko ibizamini by’uyu murwayi byaje bigaragaza ko nta Ebola arwaye ndetse isaba abaturage gukomeza kwitonda no gutuza kuko ingamba zikomeye yashyizeho zo kwirinda ko hagira uwinjiza iyi ndwara mu Rwanda.

Ibindi ukeneye kumenye kuri iyi ndwara; uko yandura, aho ituruka…kanda HANO

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • YYYYOOOOO!!!!!!!!!!!!!!!!!! IMANA ISHIMWE CYANE KUTURINDA AKO KAGA; RWOSE LETE YACU IRI SMART KUKO IHORA YITEGUYE ICYAHUNGABANYA UMUTEKANO WACU NKABANYARWANDA NDESE N ISI MURI RUSANGE.BRAVO

  • Ahhuuuuuuuuuuuuuuu yererererererererere. nuko twari twihagazeho bya kigabo nahubundi twaraye tuyirota weeeee.iragaher’iyoooooooooooooooo.

  • Imana ishimwe njye nari nakutse umutima pe! ahaa imana ikomeze kuturinda cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish