Digiqole ad

M. Yohana, Muyango, Munyanshoza, Nyiranyamibwa na Kayirebwa bataramye mu kwibuka

 M. Yohana, Muyango, Munyanshoza, Nyiranyamibwa na Kayirebwa bataramye mu kwibuka

Nyiranyamibwa na Muyango bataramye

Kigali – Mu ijoro ryo kuwa 08 Mata 2016, mu ndirimbo nyinshi zaririmbwe nyuma gato ya Jenoside kugeza ubu aba bahanzi bakoze igitaramo cyo kwibuka cyateguwe na Dieudonne Munyanshoza na Mariya Yohanna bise  “Ntacyambuza Kubibuka”.

Urubyiruko rwatangije igitaramo cyo kwibuka
Urubyiruko rwatangije igitaramo cyo kwibuka

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi ku nzego nkuru nka Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza, Minisitiri muri Primature Stella Mugabo, Minisitiri Valentine Rugwabiza ushinzwe ibya EAC ndetse na Minique Nsanzabaganwa Visi Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu.

Uyu mugoroba waranzwe n’indirimbo zo hambere mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zaririmbwe na Suzanne Nyiranyamibwa wibukwa cyane mu ndirimbo nka; Nyumva Mana na IBUKA, Muyango, Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Mariya Yohanna, Dieudonne Munyanshoza bita Mibirizi.

Uyu mugoroba kandi ubaye ku nshuro ya kabiri uteguwe na Mibirizi wakusanyirijwemo inkunga yo gufasha umwe mu barokotse Jenoside batishoboye igera ku mafaranga arenga ibihumbi Magana atatu. Kwinjira kandi byari ukugura CD z’indirimbo zo kwibuka nabyo azavamo akazakoreshwa mu gikorwa nk’iki.

Ruririmba zimwe mu ndirimbo z'icyunamo
Urubyiruko ruririmba zimwe mu ndirimbo z’icyunamo
Minisitiri Uwacu acanira urumuri uru rubyiruko
Minisitiri Uwacu acanira urumuri uru rubyiruko
Abandi bayobozi batandukanye n'abitabiriye iki gitaramo bose bacaniwe uru rumuri rw'ikizere
Abandi bayobozi batandukanye n’abitabiriye iki gitaramo bose bacaniwe uru rumuri rw’ikizere
Minisitiri Mugabo, Jean de Dieu Mirindi uyobora AERG na Minisitiri Rugwabiza
Minisitiri Mugabo, Jean de Dieu Mirindi uyobora AERG na Minisitiri Rugwabiza bitabiriye iki gitaramo
Honorable Eduard Bamporiki n'umugore we muri iki gitaramo
Honorable Eduard Bamporiki yitabiriye iki gitaramo
Cecile Kayirebwa na Suzanne Nyiranyamibwa mbere y'uko baririmba
Cecile Kayirebwa na Suzanne Nyiranyamibwa mbere y’uko baririmba
Icyumba cyaberagamo iki gitaramo cyari cyuzuye
Icyumba cyaberagamo iki gitaramo cyari cyuzuye
Suzanne Nyiranyamibwa aririmba
Suzanne Nyiranyamibwa aririmba
Yaririmbye indirimbo ye IBUKA
Yaririmbye indirimbo ye IBUKA
Nyiranyamibwa na Muyango mu majwi meza rwose
Nyiranyamibwa na Muyango mu majwi meza rwose
Barimo n'abanyamahanga
Barimo n’abanyamahanga
Abantu banyuranye bitabiriye iki gitaramo
Abantu banyuranye bitabiriye iki gitaramo
Nyiranyamibwa na Muyango bataramye
Nyiranyamibwa na Muyango bataramye
Intore Masamba nawe yafashe umwanya aririmbira abari aha
Intore Masamba nawe yafashe umwanya aririmbira abari aha
Bakurikiye indirimbo za Masamba
Bakurikiye indirimbo za Masamba
Munyanshoza wateguye iki gitaramo yise "Ntacyambuza Kwibuka"
Munyanshoza wateguye iki gitaramo yise “Ntacyambuza Kwibuka”
Munyanshoza yafashwaga n'abandi baririmbyi hamwe na Band inyuma yabo
Munyanshoza yafashwaga n’abandi baririmbyi hamwe na Band inyuma yabo
Mariya Yohana wafatanyije na Munyanshoza gutegura iki gitaramo nawe yaririmbye indirimbo ze zijyanye no kwibuka
Mariya Yohana wafatanyije na Munyanshoza gutegura iki gitaramo nawe yaririmbye indirimbo ze zijyanye no kwibuka

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

UM– USEKE.RW

en_USEnglish