Tags : Mahama

Mahama: Abaturage barasabwa guhinga ibihingwa biberanye n’iki gihembwe cy’ihinga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwikura mu bibazo by’inzara bahuye na byo mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse rigatuma imyaka ipfira mu mirima. Kuri ubu imvura iragwa neza hano i Mahama, akaba ari yo mpamvu umuyobozi w’uyu murenge Hakizamungu Adelite aheraho asaba abaturage […]Irambuye

Kirehe: Udukoko twa nkongwa twibasiye imirima y’amasaka mu murenge wa

Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa […]Irambuye

Impunzi ngo ntizigomba kubaho zitegereje gutamikwa nk’ibyana by’inyoni… – `Min.

*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho, *Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye […]Irambuye

Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kurushaho kwitabwaho

Kuri uyu mbere tariki 20 Kamena 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zavuze ko zishimira uburyo zitaweho, nubwo ngo hari byinshi bigikeneye kwitabwaho. Kuri uyu wa mbere, mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byasinye amasezerano yo kwita ku mpunzi byizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi. Inkambi […]Irambuye

Umusonga wihariye 80% by’indwara zugarije abana bo mu nkambi ya

Ibitaro bya Kirehe biratangaza ko mu bana babyivurizaho baturutse mu nkambi ya Mahama, muri bo 80% baba barwaye indwara y’umusonga bitewe n’imbeho ituruka mu uruzi rw’Akagera. Ku bitaro bya Kirehe, mu Karere ka Kirehe, iyo ugiye mu nzu irwariwemo abana, uhasanga abana benshi baharwariye. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukavuga ko umubare munini w’abana baharwarira muri iyi minsi […]Irambuye

Min. Mukantabana yabwiye abadepite uko ubuzima bw’impunzi buhagaze

Minisitiri ufite impunzi n’ibiza mu nshingano, Mukantabana Seraphine yitabye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, kuri uyu wa mbere taliki 7 Werurwe, kugira ngo avuge kuri Raporo y‘ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2014-2015, yabwiye abadepite ko ibibazo byinshi impunzi zari zifite byabonewe umuti. Abadepite babazaga ibibazo byinshi bijyanye […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye

Kirehe: Impunzi z’Abarundi ntizishimiye Serivise z’ibitaro by’Akarere

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, Intara y’iburasirazuba ngo zibangamiwe bikomeye n’uburyo zakirwa ku bitaro by’Akarere iyo zoherejwe kwivurizayo mu gihe uburwayi bunaniranye kuvurirwa ku kigo nderabuzima kiri mu nkambi, mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe bwo buhakana ibi bivugwa n’izi mpunzi. Izi mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya […]Irambuye

Mahama: Ambasaderi w’Ububiligi Pauwels asaba u Rwanda kurushaho gufasha impunzi

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels n’intumwa z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) basuye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama,mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, Ambasaderi akaba yavuze ko urufunguzo rw’ibibazo byinshi impunzi zigaragaza biganjyemo iby’imibereho n’ubuvuzi rufitwe na Leta z’ibihugu zahungiyemo. Intumwa za PAM, na Ambasaderi Pauwels beretswe bimwe mubikorwa bateramo inkunga […]Irambuye

en_USEnglish