Digiqole ad

Minisitiri Sergei Lavrov w’Uburusiya yasuye u Rwanda

 Minisitiri Sergei Lavrov w’Uburusiya yasuye u Rwanda

*Lavrov yashimye umubano mu bya gisirikare n’u Rwanda

Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Paul Kagame baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse agirana ikiganiro n’abanyamakuru na mugenzi we Louise Mushikiwabo.

Lavrov muri Village Urugwiro aganira na Perezida Kagame.
Lavrov muri Village Urugwiro aganira na Perezida Kagame.

Sergei Lavrov yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, abanza gusura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 250.

Yabanje kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hanyuma anabonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo banagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Minisitiri Mushikiwabo yabuze ko uru ruzindiko rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov mu Rwanda ari intambwe ikomeye mu kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi uri kugenda urushaho gukomera.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu biganiro yagiranye na Lavrov banumvikanye ku kurushaho gukomeza imikoranire hagati ya Africa n’Uburusiya, cyane cyane k’uburezi n’amahugurwa.

Ba minisitiri bombi banaganiriye ku bucuruzi n’ubuhahirane hagati y’Uburusiya n’umuryango wa Africa y’Uburasirazuba.

Mushikiwabo ati “U Rwanda rwemeye kuba inzira y’itumanaho hagati y’Uburusiya n’aka karere. U Rwanda rwifuza gukorana cyane n’Uburusiya mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro ku mugabane wa Africa.”

Yavuze kandi bumvikanye ko nzinduko mu mirwa mikuru y’ibihugu byombi zizakomeza ku mpande zombi, ndetse bakazanategura inzinduko z’abakuru b’ibihugu byombi.

Lavrov yanagiranye ibiganiro na Mushikiwabo.
Lavrov yanagiranye ibiganiro na Mushikiwabo.

Minisitiri Sergei Lavrov we yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’igihe kirekire w’Uburusiya.

Ati “Hari intambwe nziza tubona mu buhahirane n’ubucuruzi, n’ubwo ingano yabyo ikiri hasi turabona ikizere ko bizarushaho gutera imbere mu bihe biri imbere.”

Lavrov yavuze ko bashaka kubaka imikoranire myiza mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ibikorwaremezo, n’ibindi. Kandi asaba ko amasezerano impande zifitanye mu nzego zitandukanye agomba kuva mu nyandiko akajya mu bikorwa.

Ati “Dushima umubano mu bya gisirikare hagati yabwo n’u Rwanda, kandi twizeye ko uzakomeza gutera imbere.”

Lavrov yavuze ko bateganya gukomeza gukorana neza n’u Rwanda binyuze muri ‘UN’ kandi ngo hari imikoranire myiza igaragara kugeza ubu, ndetse no gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano ku mugabane wa Africa,

Yavuze ko Uburusiya bubona “Africa nk’ibuye ry’ifatizo” mu gushyiraho imikorere mishya y’isi ikava ku kuyoborwa n’uruhande rumwe gusa.

Lavrov yasubiyemo kenshi ko Uburusiya bwifuza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano u Rwanda rwitwaramo neza.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’umunsi umwe, u Rwanda rwakiriye Ambasaderi mushya w’Uburusiya Karen Chalyan, mu gihe kandi ibihugu byombi biri kwishimira umwaka wa 55 bimaze bifitanye umubano.

Uruzinduko rwa Lavrov i Kigali ngo ni intambwe ikomeye mu mubano w'ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Lavrov i Kigali ngo ni intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi.
Ba Minisitiri Lavrov na Mushikiwabo baganira
Ba Minisitiri Lavrov na Mushikiwabo baganira
Yari yaje mu ruzinduko rw'umunsi umwe yashoje ku gicamunsi
Yari yaje mu ruzinduko rw’umunsi umwe yashoje ku gicamunsi

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ntakindi kumugeza nukubwira kagame ngwareke kurwanya kabila nkuko Russia imaze gushinga ibirimdiro byagisirikare Drc ndabona kongo igiye kuba nka siria

  • Uyu mugabo kimwe nabandi badiplomate uburusiya cyangwa URSS usanga ari ba Rudasumbwa muri diplomatie.Chevarnadze, Primakov..Ntabwo bahubuka nkabariya nadi ntavuze.Ibintu byabo buri gihe haba harimo ubwenge buhanitse.Nshimye uru ruzinduko yagiriye mu rwa Gsabo. Bongere bourse baduha maze abana bacu bongere kujya guhahayo ubwenge ari benshi.

  • Ndabona dili ya arsenal yatangiye kubazana. Abo muri Mongolia na Nicaragua murihe

    • hhhhhh igisigaye ni ukureba muganga w’amaso akagufasha kumenya niba ubona neza!!!

  • Ni byiza cyane rwose.

  • ni byiza cyane rwose

  • Russia irakomeye cyane mu bya gisirikare.Ubu niyo ya mbere mu ntwaro zikomeye ku isi.Yasize Amerika ku ntwaro zikomeye.Muribuka mu minsi yashize president PUTIN yerekana intwaro zo mu bwoko bwa Hypersonic missiles zigenda + 5000 km mu isaha ku buryo nta anti-missile yazihanura.Amerika nta Hypersonic Missiles ifite.Muli izo ntwaro Putin yerekanye,harimo missile yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.Abahanga benshi mu bya gisirikare (generals),bahamya ko nta kabuza intambara ya 3 y’isi yegereje.Baramutse barwanye,bakoresha ibi bitwaro isi yose igashira.Niyo mpamvu imana ibacungira hafi kugirango badatwika isi yiremeye.Mu gihe kitari kure,imana izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),ikureho abantu bose barwana (Matayo 26:52),hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Niyo Armageddon mujya mwumva,ivugwa muli Bible.Hazasiraga abantu bake bumvira imana.Soma Imigani 2:21,22.Bible ivuga ko uzaba ari “umunsi uteye ubwoba cyane” (Yoweli 2:11).Nkuko n’abantu batemera Bible babivuga,uwo munsi uri hafi.Niba ushaka kurokoka kuli uwo munsi,shaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Nicyo imana igusaba Bisome muli Zefania 2:3.Kora kugirango ubeho,ariko ushake n’imana.

    • Hahaaaaa!Karake we iryo ni ihungabana wangu!Uzegere inzobere zigufashe!

  • Abantu benshi bapfobya Russia ariko burya uko umugabo aguye siko ..ameneka…abari barabasuzuguye barabahinduye abasigajwe inyuma n’amateka ubu bari kwicuza. Kandi ngo un grand ne sera jamais petit.

Comments are closed.

en_USEnglish