Digiqole ad

Kayonza: Ubujura bwo kumena inzu no kwiba amatungo buravugwa muri Kabarondo

 Kayonza: Ubujura bwo kumena inzu no kwiba amatungo buravugwa muri Kabarondo

Ubujura buri Kabarondo bamwe barabuhuza n’inzara yugarije Uburasirazuba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ntibuvuga rumwe na bamwe mu batuye uyu murenge bataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’abajura bamena inzu bakiba ibirimo ndetse n’amatungo arimo inka mu biraro.

Ubujura buri Kabarondo bamwe barabuhuza n'inzara yugarije Uburasirazuba
Ubujura buri Kabarondo bamwe barabuhuza n’inzara yugarije Uburasirazuba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo burahakana bwivuye inyuma iby’iki kibazo buvuga ko ubu bujura butarangwa muri Kabarondo ngo kuko buri munsi bakora igenzura rihagije ry’uko umurenge waramutse gusa abakurikiranira hafi ubujura buri kuvugwa mu Ntara y’Uburasirazuba bari kubuhuza n’ikibazo cy’inzara iri mu turere tumwe na tumwe.

Bamwe mu batuye umurenge wa Kabarondo twaganiriye bavuga ko bugarijwe n’ubujura burimo kumena amazu hakibwa imyaka ndetse n’inka mu biraro.

Umwe mu batuye mu kagali ka Cyinzovu twaganiriye, ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60.

Agira ati “Inka yanjye nari narayubakiye ikiraro baraza barayitwara turashaka turaheba na n’ubu. Bayitwaye ari nijoro.”

Naho undi muturanyi we uvuga ko yari umucuruzi ariko ubu akaba yarabivuyemo bitewe n’igihombo yatewe n’ubujura.

Ati “Bameneye inzu, icyo gihe nari umucuruzi batwara ibishyimbo Toni zigera muri eshatu, batwara n’amafaranga miliyoni zigera mu 10.”

Abaturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge wa Kabarondo. Gusa ngo hakorwa irondo ariko na n’ubu ntagihinduka.

Uyu mucuruzi ati “Icyo gihe ngewe nabigejeje ku buyobozi (bw’umurenge) hanyuma babasha gukaza amarondo, ariko na n’uyu munsi ubujura ntibwacitse.”

Muhinkindi Marie Chantal umukozi ushinzwe irangamimerere n’inyandiko mpamo mu murenge wa Kabarondo mu izina ry’umuyobozi w’uyu murenge ahakana yivuye inyuma ko nta bujura burangwa muri uyu murenge.

Agira ati “Ibyo, sinzi igihe byaba byarabereye. Ubujura nk’ubwo iyo bubaye turabumenya kuko dukorana inama buri gitondo n’abayobozi b’utugari na cyane ko ubwo ari ubujura buciye icyuho, iyo bubaye turabumenya, ntabwo rwose.”

Muhinkindi akomeza avuga ko umurenge wa Kabarondo ufite umutekano uhagije, gusa ngo ntibaragera aho bajya ari nayo mpamvu bakaza kurara amarondo.

Ubujura nk’ubu bwo kumena inzu buvugwa mu murenge wa Kabarondo buranavugwa mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe nk’uko twanabibagejejeho mu makuru yacu aheruka gusa bamwe bakabihuza n’ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha mu duce tumwe na tumwe tw’Intara y’Uburasirazuba.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish