Min. Binagwaho yabonye impamyabumenyi ya PhD
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama, Kaminuza y’u Rwanda yashyikirije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho impamyabumenyi ya PhD mu bijyanye no kubungabunga ubuzima (Health Management). Ni umwe mu bihumbi by’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo none.
Impamyabumenyi zatanzwe ku rwego rwa PhD, zakorewe mu myaka itanu nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umukozi ushinzwe gutangaza amakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ministre w’Ubuzima Binagwaho yahawe iyo mpamyabumenyi n’ishami ryo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ryigisha iby’Ubukungu n’Icungamutungo (NUR/Faculty of Economics and Management).
Kuva mu 2008, Dr. Binagwaho yari umwe mu bagize ishami ry’igice gishinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’abantu mu Ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Harvard (faculty member in the Department of Global Health and Social Medicine in Harvard Medical School.)
Mu 2012, ni bwo yagizwe Umwarimu muri Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi (Geisel School of Medicine at Dartmouth College).
N’indi mirimo myinshi yakoze, mu Rwanda no mu mahanga, Agnes Binagwaho yagizwe Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda na Perezida Paul Kagame mu 2011, nyuma y’aho yari amaze imyaka itatu ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri.
Agnes Binagwaho aracyayobora iyo Minisiteri y’Ubuzima akaba mu baherutse kugirirwa icyizere muri Guverinoma nshya iyobowe na Anastase Murekezi.
Kuwa 18 Kanama umugabo witwa Thelesphore Ngarambe nawe yahawe impamyabumenyi ya PhD mu ndimi yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ukuntu akora akazi ke neza twishimiye iyi mpamyabushobozi yabone kandi akmereze aho
Nibyiza kuvugako aricyahoze cyitwa UNR.Nibyiza cyane Kuba ministre ugakora inshingano zawe ndeste uniga mucyahoze ari UNR usibyeko mbikemanga.
Uyu mubyeyi arakora. Ese ko mutadusobanuriye nta doctorat yari asanganywe ?
Comments are closed.