Tags : MININTER

Nabibonaga ko MININTER izavaho, …kuyitindamo si uko nari miseke igoroye

*Gukurwa muri Guverinoma nabyakiriye neza; *Kuba naratinze muri MININTER si uko nari miseke igoroye; *Ndashimira Perezida wakomeje kunyihanganira; *Yishimira ko asize Police n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza biteye imbere; *FDI ishyigikiye Umukandika Paul Kagame bitari uko twe uwo mwanya tutawushaka. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akuye muri Guverinoma Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ndetse […]Irambuye

Kirehe: Bafunzwe bazira ko bataratanga “mutuelle de santé”

Mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe haravugwa ikibazo cya bamwe mu baturage bafungwa bazira ko babuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), bamwe muri aba baturage bafungiwe ku nzu yahoze ari ibiro by’umurenge wa Kigina bavuga ko bemeye gufungwa kubera ko atabona ayo mafaranga nyuma y’uko batangirwaga ayo mafaranga na […]Irambuye

Hon Bamporiki arasaba ubushakashatsi bukomeye ku kibazo cy’ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yagiranye na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge rugenda ruba rwinshi mu bigo (Transit Centers) cyatumye Hon Bamporiki asaba ko habaho ubushakashatsi bwimbitse mu gushaka umuti. Abadepite babazaga Minisitiri Fazil ibibazo bitandukanye byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira […]Irambuye

Kayonza: Ubujura bwo kumena inzu no kwiba amatungo buravugwa muri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ntibuvuga rumwe na bamwe mu batuye uyu murenge bataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’abajura bamena inzu bakiba ibirimo ndetse n’amatungo arimo inka mu biraro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo burahakana bwivuye inyuma iby’iki kibazo buvuga ko ubu bujura butarangwa muri Kabarondo ngo kuko buri munsi bakora igenzura rihagije […]Irambuye

“Siruduwiri” z’agaciro ka frw 17 000 000 zafashwe zicuruzwa magendu

Izi nzoga zafatiwe mu mujyi wa Kayonza na Kabarondo, ni amakarito agera ku 1971, muri zo amakarito 985 nta kirango cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yari afite, Umukuru w’akanama gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hanafashwe amasashe atemewe mu Rwanda, afite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye

Umugore wajyanaga urumogi i Kigali yafatiwe i Shyorongi

Polisi y’igihugu yafashe umugore wajyaga agemura urumogi mu mujyi wa Kigali, uyu yafatiwe i Shyorongi ku wa kane atwaye udupfunyika 1 500 mu modoka. Uyu mugore yavuze ko uru rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye i Nyamata. Yabwiye Polisi ko ari nshuro ya kabiri yari atwaye urumogi, ngo yatangiye uwo mwuga ashutswe n’umugore […]Irambuye

TOPSEC bahinduriwe ‘uniform’ abakozi bayo ihereye i Kigali

Kuri uyu wa gatatu kampanyi ikora uburinzi ‘Top Security’ yatanze imyambaro mishya y’akazi isimbura iyo abakozi bayo bambaraga, iyi myambaro ngo yari ifite ibara rijya gusa nk’iry’impuzankano (uniform) ya Polisi y’Igihugu. Umuyobozi wa TopSec, Kashemeza Robert yavuze ko iyi myambaro bayihinduye kubera ko nta kampanyi irinda umutekano yigenga yemerewe kwambara imyenda isa n’iyi inzego zishinzwe […]Irambuye

Rubavu: Ubujura bwo gutobora inzu buhangayikishije abaturage

Mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi haravugwa ubujura bukabije bwibasira abaturage. Abaturage bo mu kagali ka Murara mu murenge wa Rubavu bavuga ko bibasiwe n’ubujura bwo gutobora inzu, naho mu murenge wa Gisenyi, ababajura biiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ bambura abaturage amafaranga na Telefoni. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Mme IMANIZABAYO Clarisse avuga ko hashyizweho ingamba […]Irambuye

Supt Ndushabandi J.M.V yongeye kuba “Umuvugizi” wa Police yo mu

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi wigeze kuba umuvugizi w’Ishami rya police y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yongeye guhabwa izi nshingano asimbuye CIP Emmanuel Kabanda wari wamusimbuye kuri uyu mwanya. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda; CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro yagiranye n’Umuseke aho yavuze ko impinduka nk’izi ziba zigamije kunoza imikorere. […]Irambuye

en_USEnglish