Digiqole ad

Ingabo z’u Rwanda,Kenya,… zemeje imikorere izagenga y'ubufatanye bwa gisirikare

Kigali – Kuri uyu wa 30 Gicurasi, abaminisitiri b’Umutekano n’ab’Ingabo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo bashyize umukono kuri raporo z’amatsinda y’impuguke mu byagisirikare agena imiterere n’imikorere y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibyo bihugu.

Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, General James Kabarebe (hagati) n'abandi baminisitiri b'ingabo bashyize umukono kuri aya masezerano.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, General James Kabarebe (hagati) uhagarariye Ministeri y’umutekano ya Uganda (ibumoso) na Ministre w’Ingabo muri Kenya Raychelle Awuor Omamo

Gusinya aya masezerano bibaye nyuma y’umwiherero w’iminsi itanu yari ihuje impuguke mu byo gucunga no kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’ibi bihugu zareberaga hamwe uburyo amasezerano y’ubufatanye mubya gisirikare hagati y’ibihugu bitanu byasinye aya masezerano byazagenda n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa.

Gusa ngo gusinya aya masezerano ntibivuze ko mu gihe hari igihugu mubyasinye aya masezerano cyibasiwe n’ibitero, ingabo z’ibindi bihugu zizajya zihita ziza gutabara uko ziboneye.

Minisiti w’umutekano w’u Rwanda Sheikh Mussa Fasil Harerimana, avuga ko icyo gihe hazajya haba ibiganiro, hanyuma igihugu cyatewe kigahabwa inkunga bitewe n’iyo gikeneye kugira ngo gihangane n’ibyo bitero.

Yagize ati “Mu bihe by’ibibazo bihungabanya umutekano haba hakenewe inkunga zitandukanye zaba intwaro, ingabo cyangwa inkunga z’iperereza n’ibitekerezo ku buryo ingamba zose zishoboka zo gukemura ibyo bibazo byajya biva muri twe nk’abagize ubu bufatanye.”

Minisitiri w’umutekano asanga byanze bikunze aya masezerano atanga icyizere ko intego zayo zizagerwaho kuko ahuriweho inzego zose zishinzwe umutekano zitandukanye zaba iza Polisi, iza Gisirikare, inzego zishinzwe amagereza, izishinzwe Iperereza ndetse n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Minisiti w’umutekano w’u Rwanda Sheikh Mussa Fasil Harerimana aganira n'abanyamakuru.
Minisiti w’umutekano w’u Rwanda Sheikh Mussa Fasil Harerimana aganira n’abanyamakuru.

Impuguke zoherejwe n’izi nzego mu bihugu bitanu byasinye aya masezerano zikaba zari zimaze iminsi itanu i Kigali ziganira uburyo ubu bufatanye bwazakorwa neza, mu buryo bunoze n’uko bizagenda hatavutsemo ikosa na rimwe ku rwego runaka.

Biteganyijwe ko ibyasinywe abaminisitiri b’umutekano n’ab’ingabo bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu basinye aya masezerano mu nama izabahuza mu gihe kiri imbere nabo bakabisinya kugira ngo ibikorwa bitangire ku mugaragaro.

Ibi bizanajyana ariko n’uko Inteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu nazo zemeza uyu mushinga. Aha tubibutse ko iy’u Rwanda yamaze kuryemeza kuwa kane tariki 29 Gicurasi.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. General Nzabamwita Joseph avuga ko kuba Abaminisitiri bashyize umukono kubyo impuguke zumvikanye bitanga isura ikomeye muby’umutekano kuko ubu uwahungabanya umutekano i Nairobi muri Kenya yaba awuhungabanyije no mu Rwanda na Uganda kuko babaye umwe mubyo gucunga umutekano.

Nzabamwita kandi yemeza ko bitazarenza uyu mwaka wa 2014, n’abakuru b’ibihugu batemeje izi raporo z’impuguke zigaragaza uko ubufatanye mubya gisirikare buzashyirwa mu bikorwa.

N’ubwo Sudani y’Epfo n’u Burundi byifuje kwiyunga n’ibi bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, biteganyijwe ko umwanzuro wa nyuma wo kwemererwa uzaturuka mu nama izahuza abakuru b’ibi bihugu bitatu (Rwanda, Uganda na Kenya) byatangije uyu mugambi ariko icyizere ni cyinshi ku barundi n’Abanyasudani y’Epfo ko bazakirwa.

Ifoto y'urwibutso ya nyuma yo gusinya amasezerano akomeye mu rwego rw'umutekano ku mugabane wa Afurika
Ifoto y’urwibutso ya nyuma yo gusinya amasezerano akomeye mu rwego rw’umutekano ku mugabane wa Afurika

Martin NIYONKURU

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish