Tags : Kwibuka22

Karongi: IPRC-West yashyikirije umukecuru warokotse Jenoside inzu yamusaniye

Kuri uyu wa gatanu, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryo mu Burengerazuba “IPRC-West” ryashyikirije umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ryamusaniye, ndeste n’ibikoresho byo mu nzu bamushyiriyemo, byose hamwe ngo byaratwaye Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukecuru witwa Anastaziya Nyirahabayo, utuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe […]Irambuye

53% by’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni urubyiruko

Mu gikorwa cyo gutaramira imiryango yazimye cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu ijoro ryo kuwa 21-22 Gicurasi, hagaragajwe ko 53% by’abishwe bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, mu gihe 59% baguye ku misozi naho 11.6% bagwa mu nsengero na za Kiliziya. Muri ririya joro ryo kwibuka imiryangonyazimye, hatanzwe ibiganiro binyuranye byagaragaje uburyo Jenoside yateguwe […]Irambuye

Ruhango: Hashyinguwe imibiri 568 yabonetse muri ibi bihe byo Kwibuka

Mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Komine Ntongwe kuri iki cyumweru hashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside igera kuri 568 yabonetse muri iki gihe cyo kwibuka. Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo Perezida w’Inteko inshinga mategeko, Mme Mukabalisa Donathile ndetse na Mininisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Habanje ijoro ry’icyunamo, […]Irambuye

Kwibuka22: Urugaga rw’Abavoka rwasuye urwibutso rwa Bisesero

Ku rwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50, ruherereye mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwavuze ko kutubahiriza amategeko ndetse n’umuco wo kudahana byaranze abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aribyo byatumye bagera ku ntego yabo. MUKANDORI Dancila uhagarariye imiryango y’Abavoka yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko mbere ya […]Irambuye

Karongi: ILPD yibutse Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe mu Bisesero

Kuwa  kabiri, Abayobozi n’abakozi b’ishuri rikuru ryigisha, rikanateza imbere amategeko (Institute  of  Legal Practice  Development) bunamiye inzirakarengane ziciwe mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero, mu Karere ka Karongi. MUCYO Mathias, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya […]Irambuye

Karongi: Abarokotse barasaba ko inzibutso n’inzu 59 bubakiwe mu 1999

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye mu Murenge wa Ruganda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ubuyobozi kwita ku nzibutso, no gusana inzu zenda kugwa ku bacitse ku icumu. Urwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda aho uyu muhango wabereye ruteye inkenke, dore ko imibiri irenga ibihumbi 15 irushyinguyemo iri mu mva z’ibitaka zidakoteye na Sima. […]Irambuye

Kwibuka22: Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, rwo ku gisozi, mu Karere ka Gasabo. Abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo ibihumbi by’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abakinnyi ba Rayon Sports batambagijwe ibice bitatu bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Abakinnyi […]Irambuye

Kwibuka 22: Min. Kaboneka yasabye abanyeshuri ba UR- CE kuzaba

Kuri uyu wa Kabiri ubwo abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabagiriye inama yo guhindura amateka, bakaba abarimu bigisha indangagaciro nyarwanda z’urukundo aho kwigisha urwango. Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza, abaharangirije amasomo […]Irambuye

M. Yohana, Muyango, Munyanshoza, Nyiranyamibwa na Kayirebwa bataramye mu kwibuka

Kigali – Mu ijoro ryo kuwa 08 Mata 2016, mu ndirimbo nyinshi zaririmbwe nyuma gato ya Jenoside kugeza ubu aba bahanzi bakoze igitaramo cyo kwibuka cyateguwe na Dieudonne Munyanshoza na Mariya Yohanna bise  “Ntacyambuza Kubibuka”. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi ku nzego nkuru nka Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri wo gucyura impunzi no […]Irambuye

en_USEnglish